Perezida Mobutu: Isomo ry’ubuzima ku bandi bakuru b’ibihugu

img-20200517-wa0030.jpg

Muri aka gatekerezo murasangamo amafoto y’uwari Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga Joseph Désiré wa Zaïre (ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Marechal Mobutu, ingwe ya Zaïre, yaguye kandi ashyingurwa ishyanga, nta mihango y’icyubahiro akorewe, ibintu abakomeye bagombye kwigiraho. Hejuru y’ibyo, imitungo ye yarapfapfanye ikaba irimo kuribwa n’umuswa hamwe wagira ngo ntiyigeze nyirayo. […]

Ifatwa rya Kabuga: Impeta y’urudashira u Rwanda n’u Bufaransa byambikanye

Uko dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa yari imaze iminsi yifashe, washoboraga kubona ko irimo igana aheza, nyuma y’umwuka utari mwiza waranze ibihugu byombi mu gihe cy’imyaka isaga 20. Nyuma y’igihe cy’ “umwijima”, ku ngoma ya Perezida Emmanuel Macron hagiye hagaragara ibimenyetso byiza bitanga icyizere ko hagiye kuboneka “umucyo”. Hagati ya Perezida Macron na Kagame, […]

Martin Ngoga wari umaze igihe atagaragara yayoboye inama ya EALA

ndani.jpg

Nyuma y’aho bwiza.com isohoreye inkuru tariki ya 13 Gicurasi yibaza aho umuyobozi wa EALA, Martin Ngoga yaba aherereye bitewe no kutagaraga kwe mu gihe cy’amezi atatu, ku wa 14 Gicurasi hasohowe amashusho agaragaza uyu mugabo ayoboye inama y’ Inteko ya EALA, ibintu busa n’ibyaciye ururondogoro, amazimwe, impuha n’amagambo menshi byari byarazamuwe kubera kutamenya ibyari byaramubayeho […]

Haribazwa aho Martin Ngoga wayoboraga EALA yaba aherereye

Ngoga Martin ni Umunyarwanda wayoboraga Inteko Ishingamategeko y’ Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba EALA kuva kuwa 19 Ukuboza 2017 . Kutagaragara muri iyo mirimo byatangiye kuvugwa hagati mu kwezi kwa Gashyantare 2020 , ubwo yari atakigaragara ahari icyicaro cy’ iyi Nteko Arusha muri Tanzaniya. Ibyo byakurikiwe n’amatora yo gushyiraho umusimbura yaje kwegukanwa umurundikazi, Leontine Nzeyimana […]

Ubusesenguzi : Gushyira mu myanya abayobozi muri MINAFFET bifite icyo bivuze muri dipolomasi

Tariki ya 11 Gicurasi 2020, mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’ Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasohoye itangazo rishyira mu myanya abayobozi batandukanye biganjemo abo muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga (MINAFFET), ibintu bifite icyo bivuze muri dipolomasi. Abashyizwe mu myanya abenshi muri bo ni abari basanzwe cyangwa bari aba […]

U Rwanda rwavuye kure , ibidashoboka birashoboka mu myaka 26 ishize

U Rwanda rwavuye kure nyuma y’ ingaruka y’ imiyoborere mibi yatumye rusenyuka bikomeye rukabura abaturage barwo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , icyo gihe abandi benshi bagahunze igihugu. Usibye kuba rwaratakaje abaturage, ibikorwaremezo by’ ingenzi byarwo byarasenyutse ku kigero cyo hejuru hamwe bitari byoroshye kuyobora u Rwanda uhereye hafi ku ubusa. Imyaka 26 […]

Akazu n’icyenewabo: Imbogamizi ku miyoborere myiza y’igihugu

Kuvuga ku butegetsi bushingira ku kazu n’icyenewabo, ibintu bibangamira imiyoborere myiza, si ibintu bishya kubyumva haba mu bihugu bimwe by’amahanga ndetse no mu Rwanda. N’ubwo ariko ari amagambo amenyerewe, nta butegetsi bukunda cyangwa bwishimira ko bubivugwaho kabone n’iyo byaba ari byo. Usibye kuba iyi nyandiko nta butegetsi runaka iza gutunga agatoki kuko atari cyo igamije […]

Hon. Sebaba: Nta mashyo, nta gira abana, nta Yezu akuzwe, nta yambu na hobe kubera Covid-19

Maze iminsi ndi ku rugamba rutanyoroheye mfatanyije n’abo dusangiye ubuyobozi. Ejo bundi aha nivugiye ko nkumbuye kandi mfite inzozi zo kongera guhura n’abanjye, inshuti zanjye dusangira akabisi n’agahiye maze ubusabane bukaba bwose. Ndabona inzozi zanjye zarabaye impamo kuko ntashobora gutekereza gukandagiza ibirenge byanjye muri ” Tarinyota” na “Tapi Ruje”, naherukaga muri Werurwe. Ibyo nahaboneye ariko […]

Uko umuyobozi mwiza akwiriye gucunga abo ashinzwe

Niba hari ikibazo gikunze kutavugwaho rumwe mu micungire y’abakozi ni imyitwarire yabo n’iy’umuyobozi wabo. Impaka zikunzwe kugibwa buri ruhande rukurura rwishyira maze rukabura gica, amaherezo abakozi akaba aribo babigenderamo rimwe na rimwe bakirukanwa, bakagabanywa mu gihe habaye amavugurura cyangwa ubwabo bagasezera ku mirimo. Mu mateka y’umurimo uko kutabona ibintu kimwe hagati y’abakoresha n’abakozi byahozeho. Ibi […]

Amoko n’ibiranga ubutegetsi bwa politiki

Muri kino gihe, si abantu benshi bafite ubumenyi buhagije ku moko n’ibiranga ubutegetsi bwa politiki (types and characteristics of political regimes). Ni yo mpamvu bwiza.com yiyemeje kubiva imuzi, n’ubwo atari byose, kugira ngo igaragaze bimwe mu bintu byatuma umusomyi agira igitekerezo kuri iyo ngingo ya politiki. Mbere ya byose, ni byiza kubanza kumenya icyo politiki […]

Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba waba ugiye guhuhuka

Uyu Muryango wa EAC mu 1996 nibwo wabonye izuba ku mugaragaro ushinzwe n’ibihugu bitatu: Kenya, Tanzaniya na Uganda. U Rwanda n’u Burundi byawinjiyemo muri 2006 mu gihe Sudani y’Epfo yo yawinjiyemo muri Mata 2016. Uyu Muryango kuva washingwa wakomeje kugaragaza ubushake bwo gukomera no kureba uko watera imbere mu by’ubukungu no kuziyunga, amaherezo bikazavamo igihugu […]

Isano hagati y’amadini na leta: abafatanyabikorwa cyangwa abasenyabikorwa

Idini na Leta ni inzego ebyiri zigira aho zihurira zikanagira aho zitandukanira, zuzuzanya cyangwa buri rwego rwigenga rimwe na rimwe. Mbere yo gucukumbura imikoranire iri hagati y’izo nzego, kureba niba ari abafatanyabikorwa cyangwa abasenyabikorwa, ni byiza kubanza kumenya “idini” na “leta” icyo bivuze. Idini ni iki? Mu gitabo cye yise “Ukubaho k’umuntu” Musenyeri Alexis Kagame, […]

Inzoga y’abagabo, imfukamo n’icyiru: Amagambo yakoreshwaga mu Rwanda rwo ha mbere

Bwiza.com imaze iminsi ibagezaho zimwe mu nkuru zigaruka ku muco w’abakurambere bacu, wabayeho ubu ukaba ukendera bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo iterambere muri rusange, amadini n’amategeko y’igihugu. Muri iyi nkuru ho turagaruka ku magambo agaragara ku mutwe wayo nibisobanuro byaryo. Turabanza kwisegura aho bitaza gusobanurwa neza bishingiye ku buryo aho uherereye, aho wavukiye n’aho wakuriye kuko […]

Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?

gen._godefroid_niyombare_1.jpg

Imyaka itanu irirenze uwari umusirikari mukuru mu ngabo z’u Burundi w’ipeti rya Major General, Godefroid Niyombare amenyekanye cyane. Kumenyekana kwe kwatewe no kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza mu 2015, umugambi waje gupfuba no kuburizwamo bikarangira abawuteguye bahunze igihugu abandi barafatwa bashyirwa mu magereza. Ubu uwariwe wese yakwikabaza aho uyu musirikare aherereye cyane ko ari […]

Prof. Manasseh, Minisitiri utegerejweho byinshi mu Karere no mu mahanga

Kuri uyu wa 30 mata 2020, Umukuru w’Igihugu yaraye ashyizeho umwe mu bagize guverinoma, Prof. Nshuti Manasseh, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe. Prof. Nshuti Manasseh, si izina rishya mu mateka ya politiki y’u Rwanda no mu burezi . Yigeze kuba muri guverinoma mu bihe byashize anaba umurezi muri za kaminuza zinyuranye. Urutonde […]

Umweyo muri guverinoma: Abatahiwe ni bande?

Iyi nkubiri yo kuva mu myanya yo hejuru muri politiki y’u Rwanda, abantu bakomeje kuyikurikiranira hafi ari nako babyibazaho byinshi. Ubundi kujya muri iyo myanya ni ibisanzwe no kuyivaho ni uko, byose bigaterwa n’umukuru w’igihugu ku bubasha ahabwa n’itegekonshinga. Kuvanaho umuyobozi runaka ari byo iyi nkuru yibandaho si ibintu bitangiye ubu , kuko unarebye abari […]

Bosco Ntaganda: Umujenerali udasanzwe i La Haye

Uyu mu Jenerali ntabwo ari i La Haye mu Buholandi ayoboye ingabo kuko icyo gihugu gifite ingabo zacyo ziyobowe n’abasirikari bakuru. Gen. Ntaganda ari muri uwo mujyi muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kuva tariki ya 7 Ugushyingo 2019 aho afungkwe ibyaha yarezwe ubwo yari mu mitwe itandukanye y’inyeshyamba zarwanyanga ubutegetsi muri Repubulika ya Demukarasi ya […]

Ubuharike n’ubutinganyi: Uburenganzira butavugwaho rumwe mu bantu

Niba hari ibibazo bihangayikishije abaturiye Isi ni ubuharike n’ishyingirwa ry’abahuje ibitsina. Ibi bintu byombi ntibisiba kuvugwaho haba mu butegetsi, haba mu bahanga, haba mu bamenyi, haba mu banyamategeko, haba mu banyamadini n’abandi bose ariko ntibahuze kuri iki kibazo kireba umuryango w’abantu. Ibyo bibazo biteye impaka no kutavugwaho rumwe wabirebera mu bitekerezo bibiri by’ingenzi. Ibyo bitekerezo […]

Umutwe w’abarinzi ba Mobutu waba wari ugizwe n’abasirikari b’inkone

Ababaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gihe igihugu cyitwaga Zaïre, hari amakuru yavugwaga hose ko abarinzi b’uwahoze ayiyobora, Mobutu Sese Seko bari inkone, ibintu byahwihwiswaga ariko bidashyizwe ahagaragara kubera uburyo abo basirikari bari bakaze, bakarishye mbese batinyitse. Abo basirikari bari mu mutwe w’ingabo kabuhariwe zari zishinzwe kurindira umutekano umukuru w’igihugu “Division Spéciale Présidentielle” […]

Kutuzuza inshingano z’urugo, intandaro y’ihohoterwa rikorerwa abagabo

Kuzuza inshingano z’umugabo ni ihame rishingiye ku itegeko n’umuco nyarwanda. Nta muntu witabiriye umuhango w’ishyingirwa utarigeze yumva umuyobozi usezeranya atagarutse ku nshingano z’umugabo. Muri zo harimo kwita ku mugore n’abagize umuryango, abashakira ibibatunga, kubavuza mu gihe barwaye, kororoka n’ibindi. Si ibyo gusa kuko no mu muco nyarwanda ari uko bimeze , kuko umugabo wese wihagazeho […]

Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’

Uwakumva umuntu avuze ko abantu bari bakomeye mu gihugu kuri ubu basubiye ku isuka cyangwa mu matungo bagira ngo ashize isoni kubera ko ari imvugo wakwita nyandagazi isobanura ko umuntu wagiraga ibindi akora byakwitwa ko bikomeye byiyubashye, byagaragariraga amaso ya benshi ko ari abakire bo mu rwego rwo hejuru. Iyo umukire yahombaga, abantu baramuneguraga bamuvugaho […]

Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba

Aho nibereye aha maze iminsi nibaza byinshi ngatekereza byinshi, nkiyinjiramo, nkisohokamo, nkareba hirya no hino maze nkabura ibisubizo. Umva noneho ko nigenje, njye Nyiricyubahiro Sebaba, ibi byo by’Imana na Lusifero, ubu imwe ni ku ibere indi ni ku gatebe. Muramenye hatagira umpimbira akavuga ko naguye kandi ko navuye mu byizerwa kuko nakoze “sakirirego” cyangwa naciye […]

Rubavu: Abaturage baravutswa uburenganzira ku mitungo yabo bwite

Mu cyumweru cyashize nibwo humvikanye amakuru y’uko abaturage b’Akarere ka Rubavu batemerewe kugurisha imitungo yabo. Ibi byari bikubiye be mu ibarurwa Umuyobozi w’ako Karere, Habyarima Gilbert yandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa ku wa 17 Mata 2020 asaba ko abaturage badakwiriye kugurisha imitungo yabo harimo n’ubutaka. Ibintu bitashimishije na gato abaturage kuko kuribo bavuga ko icyo cyemezo cy’akarere […]

Ibyo wamenya ku muco wo ‘kuzega’ wahozeho mu banyarwanda

Bamwe mu Banyarwanda bakomoka mu gace k’uburengerazuba gashyira amajyaruguru yako mu myaka ya mbere aha bagiraga umuco witwaga “kuzêga”. Aho ni ahitwa mu Bigogwe no mu nkengero zaho, ahatuye abaturage biganjemo aborozi, bamwe bakunda kwita abagogwe. Si aho gusa ariko no mu bandi bahakomoka bari batuye hakurya y’umupaka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya […]

Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?

Nta muntu n’umwe ukurikirana ibibera muri Congo Kinshasa, utakwibaza iki kibazo haba mu Bakongomani haba mu Banyarwanda, haba ndetse no ku bandi bahora bumva u Rwanda rutungwa agatoki mu kwinjira ku butaka bwa Congo. Iyi nyandiko ntabwo igamije gushinja cyangwa gushinjura ibyo birego kuko atari yo ntego y’umunyamakuru. N’ikimenyimenyi nta bushakashatsi bwimbitse bwakorewe iki kibazo […]

Hon. Sebaba aratanga ingamba yarimbura burundu COVID-19

Bakunzi banjye dusangiye ibibazo, ntimugire ngo maze igihe nicariye ubusa kuva iri shyano ngo ni Corona ryagwirira isi. Abaganga, abakomeye, abanyabwenge, bose ubu ntawe uryama, nta n’ugiheka. Baba bo nanjye ntisize, turabaza Imana, tukabaza ubwonko, tukabaza n’umutima ku cyakorwa ngo tuve mu bihe bibi turimo. Ubwo ari mwe mugiye kumbaza muti: Ese noneho Sebaba uteye […]

Hon. Sebaba: Covid-19 izahangura ingoma z’ubutegetsi

Iki cyorezo kiyogoje Isi kitigeze kibaho kuva yaremwa kimaze kugarika ingogo ku buryo kitazasiga n’ingoma z’ubutegetsi. Ubu twandika iyi nkuru, umubare w’abamaze guhitanwa nacyo umaze kurenga 119,000. Isi yose iri mu marira, abahanga, abashakashatsi, abaganga, abakomeye n’abihaye Imana bose barashobewe bakiburiye igisubizo. Abategetsi hose ibintu byarabarenze birirwa ku ma radiyo n’amatelevisiyo bavuga ubutumwa bumwe ku […]

U Rwanda rwarakomeretse, rurivura, rusagurira n’amahanga

Niba hari igihugu cyakubititse, kigakomereka kikanababara, u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku isi. Ibi ni ukubera jenoside yakorewe abatutsi yakibayemo mu 1994, aho hishwe abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa, ubuzima bw’igihugu burahagarara. Imiborogo yari hose icyo gihe, habura utabara abicwaga, mu gihe ingabo ibihumbi z’amahanga zari zikambitse mu Rwanda, igihugu kirakomereka […]

Urutonde rw’abahabwa amahirwe yo gusimbura Amb. Olivier Nduhungirehe

rugwabiza_valentine_1-2.jpg

Ubundi iyo umuntu atangiye ikivi ntagisoze abandi baragikomeza. Ikivi cya politiki cyo kirangira cyangwa gisozwa na nyiri kugikora, mu gihe yahawe umwanya runaka, bikarangira asoje, yabishaka atabishaka abandi bagakomerezaho bityo bityo kugeza igihe bikomeza nk’uruhererekerane. Uwari Umunyambabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ubutwererane na EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse gusubika ikivi cye, nta […]

RDC: Gatanya mu banyapolitiki babiri, Tshisekedi na Kabila

Hashize amezi atari make muri politiki ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hanugwanugwamo urunturuntu, abasesenguzi banyuranye bemeza ko ari intango yo kwitandukanya. Ukwo kwitandukanya babigereranya na gatanya ku bashakanye, mu gihe biyemeje gusesa amasezerano bagiranye yo kubana. No muri politiki bibaho ko abanyapolitiki bishyira hamwe bakagirana amasezerano yaba yanditse cyangwa atanditse. Ayo masezeranyo ashobora gukorwa […]

Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe

Mu ijoro ryo ku wa 9 Mata 2020, ntiryahiriye uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe kuko Umukuru w’Igihugu perezida Paul Kagame yamwirukanye kuri uwo mwanya. Iyirukanwa rye ryabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abantu banyuranye bamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga bigatinda ubona abenshi batatunguwe n’icyo cyemezo , kubera ibyo yari […]

Hon. Sebaba: Ese ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe?

Abakunzi ba karahanyuze ubu baraje bavuge ngo noneho Sebaba yigize umuhanzi kubera kubakumbuza uwahimbye ako bamwe muri mwe kandi benshi mutaherukaga kumva. None se si mu gihe kuko mbakuye mu bwigunge mwatewe n’iyi ntindi yaduteye tutazi iyo ivuye, ikaba ititiza Isi yose abakuru n’abato, abakomeye n’aboroheje twese tukaba twifashe ku itama twishwe n’agahinda kadushenguye umutima […]

Hon. Sebaba: Ubuvumbuzi ku biribwa bishya muri iki gihe cy’inzara

Mu gihe abashakashatsi bakataje mu gushaka urukingo n’umuti w’icyorezo kiyogoje Isi muri kino gihe, inzara yo nk’ingaruka ikomeye yayo iravuza ubuhuha. Inzara hirya no hino ku Isi iri guca ibintu kuko yo nta mbabazi igira yo kababara yo karindagira. Ayiwe mumbabarire ngaruye byabindi byanjye byo gukoringana kandi narakijijwe nkihana kutazabyongera. Ariko maye nanjye sinjye kuko […]

Hon. Sebaba: Agahinda gashira akandi ari umubeya

Burya koko agahinda ntikica kandi aho umutindi yanitse ntiriva. Mpora nibaza icyanshyize kuri iyi si, kuko njya gusingira ibyiza bikanca mu myanya y’intoki. Ibyo bikambaho bingira isibaniro kandi nta ruhare mbigizemo. Uzi kuvuka, ugakura, ugashyingirwa bikarangira bagusutseho itaka? Kuva umuntu abonye izuba kugeza yitabye Imana ni umuruho gusa, abenshi bakabyita agahinda, umuborogo, amarira gusa. N’ubwo […]

Hon. Sebaba ataye ibaba kubera COVID-19

Nabera ndatsinzwe mu buzima. Gusa ariko sinakwigaya kandi sinakwirenganya kuko burya niyemeraga ku batanzi, bazi ko nkomeye nta guhunga tugira iwacu, nta bwoba tugira turi ba ruzirabwoba aho kuba inzirabwoba. Sebaba naragenze ndabona ariko ibyo mbonesha amaso yanjye si ibyo kuvuga kuko wagira ngo nataye ibaba nako; ikaramu yanjye ya yindi aho nyitunze iharimbura ibisa […]

Hon. Sebaba n’Imana bari mu kato

Kuba njyewe Hon. Sebaba nihereyeho si uko nza mbere y’Imana ahubwo ni uko ari njye ugowe kuyirusha, ibibazo bikaba byandenze yo yibereye aho kuko ari inkire ikaba ifite byose, ubushobozi, ubukire no gukiza ibyorezo n’indwara mu bantu. Ibintu byahumiye ku mirari kuko yo nari nyisanganywe ariko ngapfa kunyenyeza nkagenda none ubuhumyi bwo bwanteye guhama hamwe […]

Uganda: Abayobozi bakuru b’igihugu bahuriye mu masengesho

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Umukuru w’Igihugu cya Uganda, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye, abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi batandukanye bahuriye mu masengesho yo gusabira igihugu. Ni amasengesho yayobowe n’abahagarariye amadini n’amatorero byo muri Uganda, bashimiye Imana yarinze abanya Uganda mu bihe bishize no gusaba ko yakomeza kubarinda no mu bihe biri […]

Hon. Sebaba na Coronavirus mu rwa Gihanga

Iyi Si iraruhije kandi iteye agahinda bavandimwe! Ibimpindanya ntibibura mba mbaroga. Namwe se mwese ntawe utazi ko ntunzwe n’ibaba ryanjye, ikaramu yanjye, uruhu rwanjye, ibuku ryanjye, isaho yanjye, isakoshi yanjye. Ikivi cyanjye nkiva imbere ncyushije ariko nakoze kuri ibyo bikoresho byanjye mbana nabyo igihe cyose kugira ngo bimpe amaramuko kuko muri byo ariho mena ngasuka […]

Inama ya Gatuna yaba itanga icyizere cy’uko izavamo umusaruro

Abakuru b’ ibihugu bine: u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Angola, ku wa 21 Gashyantare bahuriye mu nama ya kane ku Mupaka wa Gatuna. Byari mu rwego rwo gukurikirana ibibazo bihari byateje umwuka utari mwiza wagaragaye hagati y’ u Rwanda na Uganda, hashize imyaka irenga ibiri. Iyi nama ya Gatuna yaje ikurikira […]

Hon. Sebaba aramagana amanyanga mu mitangire y’akazi

Umuntu aravuka agakura, akiga akaminuza, agashyingirwa, akabyara, agashaka ikibeshaho umuryango. Gushaka uko wabeshaho umuryango wawe ni ihame rikomeye kuko mu gihe utabikoze amategeko abiguhanira. Hari uburyo butandukanye wabigeraho ariko ngiye kwibanda gusa ku kubona akazi muri leta. Kugira ngo ubone akazi mu butegetsi bwite bwa Leta bibona umugabo bigasiba undi. Impamvu ni nyinshi zibitera nko […]

Hon. Sebaba ati: “Agatebe kicajweho abayobozi kararemerewe”

Hari imvugo tumenyereye mu matwi yacu isa n’itebya ngo ” yicajwe ku gatebe”, imvugo isa n’aho atari mbi urebye. Hakaba n’indi nayo twumva wavuga ko inegura ngo “yubikiwe imbehe”, yo ikaba ari mbi urebye. Iyo witegereje ugasesengura izo mvugo zimbi, zishingira ku kintu kimwe kwamburwa inshingano k’umuyobozi yarasanzwe afite. Muri ino nyandiko ntabwo tuza kugaruka […]

Ese ubusugi ni ngombwa ku mukobwa ugiye gushyingirwa?

Ubusugi si ingingo ikunze kuvugwaho rumwe muri kino gihe aho bamwe bavuga ko ari ngombwa abandi bakavuga ko atari ngombwa. Uko kutabivugaho rumwe biterwa n’uko ari ikintu kirebana n’ubuzima bw’imyororokere, umwanya w’ibanga w’umukobwa utuma bitorohera abantu kuwuvugaho. Ibi kandi si kenshi niba bitanabaho, ko mu miryango no muri Minisiteri y’umuryango ‘ubusugi’ butavugwaho, cyangwa bwavugwaho ugasanga […]

U Rwanda rukeneye ingamba zo guhangana n’umuco wo kwiyahura wagarutse

Kwiyahura ni umuco wahozeho mu banyarwanda uhereye mu gihe cya gihanga, umuco wagiye ukendera bijyanye n’iterambere ariko cyane cyane rishingiye ku madini. Kera kwiyahura byafatwaga nk’igikorwa cy’ubutwari aho umugabo nyawe atashoboraga kwihanganira kuba mu bandi akennye cyangwa afite icyamusebeje muri rubanda. Iyo byamugendekera bityo yiboheraga ingoyi mu ibanga ubundi agahenga abantu batamubona akajya mu gashyamba […]

DRC-Minembwe: Amahoro n’umutekano birakozwaho imitwe y’intoki

Amakuru aturuka muri Minembwe muri Teritwari ya Uvira avuga ko hari agahenge nyuma y’aho hari hamaze igihe humvikana ibikorwa by’umutekano muke. Umutekano muke watangiye kumvikana mu myaka hafi ibiri ishize ariko hagati mu 2019 byariyongereye cyane hapfa abaturage, abandi bakurwa mu byabo, abarokotse bahungira mu bice byizewe umutekano no mu bihugu bituranyi, ibyabo birasahurwa, inka […]

Hon. Sebaba mu mwiherero wa 17

Nk’uko mumenyereye, kimwe n’abandi ba nyakubahwa, Hon. Sebaba naraye i Gabiro ngiye mu Mwiherero wa 17. Kuko ntajya ngendera ubusa nk’umwana w’ikirara, buri gihe ngenda nitwaje mu isaho yanjye ibimfasha kugira icyo marira abantumye, abaturage b’iwacu bangiriye icyizere. Muri iyo saho cyangwa igikapu, usibye ibaba ryanjye n’umuti waryo, agahu mbikaho ibitekerezo byanjye ngo ntazindara nkibagirwa […]

Gen. Sultani Makenga, inyeshyamba bitazwi ishyamba irimo

Ijambo ‘inyeshyamba’ rikunze kuvugwa mu Kinyarwanda ushaka kuvuga umuntu umwe cyangwa benshi bishyira hamwe basangiye umugambi wo kurwanya leta mu gihugu runaka, bakabikora bifashishije intwaro zinyuranye za gisirikari. Mu ndimi z’amahanga tumenyereye babita ‘rebels’ cyangwa ‘rebelles’. Muri izo ndimi ntizisobanura neza ngo usange bijyanye n’inyeshyamba kuko ushatse wabita ‘abagumutse’, ‘ibyigomeke’, n’andi mazina nk’ayo. Inyeshyamba ryagombye […]

Hon. Sebaba yaciye umweyo uzarokoka umugabo usibe undi

Dore aho nibereye, niturije mpora mbabwira ko nta gahora gahanze kuko uyu munsi wagize ibyago cyangwa umugisha umweyo wanjye ukakugeraho, wawutunga ijisho ukibwiriza utananije. Maze kuwuca natangiye nywutunga cyangwa nkubura hasi mu nzego zo hasi ndazamuka no mu ziringaniye none ngeze no mu nkuru, ubu igihunga kikaba ari cyose, gihungabanya abatari bake kuko bigoye kumenya […]

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ( ICC) mu kwaha kw’ ibihangange ku Isi

Urukiko mpuzamahanga (ICC) rukiko rukorera i La Haye mu Buholandi, rufite intego yo kuburanisha no gushinja ibyaha abantu bakoze ibyaha mpuzamahanga nka Jenoside, ibyibasiye inyoko muntu, iby’intambara n’ibindi ndengakamere. Rushyirwaho n’ ibihugu binyamuryango mu masezerano y’itiriwe ay’ i Roma. Uru rukiko mu mikorere yarwo ntirwagiye ruvugwaho rumwe na za Leta zitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga, bitewe […]

Hon. Sebaba mu marembo ya Mageragere

Kera najyaga numva abakuru bavuga ngo ‘umugabo mbwa aseka imbohe’, bakongera ngo uko umugabo aguye siko ameneka, bakongera ngo ntawe urata inkovu z’imiringa, nari umugabo ntihabwa intebe, ntawirata inkongoro yirata abo zareze n’indi migani myinshi nk’iyo. Ariko kweli iyi Si iraruhije kuko njye Hon. Sebaba nagenze ndabona. Nta cyiza cyayo kandi nta mbabazi igira yo […]

Gakenke: Baracyacigatira inkweto aho kuzambara mu birenge

Mu Karere ka Gakenke byari nk’ umuco kuva kera na kare aho abaturage benshi baryoherwaga no kugendesha ibirenge hasi batambaye inkweto kimwe n’abo mu bindi bice by’ igihugu. Si ho honyine ariko kuko ahenshi abaturage baturuka mu byaro ariko byari bimeze mu myaka ishize. Iyo wanyuraga mu muhanda Musanze- Kigali, ku munsi w’isoko wahuraga n’uruvuganzoka […]

Abanyamulenge ni Abakongomani kimwe n’abandi bose-Félix Tshisekedi

Aha ni mu Minembwe

Aya magambo umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yayavugiye i London mu Bwongereza mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo yahuraga n’ abakongomani baba mu mahanga ( diaspora). Ni ubwa mbere uyu mukuru w’igihugu yumvikanye avuga amagambo agaragaza icyo atekereza ku kibazo cy’abanyamulenge bagiye kumara umwaka bakorerwa ibikorwa by’ubunyamaswa aho bamwe bahatakarije […]

Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe

lion-2.jpg

Inkubisi y’amazirantoki (amabyi) ya cyane irayitarukiriza kandi ngo utazi ikimuhatse….[ntacyo reka tuvuge ko atema ishami yicariye]! Mu buzima hari ibintu utakinisha cyane nko kutamenya cyangwa kwirengagiza icyahitana ubuzima bwawe. Iyo ubirenzeho bidaturutse ku mpanuka, abantu bagufata nk’igicucu, umusazi cyangwa umwiyahuzi. Muri rusange, umuntu wese atinya gupfa, akagendera kure urupfu, akarwirinda n’ubwo ntawe uruhunga. Rimwe na […]

Bimwe mu bitero byaryoheye ingabo z’Inkotanyi

Niba hari ikintu gishimisha umusirikari ku rugamba ni ukubona umwanzi ( adui) ayabangiye ingata mu gihe wamugabyeho igitero. Biba akarusho iyo ubibonye uri umusirikari ukirangiza amafunzo ( amahugurwa) bakunze kwita ” ikurutu” cyangwa se ” recruited soldier”. Uyu musirikari mushya mu gitero cye cya mbere abonye adui yiruka, biramushimisha bikamujya mu maraso, akarinda apfa azi […]

Gen. Laurent Nkunda mu rungabangabo rw’imyaka 10

drcongo-unrest-nkunda-speech-kongo_tittel2.jpg

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Gen. Laurent Nkunda amare imyaka 10 ari mu rungabangabo bitazwi niba afunzwe cyangwa adafunzwe.Nirinze gukoresha ijambo ” afunzwe” kuko ntaho nigeze numva umuntu ufungwa imyaka 10 atari muri gereza izwi cyangwa ngo abe aburanishwa n’inkiko ku byaha akurikiranweho. Nirinze kandi gukoresha ijambo “adafunzwe” kuko udafunzwe yidegembya akagaragara iwe mu […]

Imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yaba igiye gufungurwa? Abakuru b’ibihugu baraca amarenga

Iyi nkuru nziza ishobora kwakiranwa amaboko yombi n’abaturage b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda kubera igihe kijya kugera ku mwaka twaragizweho ingaruka z’imibanire mibi hagati y’ibihugu byombi. Abenshi bashobora gufata iyi nkuru nziza nk’inzozi kandi bari mu kuri kuko urebye urwego umwuka mubi ugezeho mu mibanire y’ibihugu byombi, bari baratakaje ikizere ndetse babona ko aho biganisha […]

Amategeko icumi y’urukundo

Amategeko cumi ngiye kubagezaho arebana n’ abakuze kuko aribo bonyine bemerewe gukundana uko Imana ibishaka. Abana bamaze kumenya gusoma no kwandika bemerewe gusoma aya mategeko bakazarindira kugeza ku myaka y’ubukure kugira ngo bazabashe kuyashyira mu bikorwa. Aya mategeko kandi nta sano afitanye na ya yandi icumi Mose yahawe ku musozi wa Sinayi, ubwo yarayoboye imiryango […]

Bamporiki arifuza ko bakora aho guhora bisobanura ku byo baregwa mu bunyamabanga bwa RPF

Ayo magambo Bamporiki, umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi , akaba n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yayavugiye mu Nama Nkuru ya 14 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu tariki ya 21 Ukuboza 2019 , yateraniye i Rusororo- Gasabo, mu Ngoro y’ikicaro cya RPF. Bamporiki ubusanzwe azwiho kumenya kuvuga no gutambutsa igitekerezo ke, akabikora adaciye ku […]

RDC: Joseph Kabila yaba yamaze kwigarurira imitima y’ abakongomani?

Nigeze kuvuga ko umukino ubera mu kibuga cya politiki utoroshye kuwukina kuko wiberamo amacenga menshi kandi akomeye. Ni nk’amayobera, ariko atari yayandi matagatifu kiliziya itwigisha, iyo igeze aho nayo ubwayo iba yabuze ibisobanuro. Ibya politiki nta muhanga wabyo. Uko wagera ku butegetsi kose , byanze bikunze abaturage barakuyoboka bakakuramya, bakakubyinira, bakakuririmbira kakahava. Byagera mu matora […]