RDC: Gatanya mu banyapolitiki babiri, Tshisekedi na Kabila

Sangiza iyi nkuru

Hashize amezi atari make muri politiki ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hanugwanugwamo urunturuntu, abasesenguzi banyuranye bemeza ko ari intango yo kwitandukanya.

Ukwo kwitandukanya babigereranya na gatanya ku bashakanye, mu gihe biyemeje gusesa amasezerano bagiranye yo kubana.

No muri politiki bibaho ko abanyapolitiki bishyira hamwe bakagirana amasezerano yaba yanditse cyangwa atanditse. Ayo masezeranyo ashobora gukorwa mu ibanga rikomeye nk’uko yakorwa ku mugaragaro.

Ibi ni nako byagendekeye Tshisekedi na Kabila, ubwo bagiranaga amasezerano y’ibanga yo gufatanya ngo habeho guhererekanya ubutegetsi, gusaranganya inzego z’ubuyobozi, nyuma y’amatora yari amaze kuba mu Kuboza 2018. Amatora yavuzweho byinshi cyane kandi yabaye mu mwuka utameze neza wari uhangayikishije benshi imbere no hanze y’igihugu.

Ibyavuye muri ayo matora ntabwo byavuzweho rumwe n’abari bayahanganiyemo kuko igice cy’abari bahanganye na leta cyavugaga ko cyibwe amajwi kikanemeza ko ari cyo cyatsinze, ibintu byarangiye Félix Tshisekedi ari we wemejwe ko ari Umukuru w’Igihugu usimbura Joseph Kabila wari umaze imyaka 18 ku butegetsi.

Amasezerano y’ibanga yumvikanyweho hagati y’abo bagabo bombi byavuzwe ko ari umuvuno wakozwe na Vital Kamerhe, umuntu uzwiho ubuhanga cyane mu butiriganya ku buryo bamwe badatinya kumugereranya n’uruvu kubera ko muri kamere ye bidapfa koroha kumenya uruhande ahagararamo muri politiki.

Mu mateka atari aya kure, mbere gato y’amatora yo muri icyo gihugu, abarwanyaga Kabila bari barishyize hamwe bahuza imbaraga bibumbiye mu cyitwa “LAMUKA” cyarimo Katumbi, Kamerhe, Tshisekedi, Fayulu, Nyamwusi n’abandi. Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byari birimbanyije, LAMUKA yacitsemo kabiri, igice kimwe gisigara kiyobowe na Martin Fayulu, abantu benshi bavuga ko ariwe Abakongomani batoreye kuyobora igihugu ariko amajwi akaza kwibwa.

Ikindi gice cya LAMUKA, cyayobowe na Félix Tshisekedi harimo na Vital Kamerhe. Amatora arangiye , kuko umukandida wari watanzwe na Kabila, Shadary Ramadhan byari byagaragaye ko yatsinzwe bikomeye, ni bwo habayeho amasezerano y’ibanga yavuzwe hejuru. Icyo yari agamije cyari ukugira ngo Kabila yemeze ko uwatsinzwe amatora aba ariwe umusimbura kuko we ataramubangamiye ku bamurwanya, aho kugira ngo asimburwe n’undi washoboraga kumukurikirana ku makosa yaba yarakozwe ku ngoma ye, nko kunyereza imitungo, guhohotera ikiremwamuntu n’ibindi byamuviramo gufungwa.

Ibyo gushyira mu bikorwa iby’ayo masezerano ni byo kugeza ubu bikiri ingorabahizi ku buryo iyo witegereje usanga bitagana aheza. Byose byatangiye mu gushinga Guverinoma aho byari byarananiranye, aho buri ruhande rukurura rwishyira. Naho abagize Guverinoma bagiriyeho, byakomeje kuba ibibazo kuko buri umwe mu bayigize akorera umutware we aho gukorera igihugu. Ibintu byivanga uko!

Indi ngorane ni uko Kabila ajya kuvaho yakoze uko ashoboye asiga inzego hafi ya zose azishyizemo, abantu be nk’abagize inteko ishingamategeko imitwe yombi yiganjemo abo mu ishyaka rye, abakuru b’intara, inzego nkuru z’umutekano, iperereza n’igisirikari , zose asiga azidadiye.

Ibyo ariko ntibabujije Tshisekedi gukora imirimo ye cyane ahereye ku gushaka kugarura amahoro n’ituze mu gihugu, yibanda ku kurwanya imitwe ihungabanya umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ikindi yakoze gikomeye ni ugufungura zimwe mu mfungwa za politiki no kwagura amarembo mu mibarire ya Congo n’amahanga, ibintu bisa n’ibyari byaradindiye ku ngoma ya Kabila.

Mu gihe hari ibimenyetso byerekana ko hari intambwe nziza yateraga muri urwo rwego ni nabwo Kabila n’abambari be bagenda bamusopanyiriza, bamunaniza ku buryo nko mu kwezi kwa Mutarama yari hafi gusesa Inteko Ishingamategeko, guhagarika bamwe mu bayobozi bakuru barimo ukuriye iperereza Kabila yashyizeho, bamwe mu ba Ambasaderi bakomeye, abakuru b’igisirikari n’abandi. Ikindi gikomeye Tshisekedi yakoze ni ukurwanya ruswa mu buryo bwose.

Tukivuga ibyo hari amakuru aherutse y’imfu z’abasirikari bakuru b’inkoramutima ba Kabila yasize mu myanya, gusa icyabishe ntikizwi, bamwe bavuga ko zari gatumwa.

Ubu ikigezweho ni ifungwa ry’umusangirangendo we, Vital Kamere ufunzwe kuva tariki ya 8 Mata 2020 azira irigiswa rya miliyoni 200 z’amadolari zaburiwe irengero. Uyu Kamerhe bafatanyije ngo babone ubutegetsi, kugeza amugize umukuru w’ibiro bye, kuva yatabwa muri yombi n’umushinjacyaha mukuru, Perezida Tshisekedi yirinze kugira byinshi abivugaho ngo kuko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo mu bwigenge atabyivanzemo.

Hirya no hino mu gihugu hakaba havugwa byinshi, guterana amagabo hagati y’abayoboke b’amashyaka; UDPS rya Tchisekedi n’aba UNC ba Kamerhe. Ntibigarukira aho gusa kandi kuko ibiriho biba ku ruhande rw’impuzamashyaka FCC iyobowe na Kabila, babifata nko gutatira igihango no kubakora mu jisho kandi barabahaye ubutegetsi bikaba bimera nka ya nda baha amata ikaruka amaraso.

Ibi nibyo bitera abantu kwibaza niba ibiri kuba byaba ari intago yo gutandukana bigereranywa na gatanya hagati y’izo mpande zombi, ibintu bikaba bishobora kugana ahatari heza.

Tshisekedi yaba yarihaye akanyabugabo ashaka kwikiza abo ku ruhande rwa Kabila? Ibi se byo byaba bizamuhira cyangwa byaba nko kwinigisha ikiziriko ubwe yiboheye yemera ubutegetsi mu buriganya? Azaca he inzego zose Kabila yasize yiyubakiye?

Amahanga akomeye yari amaze iminsi yamagana ukwivanga kwa Kabila mu gukorera muri Tshisekedi, akamureka agakorera mu bwisanzure. Ibintu bigoye kubera ya masezerano yo haruguru.

Uko byagenda kose, ubukwe ku banyapolitiki ntibujya buramba, amasezerano adakunze kubaho ngo habure ibituma aseswa cyangwa apfa. Ibyo ni ko byagenze muri Senegal hagati ya Moustafa Niasse na Macky Sall, muri Côte d’Ivoire hagati ya Guillaume Nsoro na Allasane Ouattara, muri Sudani y’Epfo hagati ya Salva Kiir na Riek Machar n’ahandi n’ahandi.

Mu gihe buri ruhande rwa politiki muri Congo ubona rurimo kwitegura bihagije kuzahatanira amatora ataha, imyiteguro ku ruhande rwa Kabila isa n’irimbanyi, abantu bavuga ko ashobora kuzagaruka mu 2023. Irarimbanije wumvise ibitangazwa n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rye PPRD, Bwana Emmanuel Ramazani Shadary. UDPS nayo yarahagurutse ku buryo yumva idashobora gutakaza ubutegetsi ifite kimwe n’abibumbiye mu barwanya leta bumva badashobora kuzibwa amajwi kabiri.
Gatanya hagati y’abo banyapolitiki nibaho, nta kabuza ibintu bishobora kuzamba no gushyira igihugu mu kaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *