Aho nibereye aha maze iminsi nibaza byinshi ngatekereza byinshi, nkiyinjiramo, nkisohokamo, nkareba hirya no hino maze nkabura ibisubizo. Umva noneho ko nigenje, njye Nyiricyubahiro Sebaba, ibi byo by’Imana na Lusifero, ubu imwe ni ku ibere indi ni ku gatebe.
Muramenye hatagira umpimbira akavuga ko naguye kandi ko navuye mu byizerwa kuko nakoze “sakirirego” cyangwa naciye inka amabere kandi kizira, kubera kugereranya abo batware bombi. Oya pe, ibyo sinabikora kuko burya hari ibitagereranywa.
Hari ibintu mperutse kubona mu iyerekwa, dore ko burya ndi umuhanuzi, maze wa mugani bimbera amayobera bamwe bita “Amayobera Matagatifu”. Naribajije nti ese ibi ni ibiki aka wa musaza, umwanditsi w’Imvaho Nshya, Ndamage Frank.
Burya ari Imana ari na Lusifero, imwe ni “Umwuka” indi ni “umwuka”. Ibyo zombi zihuriyeho kandi basangiye ni ukuba zifite abayoboke, bazikunda, bazisenga, baziramya, babakorera, batangira amaturo, n’indi mirimo myinshi igaragaza ko ari abayoboke nyabo.
Aha ngira ngo sinibeshye kuko n’amaso yacu twibonera ahakorerwa imihango maze kuvuga hejuru. Iyo nitambukiye mbona amagambo meza ku bizu binini byanditseho ko ari ingoro z’Imana, kuri kiliziya n’amatorero, imisigiti n’ibyumba basengeramo. Nagera mu bindi bihugu byakataje mu majyambere hakurya y’amazi naho nkabihasanga ariko by’umwihariko nkahasanga n’ahasengerwa Lusifero mu ngoro za Satani. Aho mvuze hanyuma, hadutse muri iki kinyejana, ugasanga naho hamaze kugera abayoboke ntabarika.
Icyo nabonye ni uko abo bayoboke baba ab’Imana cyangwa se aba Satani, badateranira hamwe kuko badahuje umwuka umwe. Gusa n’ubwo bitatugaragarira ku maso, hari abayoboke bajijisha ko bari ku ruhande uru n’uru kandi ari abo ku rundi ruhande. Ni nde se wangisha impaka cyangwa wampakanya ko mu nsengero z’Imana hatarimo abayoboke ba Satani, bigishijwe, babatijwe bigaragaza “nk’abakijijwe”? Nta mibare y’abo bayoboke nzi ku buryo byamfasha kumenya uruhande rufite benshi. Ikidashidikanywaho ni uko bene abo bayoboke bahari, wabitekerezaho ugasanga byaba nka wa wundi ucyeza abami babiri.
Mureke mbabwize ukuri ntababeshye kandi munyumve. Ibi byo narabyiboneye kenshi ku bibuga by’imipira binyereka ko Imana yagowe kubera kuyibangikanya kandi ari Imana ifuha. Wabona na Satani afuha ariko sinzi kuko nta bumenyi bwinshi mufiteho.
Ngarutse ku bibuga by’imipira, ubona buri ruhande ruhanganye rusenga Imana ngo irufashe rutsinde ( isengesho ryiza). Imana yo mu ijuru igatega amatwi impande zombi. Hagati aho ukabona ku mpande zombi kandi hari amatsinda y’abantu bafana bambaye amashara, amakoma, impu n’amahembe by’inyamaswa zinyuranye bose batendereza ngira ngo no “gusenga” ngo bafashwe batsinde ikipe bahanganye.
Byongeye kandi ukumva ngo ikipe runaka ikoresha “feuilles” ngo ibashe kubona insinzi, bivugwa ko ziba zakuwe ku bapfumu n’abandi bamenyi bizerwa cyane.
Iyo bigeze aho rero, ni ho ntakara mu bwenge bwanjye nkibaza niba koko abantu bazi Imana nyakuri! None se ko yagowe nk’ubwo mwumva abayisenga yakumva nde ikareka nde? Tuvuge se ko yumvise uruhande rumwe yaba ibereye? Yo ituma hari abatsinda n’abatsindwa? Undi akaba yakwibaza niba koko isengesho nk’iryo riba rikwiriye riyisaba gutsindisha ikindi gihugu? Ntawayisenga se ngo ubushake bwayo bugaragare yo yonyine yihitiremo? Abapfumu se n’abambari babo bo si uko?
Nari ntanze ingero ku by’umupira w’amaguru ariko si ho honyine kuko no buzima busanzwe bw’imyemerere ubihasanga kandi mu bizera hose utavanguye. Uko gucyeza abami babiri “Imana” na ” Lusifero” ukabisanga hose kandi mu ngeri z’abayoboke bose harimo n’abayobozi babo. Ugahora wihana ibyaha runaka bwacya mu gitondo ukabisubiramo, bityo bityo bikakubera ingeso. Abantu bakakubona mu rusengero nk’umwizerwa naho warapfuye uhagaze. Ukamera nka ba bandi bataka imva kandi imbere haraboze ari umunuko.
Sebaba rero nkibaza nti: “Ariko kubera iki abantu batamesa kamwe, abayoboke bagakorera umwami umwe aho gutagataga akaguru kamwe kari aha akandi kari iriya?”
Naje gusanga rero ko usibye mu byizerwa no mu buzima busanzwe bw’abantu habamo kujarajara aho abatari bake bakwereka umutima mwiza, ishusho nziza, akarimi gasize umunyu kandi imbere bari inyamaswa z’inkazi, ba bandi babonye uburyo bakwambura ubuzima. Abo ni abagome bakorera “Lusifero” kandi bigize intama z’Imana, indyarya, ababeshyi, abajura, abicanyi, abagambanyi, abanyeshyari, abatubuzi, abasambanyi n’ibindi bibi nk’ibyo.
Muri ibi bihe by’icyorezo kitwugarije nabyo ntimugire ngo siko bomeze. Ubu kubera kuguma mu ngo, Imana igezweho kuko abayambaza biyongereye cyane basaba ko urukingo n’umuti byaboneka vuba, bagasubira mu buzima bari basanzwemo, gusa ngo hari ubatabara akabaha ibyo kurya, amafaranga n’ibindi. Imana igasa n’igezweho ikamera nk’iri ku “ibere” kandi mu bihe byashize bari barayiteye umugongo.
Ku rundi ruhande uko kwegera Imana cyane [si bibi] bikaba bipyinagaza “Lusifero” agaterwa umugongo akamera nk’uwicajwe ku “gatebe”. Uyu Satani hari abo ari guseka agira ati: “Muribeshya nimureke Corona ive mu nzira mbereke. Ni amaburaburyo gusa kuko mwahejejwe iwanyu, ubu abajura n’abandi bagizi ba nabi bakaba barahamijwe hamwe. Ahubwo kibaye bene abo bantu bakomezaga kwigumira mu ngo, abandi baturage bakagira amahwemo!” Ye baba we! Mureke mbasezereho kuko adashira arekwa, tuzongera ubutaha nshuti za Sebaba.


