Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe

Umuturage witwa Nsabimana Jean Pierre, utuye mu kagari ka Kimana, mu murenge wa Musha w’akarere ka Gisagara, aravuga ko amaze igihe aterwa amabuye n’ibyo ahamya ko ari “imyuka mibi”. Uyu muturage utuye mu mudugudu wa Ramba, avuga ko bigitangira ku mugoroba wo ku wa mbere w’iki cyumweru yaketse ko ari abantu batera amabuye hejuru y’inzu […]
COVID-19: MINICOM ivuga ko hari uburyo buteganyijwe bwo korohereza ubucuruzi
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza ko hari ingamba zafashwe zigamije kuzagoboka ubucuruzi kugira ngo bubashe guhangana n’ingaruka zizaba zaratejwe n’icyorezo cya Coronavirus. MINICOM itangaza ko izi ngamba zizatangira gukoreshwa muri Gicurasi uyu mwaka nk’uko yabitangaje ku wa 22 Mata. Leta y’u Rwanda yemera ko Coronavirus yagize ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu ndetse no ku Isi […]
Akanama ka UN kishimiye intambwe u Rwanda na Uganda byateye mu gukemura amakimbirane bifitanye
Abagize akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abimbuye mu nama bakoze ireba cyane cyane ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari kuri uyu wa 22 Mata 2020, bishimiye intambwe u Rwanda na Uganda bimaze gutera mu gukemura amakimbirane bifitanye amaze igihe kirenga imyaka ibiri. Iyi nama yakoresheje uburyo bw’impuzamashusho y’iyakure (Video-Teleconference) mu buryo bwo gukumira icyorezo cya Covid-19, yayobowe […]
Kenya: 21 bashyizwe mu kato nyuma yo gufatwa bifata amashusho y’urukozasoni
Urubyiruko 21 bo mu gihugu cya Kenya, bashyizwe mu kato nyuma yo gufatwa bifatira amashusho y’urukozasoni mu kibuga cya Golf cy’ahitwa Nakuru. Uru rubyiruko rwatawe yombi ku wa gatatu tariki ya 22 Mata, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa, no kutubahiriza andi mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Coronavirus Kenya ihanganye na yo. […]
23/4/1994: Ubwicanyi ku Batutsi ku cyuzi cya Nyamagana
Icyuzi cya Nyamagana cyashyizweho mu gihe cy’Umwami RUDAHIGWA cyo kuhirira imyaka ariko mu gihe cya Jenoside haroshywemo Abatutsi benshi ndetse hari bariyeri ikomeye cyane. Icyuzi cyari muri Komine Kigoma muri Segiteri ya Remera ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana. Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi bari baturutse muri perefegitura ya Gikongoro […]
Rayon Sports yirukanye Sarpong uheruka kuvuga ko perezida wayo “nta bwenge agira”
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwamaze gusezerera Umunya Ghana Michael Sarpong, nyuma y’amagambo uyu rutahizamu aheruka gutangaza kuri Munyakazi Sadatte uyobora iyi kipe. Mu kiganiro Sarpong yaherukaga kugirana n’ikinyamakuru Fun Club, yavuze ko Perezida Sadatte nta bwenge agira, ndetse ko adafite ubushobozi bumwemerera kuyobora ikipe y’ubukombe nka Rayon Sports. Ni nyuma y’icyemezo cyari […]
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavugabutumwa bavuga ko bakiza Covid-19
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yihanangirije abakora umurimo w’Imana babwira abaturage ko babasengera bakabakiza indwara y’icyorezo ya Coronavirus (Covid-19). Mu kiganiro yagiranye na RBA, CP Kabera yagize ati: “Umuntu uwo ari we wese ubikangurira Abanyarwanda, aba arimo kubashuka kandi ntabwo byamugwa amahoro.” Yakomeje avuga ko amasengesho anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’abapasiteri […]
OMS n’abashakashatsi banze umuti gakondo wa Covid-19 wemejwe na Perezida wa Madagascar
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO/OMS) wanze umuti wa Coronavirus (Covisd-19) wamaze kwemezwa n’Umukuru w’Igihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina tariki ya 20 Mata 2020. Perezida Rajoelina yavuze ko uyu muti witwa Covid-Organics wakozwe mu kimera cyo muri iki gihugu cyitwa Artemisia, gisanzwe cyifashishwa mu kuvura indwara zirimo Malariya. Ubwo yamurikiga uyu muti wakorewe mu kigo […]
Minisports yamaganye icyemezo cyafashwe n’amakipe arimo Rayon Sports
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yamaganye icyemezo giheruka gufatwa n’amakipe arimo Rayon Sports, yibutsa amakipe yo mu Rwanda ko nta yemerewe guhagarika imishahara y’abakinnyi bayo yitwaje icyorezo cya COVID-19. Ni nyuma y’uko amakipe arimo Musanze FC, Espoir, Bugesera FC na Rayon Sports yamaze guhagarika by’agateganyo amasezerano y’abakinnyi bayo, yitwaje ingaruka z’ubukungu zatewe n’icyorezo cya Coronavirus […]
RDC: Perezida Tshisekedi yirukanye Gen. Kampete wari ukuriye abamurinda
Perezida FĂ©lix AntoineTshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye agize General Major Christian Songe Tshiwewe umuyobozi mukuru w’abajepe bashinzwe kumurinda (Chief escort). Byemejwe ko Tshiwewe yahawe kuyobora uriya mutwe, mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Congo Kinshasa mu ijoro ryakeye. Yasimbuye General Ilunga Kampete wari waragizwe umuyobozi w’uyu mutwe muri 2014, mu gihe cya […]
Rubavu: Abaturage bavuga ko hari umugabo barega bagafungwa

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyaruhengeri, Akagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero baravuga ko hari umugabo witwa Innocent Nshimiyimana ufata amasambu y’abaturage ku ngufu, bamurega, ubuyobozi bukabafunga. Umwe mu bahaye amakuru Bwiza.com utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko Nshimiyimana asaba abaturage ko bamugurisha amasambu yabo, babyanga imyaka yabo ikangirizwa. Avuga ko umuturage […]
Nsabiye uwo tuzashakana- Umukobwa w’ i Huye
Umukobwa uvuga ko atuye muri umwe mu Mirenge igize Akarere ka Huye, avuga ko yumva afitiye impuhwe umusore bazashakana agendeye ku buryo abona bigoye ko yahazwa n’umugabo umwe. Uyu mukobwa yasabaye Bwiza.com ko amazina ye yagirwa ibanga, atangaza ko “ Ubwo yigaga muri kaminuza yaryamanye n’abasore benshi ku buryo yumva asabiye uwo bazashakana bitewe n’uko […]
Nyamasheke: Polisi yataye muri yombi abasore 2 bakekwaho gukubita umujura bikamuviramo urupfu
Umusore witwa Ntimugura Paul w’imyaka 31 y’amavuko usanzwe yiga muri imwe muri kaminuza zo mu Rwanda na mugenzi we Nkunzingabo Jean Claude w’imyaka 23 uba iwabo , bombi bo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Izabayo […]
Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba
Aho nibereye aha maze iminsi nibaza byinshi ngatekereza byinshi, nkiyinjiramo, nkisohokamo, nkareba hirya no hino maze nkabura ibisubizo. Umva noneho ko nigenje, njye Nyiricyubahiro Sebaba, ibi byo by’Imana na Lusifero, ubu imwe ni ku ibere indi ni ku gatebe. Muramenye hatagira umpimbira akavuga ko naguye kandi ko navuye mu byizerwa kuko nakoze “sakirirego” cyangwa naciye […]