Inama ya Gatuna yaba itanga icyizere cy’uko izavamo umusaruro

Abakuru b’ ibihugu bine: u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Angola, ku wa 21 Gashyantare bahuriye mu nama ya kane ku Mupaka wa Gatuna. Byari mu rwego rwo gukurikirana ibibazo bihari byateje umwuka utari mwiza wagaragaye hagati y’ u Rwanda na Uganda, hashize imyaka irenga ibiri. Iyi nama ya Gatuna yaje ikurikira […]

Ntibyashobotse ko Uganda yerekana Ben Rutabana

Ababuranira Leta ya Uganda bananiwe kwerekana Ben Rutabana nk’uko byari byasabzwe n’urukiko. Byari biteganyijwe ko Umunyarwanda Ben Rutabana yerekanwa mu rukiko Rukuru rw’igihugu i Kampala na Leta ya Uganda kuwa Kane tariki 27 Gashyantare. Inkuru Bwiza.com yari yabagejejeho mu ntangiro z’iki cyumweru yagiraga iti ” Uganda: Inzego z’umutekano zategetswe kugaragaza Ben Rutabana mu rukiko.” Ahabanza […]

Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga

screenshot_20200227-185745_1582822701407.jpg

Abaturage batandukanye bakomoka hano ku mugabane wa Afurika, bakomeje gushima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uheruka kwirukana Dr.Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima. Ku wa 14 Gashyantare 2019 ni bwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe […]

Umwe mu bajura bakubise umukozi wa Mobile Money yarashwe arapfa, undi arafatwa

Uyu ni Irakoze Emmanuel, mugenzi wa Irumva warashwe

Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko abajura umwe mu bajura babiri bafashwe amashusho bari kwiba umukozi wa Mobile Money, bakanamusiga bamugize intere, yarashwe arapfa, undi arafatwa. Ku wa 25 Gashyantare ni bwo amashusho y’aba bajura babiri bafashwe na CCTV Camera yashyizwe hanze n’umunyamakuru Samuel Baker Byansi. Bafashe uyu mukozi witwa Tuyisenge Jeannette, bamwambura amafaranga, banasiga […]

Igitutu kuri Joseph Kabila kimubuza kwivanga mu butware bwa Tshisekedi

Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yasuwe n’intumwa eshatu, izo zose zigera no kuri Joseph Kabila wabaye umukuru w’iki gihugu, bivugwa ko zasabye kureka kwivanga mu butegetsi bwa Perezida Tshisekedi. Izi ntumwa harimo iyo mu muryango w’Afurika yunze ubumwe mu by’amahoro n’umutekano, SmaĂŻl Chergui wahuriye na Kabila muri Kingakati tariki ya […]

Hon. Sebaba aramagana amanyanga mu mitangire y’akazi

Umuntu aravuka agakura, akiga akaminuza, agashyingirwa, akabyara, agashaka ikibeshaho umuryango. Gushaka uko wabeshaho umuryango wawe ni ihame rikomeye kuko mu gihe utabikoze amategeko abiguhanira. Hari uburyo butandukanye wabigeraho ariko ngiye kwibanda gusa ku kubona akazi muri leta. Kugira ngo ubone akazi mu butegetsi bwite bwa Leta bibona umugabo bigasiba undi. Impamvu ni nyinshi zibitera nko […]

Agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kegukanwe n’Umunya Colombia

Umunya Colombia Restrepo Valencia Jhonatan ni we wegukanye agace ka gatanu k’isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda, kavaga i Rubavu kerekeza i Musanze. Abasiganwa birukanse intera ireshya na Kilometero 84 na metero 700, ari na yo ntera ngufi muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka. Restrepo yegukanye aka gace, nyuma yo gusigira abarimo Umunyarwanda Byukusenge Patrick […]

Abakora muri leta bagiye kujya bakatwa 0.5% by’umushahara wabo kajyanwe muri RSSB

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, yatangaje ko abakozi ba leta n’ab’ibigo byigenga bagiye kujya bakatwa 0.5 by’umushahara wabo, aya mafaranga akajyanwa mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB kunganira Mituelle de SantĂ©. Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, rivuga ko ariya mafaranga azajya akatwa ku mushahara wa buri kwezi umukozi ahembwa. Ni itangazo rigira riti” […]

Loss Prevention Manager at Marriott International, Inc.

Marriott International, Inc. is a leading global lodging company with nearly 6,000 properties in 120 countries. Marriott International reported revenues of more than $14 billion in fiscal year 2015. Founded by J. Willard and Alice Marriott and guided by Marriott family leadership for nearly 90 years, the company is headquartered in Bethesda, Maryland, USA. A […]

Hon. Sebaba ati: “Agatebe kicajweho abayobozi kararemerewe”

Hari imvugo tumenyereye mu matwi yacu isa n’itebya ngo ” yicajwe ku gatebe”, imvugo isa n’aho atari mbi urebye. Hakaba n’indi nayo twumva wavuga ko inegura ngo “yubikiwe imbehe”, yo ikaba ari mbi urebye. Iyo witegereje ugasesengura izo mvugo zimbi, zishingira ku kintu kimwe kwamburwa inshingano k’umuyobozi yarasanzwe afite. Muri ino nyandiko ntabwo tuza kugaruka […]

Ikinyarwanda cyinjijwe muri Google Translate

Urubuga rwa Google rwatangaje ko rwamaze kongera indimi eshanu nshya muri Google Translate yifashishwa mu gusemura indimi z’amahanga, Ikinyarwanda kikaba kiri muri ziriya ndimi eshanu. Uretse Ikinyarwanda, izindi ndimi zongerewe muri Google Translate zirimo urwitwa Odia rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde, urwa Tatar rukoreshwa muri Tatarstan, uruTurkmen rukoreshwa muri TurkmĂ©nistan n’uru- Uyghur ruvugwa mu Burengerazuba bw’Ubushinwa. […]

ECD Officer at Save the children

Save the Children believes every child deserves a future. Around the world, we give children a healthy start in life, the opportunity to learn and protection from harm. We do whatever it takes for children – every day and in times of crisis – transforming their lives and the future we share. Website: https://rwanda.savethechildren.net ECD […]