Amakuru aturuka muri Minembwe muri Teritwari ya Uvira avuga ko hari agahenge nyuma y’aho hari hamaze igihe humvikana ibikorwa by’umutekano muke.
Umutekano muke watangiye kumvikana mu myaka hafi ibiri ishize ariko hagati mu 2019 byariyongereye cyane hapfa abaturage, abandi bakurwa mu byabo, abarokotse bahungira mu bice byizewe umutekano no mu bihugu bituranyi, ibyabo birasahurwa, inka n’indi mitungo biranyagwa, ingo zirashumikwa n’ibindi bikorwa kinyamaswa byagiriwe abaturage.
Ibi bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku bwoko bw’abanyamulenge aho usibye abapfuye bishwe mu bitero bagabweho, abasigaye babayeho mu buzima bugoye nta kwitabwaho nk’impunzi ziri mu gihugu cyabo. Nta byo kurya bihagije, nta miti y’ubuvuzi, amasoko ntakirema uko bikwiye, amashuri arasa n’ayahagaze ; mbese ubuzima bukaba busaba kuzongera kwiyubaka niharamuka habaye umutekano wizewe.
Nk’uko byagiye bivugwaho mu nkuru zacu zatambutse, byavugwaga ko abanyamulenge bagabwagaho ibitero n’andi moko baturanye, avuga ko atari Abakongomani kimwe nkabo, ko ahubwo ari abanyamahanga bagomba gusubira mu gihugu cyabo cy’inkomoko. Ibyo bitero bikaba byaragiye bivugwamo ubufatanye n’imitwe inyuranye yitwara gisirikari nka Mai Mai igizwe n’ayo moko, n’indi ifite inkomoko mu bihugu bituranye na Congo.
Abanyamulenge n’impirimbanyi z’amahoro n’izirengera ikiremwamuntu muri Congo ndetse no mu mahanga, batakambiye ubutegetsi bwa Congo n’Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye ku isi, bamagana ibitero ubwoko bwabo bugabwaho ndetse ntibatinya kuvuga ko ibibakorerwa ari “genocide”. Muri uko gutakamba banengaga bikomeye uguceceka k’Umuryango w’Abibumbye n’ubutegetsi bw’igihugu cyabo cya Congo.
Agahenge kariho ubu, ushobora kukarebera mu bice bibiri cyangwa birenze:
Ugutabarwa kwa Col. Michel Rukunda (Makanika)
Mu ntangiriro za Mutarama 2020 humvikanye inkuru ivuga ko uyu musirikari mukuru wa FARDC ukomoka mu bwoko bw abanyamulenge, Col. Michel Rukunda yatorotse igisirikari cy’igihugu azamuka mu misozi miremire, ajyanywe no kurengera ubwoko bwe. Akigerayo yaje gutangaza ko gutoroka kwe yagutewe no kutihanganira gukorera ingabo z’igihugu mu gihe bene wabo barimo bicwa. Igikorwa cyafashwe nk’icy’ubutwari aho bene wabo batatinye kumufata nka Mose wo muri Bibiliya wakuye Abisilayeli mu buretwa muri Egiputa. Kuva yagerayo, imirwano isa n’iyahagaze.
Uruhare rwa Perezida Félix Tshisekedi
Umukuru w’igihugu yagize uruhare mu gutuma haboneka agahenge biturutse ku magambo y’ihumure yavugiye mu Bwongereza avugana n’Abakongomani baba mu mahanga (diaspora) muri Mutarama 2020.
Yavuze amagambo akomeye ababaza bamwe mu Bakongomani kugeza basohoye ibitutsi n’umujinya, amarira n’ibindi. Ku rundi ruhande, abandi Bakongomani bishimiye ijambo ry’umukuru w’igihugu ku kibazo cy’Abanyamulenge, bavuga ko ashyira mu gaciro, akavuga ukuri nta bwoba bimuteye.
Yaciye ururondogoro ku kibazo cy’ubwenegihugu bw’abanyamulenge, ababwira atajenjetse, ko abanyamulenge atari abanyamahanga ; ko ari abakongomani kimwe n’abandi bose. Ijambo rikomeye ryahumurije abanyamulenge n’abandi bakongomani batagendera mu ivangura. Iryo jambo kandi ryari ubutumwa bukomeye ku bagaba ibitero ku banyamulenge bagamije kubamenesha, ko bagomba guhagarika vuba na bwangu ibyo bitero kuko impamvu bitwaza itari yo. Birumvikana kandi ko ubwo butumwa bwageze no ku ngabo z’igihugu cyane izikorera muri ako gace ka Minembwe no mu nkengero zaho.
Iyo witegereje neza usanga aka gahenge kaba gashingiye kuri izo mpamvu ebyiri zishobora no kwiyongera. Muri zo umuntu akaba yakumvamo ko kwirwanaho burya ari igikorwa cya gitwari, kabone n’iyo wahasiga ubuzima. Ikindi ni uko burya “umwera uturutse ibukuru bwira wakwiriye hose”, ijambo umukuru w’igihugu yavuze yerekana aho ahahaze ku kibazo cy’abanyamulenge, ryatumye hari byinshi bihinduka biganisha ku kugarura umutekano n’amahoro arambye.
Biramutse bigezweho hakaba hafatwa ingamba zikaze zo kubungabunga no gusigasira ibyagezweho, kwita kubagizweho ingaruka n’intambara, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kubashumbusha no kwita ku batishoboye abasaza n’asheshe akanguhe, imfumbyi n’abapfakazi, abagendana ubumuga n’abarwayi.



2 Responses
DRC-Minembwe: Amahoro n’umutekano birakozwaho imitwe y’intoki
ibintu bya Kongo mwirirwa mwandikaho mutanabizi@ why?
DRC-Minembwe: Amahoro n’umutekano birakozwaho imitwe y’intoki
ibintu bya Kongo mwirirwa mwandikaho mutanabizi@ why?