Muri Perefegitura ya Kibungo habaye ibikorwa byo kwirukana mu kazi no gutoteza Abatutsi. Muri ibyo, harimo aho abanyeshuri b’icyiciro rusange bataye muri yombi Burugumesitiri wa Komini Rutonde, Rwakagabo Francois bajya kumufunga mu 1973. Imvururu z’abanyeshuri i Kibungo zahereye i Gahini kuwa 19 Mutarama 1973, ziyobwe n’uwitwa Mpatswe Charles. Ibi biboneka mu gitabo cya Antoine Mugesera yise, Imibereho y’Abatutsi kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri (2004). Uyu mwanditsi avuga ko muri Gashyantare mu matariki ya 25 na 26 mu 1973, imvururu zari zamaze kugera mu mashuri yose y’i Kibungo. Abatutsi 167 birukanwe mu mashuri mu bigo bya Zaza, Gahini na Rwamagana. Ni ibigo byari bifite abanyeshuri bose 671. Abarimu 12 nabo barirukanwe harimo ab’ i Gahini bitwa: Karamaga, Bagambiki na Gasana. Kubera uku kwirukana abarimu, hari aho ngo amashuri yafunzwe nk’icyiciro rusange i Gahini na Rwamagana. Abanyeshuri bata muri yombi Burugumesitiri bakajya kumufunga Umwanditsi Mugesera avuga ko iki gikorwa cyabaye akarusho muri ibyo bihe. Abanyeshuri bo mu cyiciro rusange (Tronc Commun/ O’ Level) bigaga i Rwamagana bateye Burugumesitiri wa Komini Rutonde, Rwakagabo Francois bavugaga ko ari Umututsi. Aba banyeshuri nk’uko igitabo kibivuga, baramufashe bamujyana kumufungira kuri Sitaiyo ya Polisi i Rwamagana. Uyu Rwakagabo yari afite ububasha muri bene wabo bitwga ” Abakemba: ngo yafunzwe ijoro rimwe, ararekurwa. Aba banyeshuri kandi ngo bayobowe n’abitwa Desire Nyagatare na Kandekwe Emmanuel bafashe umuyobozi wa MDR-Parmehutu i Kibungo. Hagendewe ku byavuzwe haruguru, kuba abanyeshuri bifata bakajya guta muri yombi umuyobozi ari urugero rw’intege nke z’ubuyobozi ku kurinda ihohoterwa ryakorerwaga Abatutsi. Biratangaje kubona abanyeshuri bakora akazi k’inzego z’umutekano, bakjaya guta muri yombi umuntu udafite icyaha icyo ari cyo cyose aregwa. Ibi bigaragaza akarengane kakorerwaga Abatutsi muri iyo myaka. Ikindi bigaragaza ni ikigero kiri hejuru cy’ivanguramoko mu bakiri bato. Bigaragara ko iyo myumvire yazanwe n’Ababiligi yari yaramaze no kugera mu bakiri bato, aho n’abiga mu cyiciro rusange bari batarasizwe inyuma.


