NSABIMANA Jean Pierre , uvuga ko urugo rwe ruterwa amabuye n'imyuka mibi

Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Nsabimana Jean Pierre, utuye mu kagari ka Kimana, mu murenge wa Musha w’akarere ka Gisagara, aravuga ko amaze igihe aterwa amabuye n’ibyo ahamya ko ari “imyuka mibi”.

Uyu muturage utuye mu mudugudu wa Ramba, avuga ko bigitangira ku mugoroba wo ku wa mbere w’iki cyumweru yaketse ko ari abantu batera amabuye hejuru y’inzu ye, akaza gusobanukirwa ko atari bo ku wa gatatu ku wa 22 Mata.

Asobanurira umunyamakuru wa Bwiza isanganya yahuye na ryo yagize ati” Byatangiye ari mu ma saa kumi n’ebyiri y’umugoroba twumva amabuye agwa hejuru y’inzu, ariko kubera ko hari mu masaha y’ijoro ntabwo twumvise ahantu amabuye aturuka.”

NSABIMANA Jean Pierre , uvuga ko urugo rwe ruterwa amabuye n'imyuka mibi
NSABIMANA Jean Pierre , uvuga ko urugo rwe ruterwa amabuye n’imyuka mibi

Nsabimana akomeza avuga ko bukeye bwaho, ayo mabuye yari yabanje ko gukeka ko aturuka haruguru y’umuhanda atuye munsi yongeye guterwa, bikaba ngombwa ko yiyambaza abaturanyi n’ubuyobozi bw’akagari bijyanye n’uko bakekaga ko ayo mabuye aterwa n’abagizi ba nabi.

Ku wa gatatu ayo mabuye ngo yongewe guterwa, noneho bikorwa ku manywa y’ihangu. Uyu muturage yahamirije Bwiza ko ayo mabuye aterwa n’imyuka mibi, gusa akaba atazi ikiyihishe inyuma.

Amabuye amaze guterwa atazi iyo aturuka
Amabuye amaze guterwa atazi iyo aturuka

Yagize ati” Abo twibwiraga ko ari abantu twaje gusanga atari abantu, kuko byabaye ngombwa ko tubona ko amabuye ahaguruka ku butaka akaza akikubita ku nzu hejuru, cyangwa se bikayanaga ahandi bishaka kuyanaga kuko byayanagaga n’imbere y’abantu kuko bari bahari ari benshi baje kureba.”

Yakomeje agira ati ” Biragaragara ko ari imyuka mibi kuko nta kindi kintu cyatuma ibuye rihaguruka ku butaka rikagenda rikagwa ahandi hantu urireba.”

Abaturanyi ba Nsabimana na bo bahamya ko ibyo yita “imyuka mibi” imutera amabuye na bo babyiboneye n’amaso yabo, nyuma yo kujya impaka bavuga ari abantu batera ayo mabuye.

Namahoro Jean de Dieu ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Ramba, avuga ko ikibazo cya Nsabimana cyamaze kubarenga, ngo kuko nyuma yo kumenya ko arara aterwa amabuye bamaze amajoro menshi bashakisha abo bagizi ba nabi, ariko ntibagire uwo babona.

NAMAHORO Jean de Dieu ushinzwe umutekano avuga ko yiboneye aya mabuye aterwa
NAMAHORO Jean de Dieu ushinzwe umutekano avuga ko yiboneye aya mabuye aterwa

Yagize ati” Iki kibazo cyaraturenze, kuko twarazengurutse hose no ku muhanda ntitwagira icyo tubona. Ku munsi wa mbere twaharaye turi abantu 30 ntitwagira icyo tubona, ku wa 2 bwo twaje turi benshi ku buryo twageraga mu 100 na bwo ntitwagira icyo tubona.”

Namahoro akomeza avuga ko nyirurugo yakomezaga kubabwira ko hari umuntu umutera amabuye, bagose iwe ntibagira uwo babona barataha nyuma yo kunanirwa.

Akomeza avuga ko ku wa gatatu na we yagiye kwa Nsabimana akibonera ayo mabuye yaturukaga ku butaka akaza abagwa imbere.

Ati”Bukeye bwaho narabyiboneye rigwa imbere yanjye, kandi iyo rije ukaribona rikiri mu nzira ukavuga ngo ngo ngiryo riraje rihita risubira aho rivuye.”

Abaturanyi ba Nsabimana bemeza ko ibyamubayeho na bo bibahangayikishije, ngo kuko na bo bishobora kubabaho.

MUKESHIMANA Veneranda Gitifu w' akagari Kimana
MUKESHIMANA Veneranda Gitifu w’ akagari Kimana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kimana, Mukeshimana Veneranda, yahamije ko ibyo Nsabimana n’abaturanyi be bavuga na we yabibonye n’amaso ye, nyuma akamugira inama y’icyo yakora.

Mukeshimana yagize ati”Yarambwiye ati inyuma y’umuntu hari undi, nanjye ndamubwira nti egera abakuru mu muryango mubijyeho inama niba hari icyo mubiziho bagufashe cyangwa se musenge Imana niba ari yo izakemura ibibazo.”

Si ubwa mbere muri kariya gace havugwa ibintu by’imyuka mibi, ngo ngo kuko hari n’ikindi gihe byigeze kubaho nyuma bikagenda.

Uyu mucyecuru avuga ko yiboneye amabuye , ati
Uyu mucyecuru avuga ko yiboneye amabuye , ati

Photos : Justin Biregeya

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
    Inama namuhira nugusenga Imana kuko niyo ishobora byose ikanirukana imyuka mibi nahubundi ndakurahiye

    1. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
      Abadayimoni ni abagone.Nibo bakora ibi byose kandi tutababona.Ni abamarayika bigometse ku Mana,noneho ibirukana mu Ijuru,babanje kurwana n’abamarayika beza.Byisomere muli Ibyahishuwe 12:7-12.Chef wabo ni Satani,umwe washutse Adamu na Eva bagasuzugura Imana.Kubera ko Satani n’Abadayimoni bahora bigira “abamarayika beza” nkuko 2 Abakorinto 11:14 havuga,bakoresha amayeri menshi bashuka abantu.Urugero,muli Eden,Satani yigize inzoka,ashuka Eva.Niko yabigenje I Kibeho,Fatima na Lourdes,abantu bakajya kumusenga bibwira ko barimo kuramya Bikiramariya.Nyamara Yesu yaradusabye “kuramya SE wenyine” nkuko dusoma muli Matayo 4:10.Akoresha amayeri menshi kugirango dukore ibyo Imana itubuza.

    2. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe

  3. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
    Ntakindi gikuraho dayimoni nk’uyu usibye kwiyiriza ubusa no gusenga. Asenge bizashira

  4. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
    Ntakindi gikuraho dayimoni nk’uyu usibye kwiyiriza ubusa no gusenga. Asenge bizashira

  5. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
    Imyuka mini ikurwaho nom gusenga nom kwihiriza ubusa.Hari imyuka karande yo mû miryango.Iyo yose yirukanwa namasengesho ariko ari uko umaze kwihana no kwizera umwami Yesu nk’umwami n’umukiza wawe.

  6. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
    Imyuka mini ikurwaho nom gusenga nom kwihiriza ubusa.Hari imyuka karande yo mû miryango.Iyo yose yirukanwa namasengesho ariko ari uko umaze kwihana no kwizera umwami Yesu nk’umwami n’umukiza wawe.

  7. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
    Isengesho no insinzi idasimburwa. Unwo wabona bamusabye guterekera no kwiyambaza salongo mu Bugesera akamurya utwe. Imana ntacyo idusaba usibye kwihana no kwizera, warangiza ugashyira amavi has I ugasenga. Ibyo ntibisaba amafaranga .

  8. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
    Isengesho no insinzi idasimburwa. Unwo wabona bamusabye guterekera no kwiyambaza salongo mu Bugesera akamurya utwe. Imana ntacyo idusaba usibye kwihana no kwizera, warangiza ugashyira amavi has I ugasenga. Ibyo ntibisaba amafaranga .

  9. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
    Nibyo rwose bongere amasengesho

  10. Gisagara: Umuturage aravuga ko imyuka mibi irara itera amabuye mu rugo rwe
    Nibyo rwose bongere amasengesho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *