Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), bwatangaje ko bwongeye ibyaha bishya ku byo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu ashinjwa.
Itangazo RDF yasohoye rigaragara no ku rubuga rwayo, rivuga ko “Igisirikare cy’u Rwanda kizageza Col Tom Byabagamba imbere y’urukiko rwa gisirikare, kubera ibyaha by’inyongera yakoze igihe yari afunzwe. Col Byabagamba akekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bijyanye no gushaka gutanga ruswa no gushaka gutoroka gereza.”
RDF yavuze ko igikora iperereza ku byaha Col Tom Byabagamba ashinjwa gukora afatanyije n’abo yise “Ibyitso” bye bari mu gihugu no hanze yacyo.
Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi ku ya 24 Kanama 2014, mbere yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 Ku wa 27 Ukuboza 2019. Urukiko kandi rwategetse ko yamburwa impeta zose za gisirikare yari afite.
Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kwamamaza nkana ibihuha yangisha abaturage ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu.
Ibi byaha yabihamijwe ari hamwe na Gen. Frank Rusagara na we wakatiwe imyaka 15 y’igifungo.


