Kayonza: Habonetse imibiri 72 y’Abatutsi bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira muri Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Kayonza butangaza ko mu minsi itatu bamaze bashaka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside
mu 1994, bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira, hamaze kuboneka imibiri 72.

Ibikorwa byo gushakisha imibiri yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira byatangiye kuwa 6 Mata 2020, haboneka imibiri 15, kuwa Gatatu habonetse imibiri 5 naho ku munsi wo Kane tariki ya 9 Mata 2020 hakaba habonetse imibiri 52.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe na Guvereneri Mufulkye, umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’intara y’Iburasirazuba, General Major Mubaraka Muganga.

Amakuru atangwa n’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi , nuko muri muri iki gishanga cya Ruramira hajungunywemo ibimiri y’abantu bavaga mu turere twa Rwamagana , Kayonza na Ngoma . Nyuma y’aho hakamijwe amazi yo muri iki cyuzi kizwi nka baraje ya Ruramira, kiri hagati y’imirenge ya Ruramira na Nyamirama mu karere ka Kayonza , hakaba hari intera y’ibirometero nka 5 uvuye mu karere ka Rwamagana.

Kuva aho kuri icyo cyuzi hakozwe imirimo yo kucyumutsa gikurwamo amazi, ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywamo hamaze kuboneka imibiri 72, kandi abajugunywe muri cyo barimo gushakishwa bari hagati y’ibihumbi bibiri magana atanu, n’ibihumbi bitatu nkuko Ibuka mu Karere ka Kayonza yatangairije Bwiza.com.

Mu kiganiro na Perezida wa Ibuka mu karere ka Kayonza Ndindabahizi Dadas, yabwiye Bwiza.com ko batangiye gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira, akemeza ko bagiye bahura n’imbogamizi mu myaka ishize ntibabashe kubona iyo mibiri bitewe n’amazi yarimo.

Ndindabahizi ati “ Amakuru y’abacu bishwe bakajugunya muri kiriya cyuzi yari azwi kuko hari bamwe mu baharokeye ndetse nko muri 95 nyuma ya jenoside hari imibiri yari ikireremba muri iyo mazi yashyinguwe mu cyubahiro. Amakuru twari tuyafite ko hari imibiri ikirimo kandi abacitse ku icumu twakomeje kugaragaza impungenge z’uko tutabashije gukuramo imibiri iri hariya kandi baramvise hafatwa icyemezo cyo gukamya kiriya cyuzi amazi bayakuramo.”

Yakomeje avuga ko ” Kuva kuwa Mbere, twatangiye kongera gukuramo imibiri y’abishwe bakajugunyamo ku buryo kuwa mbere twabonye imibiri 15 , kuwa gatatu tubona imibiri 5 , naho uyu munsi kuwakane twabonye imibiri 52 . Tukaba tubona igikorwa turimo gikomeje gutanga umusaruro kandi tuzagikomeza nubwo tugifite imbogamizi y’uko icyuzi cyumukijwe hari ahatugora bitewe nuko ari ibihe by’imvura , ariko icyo twishimira nuko abaturage bacitse ku icumu ndetse n’abandi baturage twese dufatanya muri icyo gikorwa. “

Ndindabahizi arakomeza asaba abanyarwanda kuba hafi abacitse ku icumu bakirinda kubakomeretsa ahubwo bakababanira neza . Ati “ubutumwa twaha abacitse ku icumu ni ukubakomeza. Bakomeze guharanira kwiyubaka naho abandi Banyarwanda batacitse ku icumu icyo mbasaba nI uko birinda gukomeretsa abacitse ku icumu, ahubwo bakababanira neza birinda icyahungabanya imibereho yabo.”

Muri Nzeri 2019 hari imibiri 65 yari yakuwe muri icyo cyuzi ndetse ibikorwa byatangiye muri 2017 ariko abaturage bahuraga n’imbogamizi y’amazi yari muri iki cyuzi. Iki gikorwa cyagiye kigorana kuko hafi y’icyuzi cya Ruramira hari ibishanga bifite amazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *