Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ritangaza ko hakenewe Miliyoni 296 z’amadolari ya Amerika kugira ngo rirusheho kwita ku mpunzi z’abarundi zibarirwa mu bihumbi 345 baba mu buzima butoroshye mu bihugu by’ibituranyi n’u Burundi bahungiyemo.
UNHCR itangaza ko izo mpunzi ziri mu Rwanda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda. Igatangaza ko ibi bihumbi by’impunzi byicwa n’inzara kuko ibyo bahabwa byo kubatunga byagabanijwe ku bw’ubukene bw’amafaranga.
Ivuga kandi ko babangamiwe n’indwara kubera imiti itakiboneka ku rugero rwifuzwa, ikindi HCR ivuga ni ubucukike bw’abanyeshuri mu mashuri, nabyo ngo bikomeje kubangamira uburenganzira bwabo.
Nk’uko VOA ibitangaza, ngo HCR ntacyo yabona ibwira izi mpunzi z’Abarundi ngo zitahe iwabo mu gihe zitabishaka.
Kuva mu mwaka wa 2015, nibwo abarundi benshi bagiye bava mu gihugu bagahunga bikuruwe n’imvururu zavutse, ubwo ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi ryatangaga Pierre Nkurunziza nk’umukandida Perezida kuri manda ye ya Gatatu abaturage bose batavugagaho rumwe.
Muri izo mvururu, abantu benshi bahasize ubuzima, abandi barafatwa barafungwa, abatavuga rumwe na Leta bakaburirwa irengero, ababashije kubona uko bahunga bakagenda.


