U Rwanda rwarakomeretse, rurivura, rusagurira n’amahanga

Sangiza iyi nkuru

Niba hari igihugu cyakubititse, kigakomereka kikanababara, u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku isi. Ibi ni ukubera jenoside yakorewe abatutsi yakibayemo mu 1994, aho hishwe abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa, ubuzima bw’igihugu burahagarara.

Imiborogo yari hose icyo gihe, habura utabara abicwaga, mu gihe ingabo ibihumbi z’amahanga zari zikambitse mu Rwanda, igihugu kirakomereka kiranababara izo ngabo zirebera. Amahoro n’umutekano byari byarabuze, u Rwanda rutereranwa uko, amashitani y’ikuzimu yose ararutaha aka Gen. Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni zari mu bokorwa byiswe ibyo kugarura amahoro (MINUAR).

Iyi nyandiko ntigamije kugaruka ku byabaye muri icyo gihe cy’umwijima wagwiririye u Rwanda turimo kwibuka muri kino gihe. Intego ni ukureba uko rwivuye nyuma yo kubarabara no gukomereka, uko u Rwanda rurimo kuvura no kubaka ibindi bihugu biri mu kaga kajya kumera nk’uko rwahuye nako.

Nyuma y’1994, u Rwanda rwasanze ak’imuhana kaza imvura ihise. Ibyo rwari rumaze kwibonera ni uko rwatereranywe n’Isi yose, rwasanze rugomba kwirwanaho mu gushakira ibisubizo ibibazo no guhangana n’ingaruka byashegeshe igihugu. Byumvikane ko icyihutirwaga cyari ugusubiza ubuzima igihugu, hasanwa ibyangiritse, kwita ku barokotse jenoside, gushishikariza abaturage ubumwe n’ubwiyunge, kuzahura ubukungu, no kongera kugarurira igihugu isura nyayo mu karere ndetse no mu mahanga.

Nyuma y’imyaka 26, muri urwo rugamba, hari byinshi byagezweho ku buryo ubona igihugu cyarazanzamutse, usibye kumenywa nabi ubu hakaba hari ibyiza amahanga yarwigiraho. Isomo rikomeye amahanga ashaka kwigira ku Rwanda, ni uburyo rwivanye rukanahangana n’ibibazo bikomeye rwatewe na jenoside. Muri uko kwivura, amahanga yifuza ko ubwo bunararibonye cyangwa uburambe, byakwifashishwa mu gutabara aho rukomeye mu yandi mahanga.

Ibi bigaruka kuri politiki rusange y’igihugu ariko iy’ububanyi n’amahanga by’umwihariko aho u Rwanda rugomba guhagarara, gushikama no kwigaragaza nk’igihugu gikomeye kandi gifite ijambo mu karere no mu mahanga. Kuba rwarakoze uko rushoboye mu kugera kuri iyo ntego ni uko hari ibyo rwabanje kugeraho imbere mu gihugu (rwivura), ubu rukaba rukora n’ibindi bikorwa bifitanye isano nabyo (kuvura) mu mahanga.

Amahanga yabengutse iby’urwo rugamba bityo asaba ko u Rwanda rwatanga umusanzu muri urwo rwego. Ibi bishingiye ku buryo rwitabazwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi aho ruri ku mwanya wa kabiri mu kugira abasirikari benshi muri icyo gikorwa. Si abo gusa kuko rufite n’abapolisi benshi mu mahanga bose bari mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro aho yahungabanye. Ibi bikaba byaratanze umusaruro mwiza mu bice byari byarayogojwe n’intambara nko muri Darfour, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrica n’ahandi.

Ibyo bikorwa bigararamo inyungu eshatu cyangwa zirenze. Iya mbere ni ukugaragara neza kw’igihugu abagarura amahoro baturutsemo iyo babyitwayemo neza, iya kabiri igihugu gishimwa n’ibihugu byatabawe, n’inyungu ku birebana n’amafaranga kuko igihugu n’abasirikari mu butumwa bahembwa atubutse.

Ibi rero ni byo bimeze nko kuvura abandi nyuma yo kwivura ibikomere. Kugarurira abandi amahoro nyuma yo kuyigarurira. Kubaka abandi nyuma yo kwiyubaka n’ubwo bimeze neza ariko hari ibikwiriye kunozwa byatuma ibintu biba byiza kurushaho biramutse biharaniwe bikagerwaho.

Abanyamakuru hari ibibazo bagira bitangaje aho ujya kumva babajije umuturage bati: “Ese uramutse uhuye na Perezida Kagame ni iki wamubwira?” Bagasubiza mu buryo butandukanye. Nanjye mbajijwe bene icyo kibazo nasubiza ko ndamutse mubonye nabanza kumusuhuza, nkamushimira ubundi nkamubwira ibyerekeye kongera ingamba ku bijyanye no kubungabunga no kugarura amahoro ku Isi ariko mpereye mu karere.

Ariko kubera ko ayo mahirwe ntayafite, wenda ntanateze kuzayabona, icyo nshoboye ni ukwandika mu buryo nk’ubu. Ubundi nkavuga nti “Mzehe” mwakoze kandi mushobora byinshi bizwi imbere mu gihugu no hanze mu mahanga, mwakora uko mushoboye mugahosha umwuka mubi uri mu karere, uteye inkeke abagatuye bamwe babonamo umwuka w’intambara?

Nkongera nti hari ikibura mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro hanze n’ubwo bigenda neza. Usibye kohereza abasirikare n’abapolisi bonyine muri icyo gikorwa, kuki mutoherezayo n’abandi banyapolitiki (dore ko mubafite) bakwifashisha mu gucengeza amatwara cyangwa ingengabitekerezo byifashishijwe mu gutuma habaho kwiyubaka no kwivura?

Ibi kugira ngo byumvikane neza, hakabaho ibice bibiri; kimwe cy’abashinzwe umutekano (abasirikari n’abapolisi) n’ikindi cy’abashinzwe ubukangurambaga (abasivili). Ubwo nkaba ndasoje, ariko burya kuko ntari umujyanama kandi umujyanama si buri gihe agenda ahawe igisubizo ariko uwo agiriye inama aba yumvise hagasigara ake no kureba niba inama ifatika, ubundi agafata umwanzuro. Mbaye mbasezeyeho mbifuriza gukomera muri bino bihe twibuka abacu, tugumye mu rugo kubera kwirinda ubwandu bwa Covid- 19 no gusenga ngo Imana ikomeze kuduha amahoro mu mitima yacu, mu karere turimo no mu mahanga ya kure.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *