Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza ko hari ingamba zafashwe zigamije kuzagoboka ubucuruzi kugira ngo bubashe guhangana n’ingaruka zizaba zaratejwe n’icyorezo cya Coronavirus. MINICOM itangaza ko izi ngamba zizatangira gukoreshwa muri Gicurasi uyu mwaka nk’uko yabitangaje ku wa 22 Mata. Leta y’u Rwanda yemera ko Coronavirus yagize ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu ndetse no ku Isi muri rusange mu gihe ibikorwa byose byahagarikwaga hirindwa Coronavirus. MINICOM iti : “ Amezi make ari imbere azaba agoranye kurushaho. Birasaba ubufatanye hagati y’urwego rw’abikorera na Leta kwitegura guhangana n’iki kibazo. Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba z’ubukungu n’ingamba zisanzwe zigamije guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo.” MINICOM nk’uko KT Press yabitangaje, izakomeza gkorana bya hafi n’abaikorera ku giti cyabo kugira ngo ubucuruzi no gukora ibicuruzwa byakwigaranzura imbogamizi za Coronavirus. Mu ngamba z’igihe gito zafashwe, harimo guhindura amabwiriza y’ibijyanye n’inguzanyo kugira ngo ubucuruzi bukomeze bukore ndetse bugumane abo bukoresha. Ibindi ni ibijyanye no kongera igihe cyo kwishyura imisoro hagendewe ku bucuruzi bukorwa. Kuva u Rwanda rwatangaza ko abantu bagomba kuguma mu rugo hirindwa Coronavirus, igihombo cyatangiye kwibasira ubucuruzi bumwe bwabujijwe gukomeza gukora. Igihugu nacyo cyahombye amafaranga ataramenyekana ingano kuko inama, ibikorwa by’ubukerarugendo byahagaze. Ni ibihe bitoroshye ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku Isi muri rusange. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aheutse gutangaza ko n’ubwo ibihugu byose bitakubitwa ahababazwa ku gipimo kimwe n’ingaruka za Coronavirus, ibihugu bya Afurika bizafata nk’imyaka 30 biri gukemura ibisigisigi by’ibibazo byatejwe na Coronavirus.


