Imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yaba igiye gufungurwa? Abakuru b’ibihugu baraca amarenga

Sangiza iyi nkuru

Iyi nkuru nziza ishobora kwakiranwa amaboko yombi n’abaturage b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda kubera igihe kijya kugera ku mwaka twaragizweho ingaruka z’imibanire mibi hagati y’ibihugu byombi.

Abenshi bashobora gufata iyi nkuru nziza nk’inzozi kandi bari mu kuri kuko urebye urwego umwuka mubi ugezeho mu mibanire y’ibihugu byombi, bari baratakaje ikizere ndetse babona ko aho biganisha atari heza ndetse no ku ntambara.

Burya rero ” ntawe uvuma iritararenga!’ Muri politiki nta kidashoboka cyaba kibi cyangwa se cyiza kuko byose bishingira ku bushake bw’abafite politiki mu biganza byabo. Abo ni bo bafata ibyemezo byica cyangwa bigakiza. Ni yo mpamvu hose abagaba bakuru b’ingabo b’ikirenga ( abakuru b’ibihugu) bitwa ba ” Gashozantambara” cyangwa ba “Munyamahoro”.
Iyo bashatse rero , kimwe muri ibyo kiraba bitewe n’ubushake bwa politiki.

Abaturage ntidukwiriye kwiheba no gutakaza ikizere kuko impanga cyangwa abavandimwe iyo barwanye bakarakaranya, uko byagenda kose bagera aho bakumvikana ubwabo kabone n’iyo ababyeyi cyangwa uwo ari we wese atabigizemo uruhare mu kubunga. Uko ni ko u Rwanda na Uganda bikwiriye kumera ku nyungu z’imiryango yombi.

Ndabizi amatsiko yabishe mwibaza aho nshingira mvuga ibi n’aho nakuye amakuru y’ifungurwa ry’imipaka.

Ndabizi hari abatapfa kubyemera kuko babona ko biri kure nk’ukwezi, abandi bakaba bajya mu mugongo cyangwa mu murongo w’igitekerezo cyanjye kidashingiye ku marangamutima kuko ndi mu bifuza cyane ko abaturage b’impande zombi twongera kugenderana, urujya n’uruza rukongera kubaho, ubuhahirane bukongera, ubusabane na bwo bukaba nk’uko byahoze mbere.

None se abakuru b’ibihugu byombi Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Museveni, si bo bafite ijambo rya nyuma mu gukemura ibi bibazo? Mugira ngo se bayobewe ko zitukwamo nkuru? Nuko se bayobewe ingaruka zimaze kubaho kuri rubanda rugufi bari basanzwe babeshejweho no gupagasa cyangwa gukarata ku mipaka ubu bakaba biyicira isazi ku maso?

Ibyo byose n’ibirenze ibyo, abakuru b’ibihugu barabizi kuko bashatse uko imipaka yafunzwe bitunguranye ni nako bayifungura batunguranye.
Nta handi navomye ayo makuru kuko burya nanjye mba nacengeye nkabagererayo.

Ubutumwa bw’umwaka wa 2020 abakuru b’ibihugu, bo kagira abo bayobora, bo kabyara, bo kagira inka; bombi baciye amarenga atanga ikizere cyiza ko hari igishobora gukorwa mu gihe cya vuba.

Umukuru w’ igihugu cy’u Rwanda ati ” turifuza ko muri uyu mwaka wa 2020 twagera ku ntego twihaye ari mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ ibihugu duturanye”.

Umukuru w’igihugu cya Uganda nawe ati “Ambasaderi Adonia Ayebare yakiriwe neza na Nyakubahwa Paul Kagame, bagirana ibiganiro byiza. Vuba aha, impande zombi zirafata ingamba zirangiza ikibazo cy’umubano mubi. Mbahamirije ko Uganda izatanga umusanzu wayo kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ugaruke mu buryo bwiza. Ndasuhuza Nyakubahwa Kagame, abavandimwe b’Abanyarwanda ndetse n’Abagande “.

Ayo magambo akomeye avuzwe mu bihe nk’ ibi iyo uyahuje n’ibyo nise ko ari amarenga yashingirwaho atanga ikizere ko ibintu bishobora gusubira mu buryo bwiza.

Baramutse babigezeho baba bahaye Ubunani bwiza kuko tutahwemye kubatakambira ko baca inkoni izamba bakongera kutugarurira imibereho myiza.

Mu gihe imishyikirano yerekeye gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubwumvikane yasinyiwe i Luanda muri Angola isa n’aho yari yarapfubye, itsinda rihuriweho n’impande zombi mu nama yazo iheruka i Kampala, zagaragaje ko kumvikana ku birego bya buri ruhande bisa n’ibyananiranye. Icyo gihe izo ntumwa zavuze ko ibintu byabarenze ku buryo bizashyikirizwa abakuru b’ibihugu, bakaba ari bo ubwabo bafata umwanzuro.

Birashoboka ko ayo magambo atanga ikizere yaba ashingiye kuri raporo abakuru b’ibihugu baba barahawe bityo bakaba basanga hakwiriye gufatwa imyanzuro ikwiye hatitawe ku buremere bw’ibyo igihugu kimwe kirega ikindi, hakimakazwa ubwubahane, ukubahiriza ubusugire bwa buri gihugu, no kurindirana umutekano ku mipaka. Ibyo rero bizasaba gushyira ku ruhande ibyatandukanyije ibihugu byombi, kutagira inzika ahubwo bikareba imbere ibyubaka no kugirirana ikizere.

Abari basanzwe batunzwe no kwambukiranya imipaka nimukomeze amerwe mufite mutayashyize mu isaho ariko kandi muramenye ntimube muzinze ibikapu byanyu mutamera nka nyuma ya ya nama yigeze guteranira i Kigali, aho byaheze muri za salo zanyu.

Nimutegereze mwihanganye, ijambo rya nyuma ry’abakuru b’ibihugu ryatuma umwaka 2020 ubabera uw’ ibisubizo.

Nanjye mbifurije umwaka mwiza usendereyemo ibyiza gusa gusa!

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yaba igiye gufungurwa? Abakuru b’ibihugu baraca amarenga
    Turifuza ko imipaka ifungurwa pe tugahahirana, ariko muri iyi nkuru ntiwigeze uvuga ko hakwiye no gufungurwa amagana y’abanyarwanda babohewe I bugande no guhagarika gufasha abaduteza insecurity. Ibi nabyo wakabaye wabivuzeho kuko nabyo biratubabaje cyane. Gufungura umupaka byonyine ntacyo byatumarira.

    1. Imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yaba igiye gufungurwa? Abakuru b’ibihugu baraca amarenga
      Wenda nibafungura umupaka nibindi bizaba byakemutse naho kuvugako gufungura umupaka wonyine ntacyo byatumarira aha waba wibeshye cyane byagira akamaro rwose!

    2. Imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yaba igiye gufungurwa? Abakuru b’ibihugu baraca amarenga
      Wenda nibafungura umupaka nibindi bizaba byakemutse naho kuvugako gufungura umupaka wonyine ntacyo byatumarira aha waba wibeshye cyane byagira akamaro rwose!

  2. Imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yaba igiye gufungurwa? Abakuru b’ibihugu baraca amarenga
    Turifuza ko imipaka ifungurwa pe tugahahirana, ariko muri iyi nkuru ntiwigeze uvuga ko hakwiye no gufungurwa amagana y’abanyarwanda babohewe I bugande no guhagarika gufasha abaduteza insecurity. Ibi nabyo wakabaye wabivuzeho kuko nabyo biratubabaje cyane. Gufungura umupaka byonyine ntacyo byatumarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *