Urubuga rwa Google rwatangaje ko rwamaze kongera indimi eshanu nshya muri Google Translate yifashishwa mu gusemura indimi z’amahanga, Ikinyarwanda kikaba kiri muri ziriya ndimi eshanu.
Uretse Ikinyarwanda, izindi ndimi zongerewe muri Google Translate zirimo urwitwa Odia rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde, urwa Tatar rukoreshwa muri Tatarstan, uruTurkmen rukoreshwa muri TurkmĂ©nistan n’uru- Uyghur ruvugwa mu Burengerazuba bw’Ubushinwa.
Bisobanuye ko ushobora gufata amagambo runaka y’ikinyarwanda ukayashyira mu zindi ndimi zari zisanzwe muri Google Translate cyangwa se amagambo y’izo ndimi ukaba wayashyira mu Kinyarwanda, cyangwa se ukayakura mu Kinyarwanda, ukayashyira mu zindi ndimi zirenga 100.
Isaac Caswell wakoze software ya Google Translate yavuze ko ari ubwa mbere kuva mu myaka ine ishize ururimi rushya rwongewe muri iriya application.
Mangingo aya Google Translate ifite indimi 108, ikaba kandi ifite uburyo bwo kuzivuga mu majwi ku buryo uzikoresha ashobora kugira ubushobozi bwo kuvugana n’abantu miliyoni 75.
Igiswahili ni rwo rurimi rukoreshwa muri Afurika y’Iburasirazuba rwari rusanzwe muri Google Translate.
Google ivuga ko impamvu bifata igihe kirekire kugira ngo ururimi ishobore kurusemura, ari ko hari indimi ziba zifite amagambo make kuri kuri murandasi bityo bikagora software yayo kuba yaziga.
Bivuze ko imashini ya Google isemura indimi ifata umwanya wo kwiga amagambo abantu bo mu bihugu bitandukanye bashyira kuri internet, kugira ngo igire ubushobozi bwo kuba yazisemura.
Habaho kandi kwifashisha inzobere muri izo ndimi kugira ngo bafashe Google kumenya ibisobanuro bya nyabyo by’amagambo cyangwa interuro.
Birumvikana ko kuba mu Rwanda hari ibitangazamakuru byinshi bikorera kuri murandasi byandika mu Kinyarwanda, ari impamvu simusiga yo kuba Ikinyarwanda cyashyizwe muri Google translate. Google yanamaze gukora Keyboard iri mu Kinyarwanda byitezwe ko izagera mu materefoni y’abakuru iOS na Android mu byumweru biri imbere.
Kugeza ubu ntabwo wabona ururimi rw’Ikinyarwanda kuri Google translate kuko bikiri ni nzira ku buryo mu minsi mike, kizatangira kugaragaraho.

10 Responses
Ikinyarwanda cyinjijwe muri Google Translate
Wow!
Proudly to be Rwandan.
Ikinyarwanda cyinjijwe muri Google Translate
Wow!
Proudly to be Rwandan.
Ikinyarwanda cyinjijwe muri Google Translate
Muratubeshya, ikinyarwanda ntakirimo.
Cyereka niba batangiye kubyigaho, Wenda kikazazmo mu gihe kizaza.
Ikinyarwanda cyinjijwe muri Google Translate
Soma inkuru yose uyirangize ! Kizatangira kugaragara muminsi iri imbere.

Murabeshye ntakirimo ndagishatse ndahebye
Ikinyarwanda cyinjijwe muri Google Translate
Murabeshye ntakirimo ndagishatse ndahebye
Ikinyarwanda cyinjijwe muri Google Translate
Mwajyaga mutubwiza ukuri ariko uyu munsi bwo murabeshya pe
Ikinyarwanda cyinjijwe muri Google Translate
Mwajyaga mutubwiza ukuri ariko uyu munsi bwo murabeshya pe