Inama ya Gatuna yaba itanga icyizere cy’uko izavamo umusaruro

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ ibihugu bine: u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Angola, ku wa 21 Gashyantare bahuriye mu nama ya kane ku Mupaka wa Gatuna. Byari mu rwego rwo gukurikirana ibibazo bihari byateje umwuka utari mwiza wagaragaye hagati y’ u Rwanda na Uganda, hashize imyaka irenga ibiri.

Iyi nama ya Gatuna yaje ikurikira izindi zayibanjirije zose zigaga uko ibyo bibazo byakemuka ariko ibiganiro bikaba bitaragiye bitera intambwe nziza nk’uko byabaga byitezwe na benshi. Ibyo byagiye bigaragarira mu gisa no guterana amagambo mu bitangazamakuru, no kuregana ubushotoranyi kuri buri ruhande, ibintu byagaragazaga ko icyizere cyo kuzahura umubano cyaba kikiri kure nk’ukwezi.

Gusa hari ibimenyetso bike byerekanaga ko ibintu bishobora kujya mu buryo, nyuma y’inama ya komisiyo ihuriweho y’ibihugu byombi yateraniye i Kigali ku wa 8 Gashyantare 2020. Ibyo bimenyetso ariko byari nk’igitonganya mu nyanja, nko kurekura imfungwa ku mpande zombi.

Abantu bose barimo abakurikiranira hafi iby’ibiganiro ku kuzahura umubano, bari biteze ko inama ya Gatuna iza kurangira umupaka ufunguwe ariko si ko byagenze. Abantu bacitse intege bashingiye ku myanzuro ikubiye mu itangazo risoza inama kuko ntacyavuzwe ku birebana n’umupaka usibye ko nko mu minsi 45 ari bwo icyo kibazo cyazaganirwaho.

Inama ya gatanu y’abakuru b’ibihugu n’iki abantu bakwiriye kwizera?

Nta kinini cyazavamo, inama ishobora kuzaba nk’izayibanjirije. Nta cyizere cyinshi gihari hagendewe kuri umwe mu myanzuro y’iyo nama n’ibyagiye bitangazwa hanze y’iyo nama nyuma gato irangiye.

Impande zombi zasubukuye intambara y’amagambo, harimo gusohora amagambo akarishye, uruhande rumwe cyangwa urundi hamwe ubona harimo no kubahuka abakuru b’ibihugu.

Hatabayeho gukerensa itangazo ry’inama ya Gatuna, uko ryashyizweho umukono, ingingo ya kane irimo byinshi umuntu yaryibazaho. Riravuga ko Uganda yahawe iminsi 30 ngo ijye kureba/ kugenzura/ gusuzuma ( to verify) niba ibyo u Rwanda ruyirega ko ikorana n’imitwe y’iterabwoba ari byo. Bishaka kuvuga ko mbere y’aho Uganda itabyemeraga kuko yagiye ibihakana yivuye inyuma.

Ese abantu bitege ko noneho Uganda yazatanga raporo yisubiyeho, yivuguruza ikageraho ikabyemera? Hano biragoye kubyemeza. Yaba se izasohora raporo ishimangira ko nta mikoranire n’imitwe igambiriye guhungabanya no kubangamira umutekano w’u Rwanda? Iki ni cyo gikwiriye kwitegwa. Ikindi Perezida Museveni akimara kuva mu nama ya Gatuna, aganira n’abaturage ba Kabale, yababwiye ibintu bibiri bikomeye ku Rwanda.

Icya mbere yavuze ko ibibazo biriho byatewe n’ubwumvikane buke biri mu Ishyaka RPF-Inkotanyi, riri ku butegetsi. Ibi byagaragaye mu bitanagazamakuru bya Uganda bitandukanye nyuma y’iminsi mike inama ya Gatuna ibaye.

Icya kabiri yavuze ko Abanyarwanda bafunzwe bazarekurwa babanje gukurikiranwa n ‘amategeko kubera ibyaha bakoze muri Uganda. Hakurikiyeho guterana amagambo ku mpande zombi binyuze mu bitangazamakuru ahanini bikorera mu kwaha kwa Leta.

Ukurikije ibyo byakurikiye inama ya Gatuna bitera kwibaza umusaruro uzava mu itaha niba koko izanabaho.

Iramutse ibayeho yazakoroherwa mu gihe raporo y’iminsi 30 ije yemera ko ibyo u Rwanda rurega Uganda ku mikorere y’imitwe y’iterabwoba ku butaka bwayo byaba ari byo. Icyo gihe n’ingingo yo gufungura umupaka yakoroha bityo intambwe nziza igaterwa. Naho raporo iramutse ihakana ibyo birego, ibyo gufungura umupaka bishobora kudakunda.

Kwemeza rero ko umupaka uzafungurwa mu minsi 45, byaba nko “guhubuka” n’ubwo abaturage b’impande zombi ari cyo bifuza. Byose rero bizaterwa na raporo izava muri iyo minsi 30, izashyikirizwa umuhuza ari we Perezida wa Angola Lorenco.

Abaturage ntibahwemye kugaragaza ko ifungwa ry’imipaka ryabasubije inyuma cyane bigira ndetse n’ingaruka ku buzima n’imibereho yabo ku buryo hari amakuru avuga ko ari nayo ntandaro y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa. Ibi uburegetsi bw’u Rwanda rwarabihakanye.

Iki ni ikibazo gikwiriye gushyirwa imbere n’abo bireba no gushaka umuti watuma ibintu bisubira mu buryo. Gufunga abaturage b’igihugu runaka bibangamira inzira y’amahoro no kwicisha abaturage inzara nabyo ni ikindi. Hakwiriye ubushake bwo hejuru bwa politiki no kwizerana bihagije hagamijwe kuzura umubano wazambye hagati y’ibihugu bivandimwe, byabanye kuva mu myaka itari mike ishize.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Inama ya Gatuna yaba itanga icyizere cy’uko izavamo umusaruro
    Nubwo ntari Umuhanuzi,ndakeka ko iyi mishyikirano ntacyo izageraho.Kuva na kera,Uganda isuzugura u Rwanda kubera amateka.Urugero,kuva kera kugeza ubu,Abanyarwanda benshi bagiye gushaka amakiriro muli Uganda.Abenshi bajyaga guhingira abagande.Ikindi,Museveni avuga ko ariwe washyizeho Kagame,amuha intwaro ngo atsinde Habyarimana.Nubwo na Kagame yarwaniye Museveni imyaka 10 yose,ntabwo Abagande babifatana uburemere.Icya 3,babona ka Rwanda ari agahugu gato,nubwo kabatsinze mu ntambara ya Kisangani.

  2. Inama ya Gatuna yaba itanga icyizere cy’uko izavamo umusaruro
    Nubwo ntari Umuhanuzi,ndakeka ko iyi mishyikirano ntacyo izageraho.Kuva na kera,Uganda isuzugura u Rwanda kubera amateka.Urugero,kuva kera kugeza ubu,Abanyarwanda benshi bagiye gushaka amakiriro muli Uganda.Abenshi bajyaga guhingira abagande.Ikindi,Museveni avuga ko ariwe washyizeho Kagame,amuha intwaro ngo atsinde Habyarimana.Nubwo na Kagame yarwaniye Museveni imyaka 10 yose,ntabwo Abagande babifatana uburemere.Icya 3,babona ka Rwanda ari agahugu gato,nubwo kabatsinze mu ntambara ya Kisangani.

  3. Inama ya Gatuna yaba itanga icyizere cy’uko izavamo umusaruro
    Ku bwanjye nkoze isesengura, nta kizere nabiha, mbona haba hakiri igihe kinini.

  4. Inama ya Gatuna yaba itanga icyizere cy’uko izavamo umusaruro
    Ku bwanjye nkoze isesengura, nta kizere nabiha, mbona haba hakiri igihe kinini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *