Biravugwa ko Yozufu Kabila yashyigikiye Félix akageza atangajwe nka perezida . Amatora aherutse kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 30 Ukuboza 2018 umwaka ushize, akomeje kuba agatereranzamba no kuba abantu bibaza ikizakurikiraho nyuma yayo.
Ibi biraterwa n’impungenge abakongomani ubwabo ndetse n’amahanga bayabonamo ikimeze nk’uburiganya bwaturutse kuri Komisiyo y’amatora CENI iherutse gutangaza amajwi by’agateganyo ko Felix Tchisekedi yatsinze amatora, ariko andi makuru akavuga ko uwatsinze ari Fayulu. Gutsinda kwa Tchisekedi bikavugwa ko byatewe na Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila wamusunitse akamwibira amajwi, agakina icyo benshi barimo bavuga kimeze nko kwihirikira ubutegetsi abwambuye abaturage bafite uwo bitoreye.
Nyuma y’uko gutangaza byagateganyo ibyavuye mu matora bitavugwaho rumwe, Fayulu yajuririye icyo cyemezo mu rukiko rushinzwe itegeko nshinga ( ubu twandika iyi nkuru haracyategerejwe umwanzuro kuri ubwo bujurire). Hagati aho imiryango y’akarere n’ibihugu by’ibihangange bikomeje kudashira amakenga kubyatangajwe na CENI kuko hari andi makuru yerekana ko Fayulu ariwe waba waratsinze.
Nyuma ya SADC na ICLR, Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU, bateraniye Addis Ababa muri Ethiopia ku wa 17/01/2019, banzuye ko CENI yaba iretse gutangaza amajwi ntakuka yavuye mu matora kubera ugushidikanya gukomeye kwagaragaye. Hanemejwe, nk’uko bigaragarira mu itangazo rya AU, nyuma yiyo nama ko hazajya muri icyo gihugu, itsinda ry’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru rigizwe n’Uyobora uyu Muryango muri kino gihe Perezida Paul Kagame n’abandi nka Moussa, perezida wa Komisiyo ya AU mu rwego rwo guhura n’inzego zitandukanye za DRC kugira ngo harebwe uko habaho icyatuma ibyo bibazo bibonerwa ibisubizo.
Tugarutse ku nama yabereye Addis Ababa, ni uko Perezida Kabila atayitabiriye, ibintu umuntu yakeka ko bitashimishije bagenzi be bifuzaga kumufasha no kumugira inama uko yakwikura mu bibazo bimwugarije. Icyo umuntu yakwibaza, ese ibyemejwe muri iyo nama ubutegetsi bwa Congo bwaba buzabyubahiriza? Congo yaba izaba iretse gutangaza amajwi ntakuka? Izo ntumwa zaba zizemererwa kujya muri Congo? Ese urukiko rurengera itegeko nshinga ruzavuguruza ibyatangajwe na CENI? Urwo rukiko rwaba ruzasesa ibyavuye mu matora? Rwaba se ruzihagararaho rugakora nk’uko muri Kenya byagenze?
Gusa hari abatangiye kugira amakenga ku iri tsinda byemejwe ko ryazajya muri Congo gushaka ibisubizo ku bibazo by’amatora twavuzeho hejuru. Ayo makenga ashingira ku mibanire isanzwe itari shyashya hagati ya Congo n’u Rwanda, n’imyitwarire isanzwe iranga abakongomani cyane iyo hajemo izina u Rwanda.
Abaturage ba Congo bananirwa gutandukanya Perezida w’u Rwanda n’uwa Afurika Yunze Ubumwe. Abakongomani bagomba kumva ko Perezida Kagame aramutse aje yaba aje mu izina rya bagenzi be, Abakuru b’ibihugu bya Afurika byaba umukoro ukomeye nubwo baba birengagiza ukuri. Umuntu uba akwiriye kwakirwa bidasanzwe, birenze kumwakira nka Perezida w’u Rwanda, kubera ingofero yazaza yambaye ya AU. Urebye aho ibintu birimo biganisha nta buryohe burimo kuri Tchisekedi ubwe na Kabila. Gusaba kongera kubara amajwi birakoma mu nkokora umukino bivugwa ko wakozwe hagamijwe kwima amahirwe uwatowe n’abaturage.
Ukibaza uti ese igice cy’abakongomani b’abayoboke ba Tchisekedi na Kamerhe baba bazitwara bate mu rwego rwo kwakira isurwa ry’izo ntumwa za AU ziyobowe na Perezida Kagame, basanzwe batumva kubera ibibazo by’intambara zo mu Burasurazuba bwa Congo bahoraga bavuga ko zishyigikirwa n’u Rwanda? Ese ubutegetsi bwa Congo bwo kuba butaritabiriye inama yigaga kukibazo cyabo bwo buzakorana bute niyo delegation?
Ibyibazwa ni byinshi ariko kuko burya politiki atari imibare aho uteranya rimwe ukongeraho rimwe biguha kabiri, ahubwo byaguha kane ukabitangira ibisobanuro ni nako byazagendekera Congo hakaboneka ibisubizo bitunguranye bitari byitezwe. Nta gushidikanya ko ikibazo cya Congo kitoroshye kuko kuzakura Kabila ku izima mu mibare ye bizaba bitiroshye. Kereka nihabaho kwiyambaza izindi mbaraga nkizagaragajwe na ECOWAS mu gushakira ibisubizo kumatora aheruka kuba muri Gambia, ubwo yashyiraga ku butegetsi Perezida uriho, uwashatse kwiba amajwi agahungura muri Senegal.
Uko ibintu bizagenda kose Perezida Kagame nibyo azatangamo raporo mu Nteko rusange ya AU izaba mu mpera z’uku kwezi. Umuntu akaba atabura kuvuga ko hari intambwe yatewe mu gushakira ituze Congo, nk’uko twari twabyifuje mu ibaruwa ifunguye twari twanditse igenewe Perezida wa AU, dutabariza Congo ngo hagire igikorwa ibintu bitararushako kuzamba.
Samuel Munyakayanza


