RDC: Gatanya mu banyapolitiki babiri, Tshisekedi na Kabila

Hashize amezi atari make muri politiki ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hanugwanugwamo urunturuntu, abasesenguzi banyuranye bemeza ko ari intango yo kwitandukanya. Ukwo kwitandukanya babigereranya na gatanya ku bashakanye, mu gihe biyemeje gusesa amasezerano bagiranye yo kubana. No muri politiki bibaho ko abanyapolitiki bishyira hamwe bakagirana amasezerano yaba yanditse cyangwa atanditse. Ayo masezeranyo ashobora gukorwa […]

Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batanu

img-20200410-wa0067.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 10 Mata 2020 yatangaje ko hagaragaye abandi barwayi ba Coronavirus 5, igiteranyo cy’abamaze kugaragaraho iki cyorezo ni 118. Aba barwayi bashya ni abahuye n’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda. Abantu 7 ni bo bakize iki cyorezo, barasezererwa, bajya mu ngo iwabo. Abarwayi 111 ni bo bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima […]

DRC : ‘Gahunda y’iminsi 100’ ikomeje gufungisha abayobozi bakomeye

Mu ijoro rya tariki 8 Werurwe 2020, Vital Kamerhe uyoboye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yatawe muri yombi, afungirwa muri Gereza Nkuru ya Makala iri mu mugi wa Kinshasa. Nyuma y’umunsi umwe, Fulgence Baramos uyoboye ikigo cy’Igihugu gishizwe gutunganya imihanda, FONER, yafungiwe muri Makala kandi ubusesenguzi buvuga ko hashobora gufungwa n’abandi bidatinze. Aba bombi bazira akayabo k’amafaranga […]

RD Congo : Habonetse umurwayi wa Ebola habura iminsi ibiri ngo hatangazwe ko yakize burundu

Kuri uyu wa gatanu muri teritwari ya Beni iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye kugaragara umurwayi w’icyorezo cya Ebola habura iminsi ibiri ngo hatangazwe ku mugaragaro ko Iki cyorezo cyakize burundu muri Congo Kinshasa. Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko uwagaragayeho Ebola muri Beni ari umusore w’imyaka […]

Covid-19: IMF ikomeje guha ibihugu by’Afurika akayabo k’inguzanyo

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF (International Monetary Fund) gikomeje guha akayabo k’inguzanyo ibihugu by’Afurika biri mu nzira y’iterambere mu guhangana n’indwara y’icyorezo ya Covid-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus. Nyuma y’aho muri Werurwe 2020, iki kigega cyafashaga ibindi bihugu byugarijwe n’iki cyorezo hanze y’uyu mugabane, tariki ya 1 Mata 2020 cyatangiye gufasha Afurika, gihera kuri Sénégal cyahaye […]

COVID19: Perezida wa Botswana n’Inteko yose bari mu kato

Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi n’inteko ishinga amategeko bahisemo kwishyira mu kato nyuma y’aho umwe mu baganga wari wageze mu nteko aje kubasuzuma kuwa Gatatu tariki 8 Mata basanze afite indwara ya Coronavirus. Umuyobozi wa Serivisi z’Ubuzima muri Botswana, Malaki Tshipayagae yatangarije Daily News dukesha iyi nkuru ko uyu ari umwanzuro wagombaga gufatwa mu rwego […]

Burundi: Amb. Nyamitwe yishimiye ivanwa ku mirimo rya Nduhungirehe batacanaga uwaka

Amb. Willy Nyamitwe, umujyanama wihariye wa Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, yishimiye ihagarikwa ku mirimo rya Amb. Oliver Nduhungirehe wahagaritswe ku mirimo ye mu ijoro ryakeye. Amb. Oliver Nduhungirehe yahagaritswe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku nshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kubera “imikorere yakunze kumuranga yo […]

Aliyekuwa Kiongozi wa walinzi wa Rais Kagame afungukiwa mashtaka mengine

Viongozi wa Jeshi la Rwanda (RDF) wametangaza Kanali Tom Byabagamba aliyewahi kuwa kiongozi wa walinzi wa Rais Kagame, amefunguliwa mashataka mengine ya rushwa na kutoroka gereza. Kwa mujibu wa RDF, Kanali Byabagamba anashtakiwa kuipaka masizi serikali, kulenga kushambulia nchi na uchochezi. Mashtaka yote anayalaani. Kuna taarifa kwamba Byabagamba alijaribu kutoroka kwa msaada wa watu ndani […]

Capt. Bwitare uri mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu yitabye Imana

Rtd. Capt. Nkirinkindi Eulade Bwitare, uri mu ba mbere binjiye muri FPR-Inkotanyi bakanatangiza urugamba rwo kubohora igihugu, yitabye Imana kuri uyu wa 10 Mata 2020. Amakuru avuga ko Nyakwigendera Bwitare yaguye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze igihe atuye. Inkuru y’uyu mugabo uri mu ba-Cadre bakomeye b’umuryango FPR-Inkotanyi, yababaje abenshi mu Banyarwanda batandukanye bayimenye. Mu […]

Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam

Mu gihugu cy’Ubuhinde, abaturage bamwe bagaragaza ko Leta yakwibutsa abanyamakuru kwirinda kubiba amagambo y’urwango mu baturage, ngo ejo batavaho baba nk’abo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu banyamakuru b’urubuga Ummid.com avuga ko mu Buhinde naho haba hari ibitangazamakuru bibiba urwango ku Bayisilamu muri ibi bihe Ubuhinde buhanganye na Coronavirus ndetse n’Isi […]

Rwandan minister sacked over “consistently acting based on personal opinions”

President Kagame has on April 9th, 2020 removed from office Amb. Olivier Nduhungirehe who served as Minister of State in the Ministry of foreign affairs and International Cooperation in Charge of East African Community. A statement issued today signed by the Prime Minister Dr. Eduardo Ngirente reads: “Today, 9th April 2020, the President of the […]

Kibungo 1973 : Abanyeshuri bataye muri yombi Burugumesitiri w’Umututsi baramufunga

Muri Perefegitura ya Kibungo habaye ibikorwa byo kwirukana mu kazi no gutoteza Abatutsi. Muri ibyo, harimo aho abanyeshuri b’icyiciro rusange bataye muri yombi Burugumesitiri wa Komini Rutonde, Rwakagabo Francois bajya kumufunga mu 1973. Imvururu z’abanyeshuri i Kibungo zahereye i Gahini kuwa 19 Mutarama 1973, ziyobwe n’uwitwa Mpatswe Charles. Ibi biboneka mu gitabo cya Antoine Mugesera […]

Abasirikare ba Uganda bishe abarobyi babiri ba RD Congo

Abarobyi babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe n’abasirikare ba Uganda nyuma yo kurasanira mu kiyaga cya Albert kigabanya ibihugu byombi. Byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda. Brig. Karemire yavuze ko ingabo za Uganda zirwanira mu mazi zarashe bariya barobyi, nyuma y’uko bazirasheho urufaya […]

U Rwanda rucumbikiye impunzi hafi ibihumbi 147

Umuryango w’Abibumbye, ishami ryita ku mpunzi (UNHCR) kuri uyu wa 9 Mata 2020 wagaragaje ko kugeza tariki ya 31 Werurwe, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi 146,268 zaturutse mu bihugu bitandukanye. Biri muri raporo UNHCR isohora iyo ukwezi kurangiye igaragaza imibare mishya y’impunzi, cyane cyane izinjiye mu gihugu. Muri Werurwe, u Rwanda rwakiriye impunzi nshya zituruka […]

Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe

Mu ijoro ryo ku wa 9 Mata 2020, ntiryahiriye uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe kuko Umukuru w’Igihugu perezida Paul Kagame yamwirukanye kuri uwo mwanya. Iyirukanwa rye ryabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abantu banyuranye bamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga bigatinda ubona abenshi batatunguwe n’icyo cyemezo , kubera ibyo yari […]

Umukecuru w’imyaka 107 yabaye umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi ukize COVID-19

Umukecuru w’imyaka 107 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi, Cornelia Ras, yakize icyorezo cya Virusi ya Corona aba umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi ushoboye gukira icyo cyorezo. Mukecuru Cornelia yafashwe na kiriya cyorezo ku wa 17 Werurwe, nyuma y’umunsi umwe yizihije isabukuru y’imyaka 107 y’amavuko. Ikinyamakuru AD cyo mu Buholandi, cyavuze ko Cornelia yafashwe na […]

Uganda: Umuturage uvoma amazi yo kugurisha yahaye leta ubufasha bwa 1250 RWF

Umuturage w’Umunya-Uganda ukora akazi ko kuvoma amazi yo kugurisha, witwa Samuel Kimbowa yatanze inkunga y’amashilingi 5,000 (angana na Frw 1250) mu rwego rwo gushyigikira Leta muri gahunda yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus n’ingaruka zacyo nk’uko televiziyo ya NBS yabitangaje. Muri Uganda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 53, ni nako ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zakajijwe. […]

Madagascar : Perezida yavuze ko bafite ikimera cy’umuti wa Coronavirus

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yavuze ko igihugu cye gifite ikimera kidasanzwe gishobora gutuma Madagascar ihindura amateka y’Isi ikavumbura umuti w’icyorezo cya Virusi ya Corona. Perezida Rajoelina yahishuye iby’icyo giti kidasanzwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo yari kuri televiziyo yo muri kiriya gihugu. Asobanura iby’icyo giti yagize ati ” Nakiriye ibaruwa ivuga ko Madagascar […]

Ruswa no gushaka gutoroka gereza, ibyaha bishya kuri Col. Tom Byabagamba

Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), bwatangaje ko bwongeye ibyaha bishya ku byo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu ashinjwa. Itangazo RDF yasohoye rigaragara no ku rubuga rwayo, rivuga ko “Igisirikare cy’u Rwanda kizageza Col Tom Byabagamba imbere y’urukiko rwa gisirikare, kubera ibyaha by’inyongera yakoze igihe yari afunzwe. Col Byabagamba akekwaho ibikorwa […]