Mu ijoro rya tariki 8 Werurwe 2020, Vital Kamerhe uyoboye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yatawe muri yombi, afungirwa muri Gereza Nkuru ya Makala iri mu mugi wa Kinshasa. Nyuma y’umunsi umwe, Fulgence Baramos uyoboye ikigo cy’Igihugu gishizwe gutunganya imihanda, FONER, yafungiwe muri Makala kandi ubusesenguzi buvuga ko hashobora gufungwa n’abandi bidatinze.
Aba bombi bazira akayabo k’amafaranga bakekwaho kunyereza muri Programme 100 Jours. Vital Kamerhe ngo ashobora kuba yaranyereje amadolari y’Amerika miliyoni 200, mu gihe Fulgence we akekwaho amadolari y’Amerika 50, ibi bikaba byarateye idindira ry’iyi ‘Programme’. Programme 100 Jours ni iki ? Iyi ni gahunda yihutirwa yashyizweho na Félix Tshisekedi y’umushinga wo kubaka ibikorwaremezo nko gusana imihanda mu migi itandukanye, uzamara imyaka 10 (kuva mu 2019 kugeze mu 2029) yagejeje ku baturage ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu tariki ya 15 Kanama 2018. Félix Tshisekedi yavuze ko azakusanya amadolari y’Amerika miliyari 86.71 yo gushyira mu ngiro uyu muhigo. Kuba iyi gahunda yitwa iy’Iminsi Ijana, bisobanuye ko mu minsi 100 akigera ku butegetsi muri Mutarama 2019 yagombaga gutangira kuyishyira mu bikorwa gusa habayemo ubukererwe ku mpamvu zitigeze zijya ahagaragara. Kamerhe na Baramos si bo ba mbere bafungiwe iyi gahunda Tariki ya 13 Mutarama, Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Matete yashyizeho impapuro zita muri yombi umuyobozi wa Banki ya Rawbank, Thierry Taeymans ahita ajyanwa muri Gereza ya Makala. Ni mu gihe hakorwaga iperereza kugira ngo hamenyekane irengero ry’amadolari y’Amerika miliyoni 35 yari ateganyirijwe ‘Programme 100 Jours’. ‘Programme 100 Jours’ ni igihango cya Perezida Tshisekedi n’abaturage Kuba ari isezerano rya Tshisekedi n’abaturage kandi ari bo akorera nk’uko yigeze kubitangaza, bigaragaza agaciro iyi gahunda ifite. Gushyirwa mu bikorwa kwayo kuzatuma abaturage bakomeza kumugirira icyizere, ntibibe nk’umuturage w’i Bukavu wabonaga iri gukererwa, maze aravuga ati buriya ni ‘ya ndirimbo yabo’ cyangwa se ‘Slogan’ mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza’. Gukererwa kw’iyi gahunda cyangwa kudashyirwa mu bikorwa kw’iyi gahunda mu bice bimwe na bimwe, byagabanya icyizere abaturage bafitiye uyu Mukuru w’Igihugu, kabone n’ubwo yaba atarabigizemo uruhare; byarakozwe n’abo yatumye kubishyira mu bikorwa. Izaba impamvu nyamukuru y’amaperereza atandukanye agamije gushakisha abagize uruhare mu idindira ry’iyi gahunda, nibiba ngombwa babiryozwe mu buryo bukurikije amategeko nko kwishyura amafaranga n’imitungo banyereje kandi uburoko nka Makala nabwo ntibuzabasiga. Gufungwa kw’abarimo Vital Kamerhe ni ikimenyetso cy’uko ari nka ya Operasiyo simusiga, n’abandi bari hasi y’ibirenge bye baba barabigizemo uruhare batazasigara.


