screenshot_20200227-185745_1582822701407.jpg

Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batandukanye bakomoka hano ku mugabane wa Afurika, bakomeje gushima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uheruka kwirukana Dr.Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima.

Ku wa 14 Gashyantare 2019 ni bwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryavuze ko kwegura kwa Gashumba kwari kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye Dr. Gashumba yari yakomeje kugaragaza.

Rimwe mu makosa ya Gashumba ryashyizwe ku Karubanda na Perezida Kagame ku wa 16 Gashyantare, ubwo yatangizaga umwiherero wa 17 w’abayobozi waberaga mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro muri Gatsibo. Perezida Kagame yavuze Dr. Diane Gashumba yazize kumubeshya umubare w’ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma icyorezo cya Coronavirus.

Icyemezo cya Perezida Kagame cyo kwirukana umuyobozi ubeshya, cyakirijwe yombi n’abenshi mu Banyafurika bagaragaza ko bamushyigikiye.Abiganjemo Abanya-Ghana bo bifuje ko Perezida Kagame yababera umuyobozi, akabafasha guhangana na ruswa yamunze igihugu cyabo.

Cyo kimwe n’abandi benshi, batangaga ibitekerezo ku nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Africa Feeds y’ukuntu Perezida Kagame yirukanye Minisitiri wamubeshye.

Uwitwa Joe Joe yagize ati:”Muyobozi mwiza uzaze muri Ghana urebe uko abaminisitiri basaritswe na ruswa. Na Perezida wacu arya ruswa iyo bigeze ku ncuti ze n’umuryango we muri Ghana.”

Felicia Abaane Awah na we ati” Muyobozi mwiza, uzaze muri Ghana urebe abaminisitiri n’abayobozi bafashwe amashusho barya ruswa ariko ntibanahagarikwe. Uri inyenyeri y’ukuri imurikira Abayobozi b’Afurika kandi mu by’ukuri bazakurinda.”

Awiagah Abass na we ati: “Igitondo cyiza Nyakubahwa Perezida. Wakoze ikintu cyiza, uramutse uri umuyobozi ntuvugishe ukuri, ni gute wayobora abantu bawe? Ariko uzaze mu gihugu cyanjye cya Ghana, urebe ukuntu abaminisitiri babeshya Perezida bikarangira nta kibi abibonyemo.”

Uwitwa Malang Camara we ati” ndagukunda Perezida wanjye kandi wafashe icyemezo cyiza cyo kwirukana abantu ku giti cyabo bayobya abaturage ku bw’inyungu zabo bwite.”

Dangkatu Bentu we asanga ari umugisha ku Rwanda kuba rufite umuyobozi nka Kagame. Ati: “u Rwanda rufite amahirwe yo kuba rufite umugabo w’agahebuzo n’imico myiza nk’umuyobozi warwo. Afurika itewe ishema nawe. Uyu mugabo ni we cyizere cya nyuma cy’ubuyobozi muri Afurika. Ntabwo wamugereranya n’umwanda uba mu miyoborere y’ibihugu bya Nigeria, Cameroon, Congo na Kenya.”

Jalloh Mohamed Haddy we ati: “Kagame, Imana ishobora byose ikomeze kukurinda. Abayobozi bamwe kuri uyu mugabane ni abagome n’indangare, cyane muri Afurika y’iburengerazuba nko mu gihugu cyanjye cya Sierra Leone uyu munsi.”

Kawsu Conte we yavuze ko Perezida Kagame atari Perezida w’u Rwanda gusa, ko ahubwo ari n’umuyobozi wa Afurika.

Lawrence Sambani, we yibasiye igihugu cye cya Zimbabwe avuga ko Gashumba iyo aza kuba akorera leta ya kiriya gihugu yari guhita azamurwa mu ntera, yemwe akanongererwa umushahara.

Ati: “Muri Zimbabwe uwo Minisitiri yari guhita azamurwa mu ntera ndetse n’umushahara we ukiyongera akabona amafaranga menshi.”

Hilton Prince na Caldo bo basabye Perezida Kagame kujya kwita ku bihugu byabo bya Liberia na Namibia.

Ni benshi bagiye bagaruka kuri kiriya cyemezo cya Perezida Kagame, bakimushimira.
Ni icyemezo gikwiye kubera isomo n’abandi bayobozi bumva ko bakwiye gutekinika cyangwa bagahitamo gukorera ku jisho, kugira ngo babone amaramuko, rubanda bakabigenderamo.

screenshot_20200227-185745_1582822701407.jpg
w2-3.jpg
w3-2.jpg
w4-2.jpg
w1-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Narabivuze ndavyongera President kagame nipresident wanje ninyanga mugayo ingomaye ntivakurisekibi. namwisizina baratangara(BUNAME)ntakosha arakabaho amahoro asazane ukugororoka nukuri kukwarikw’IMANA yamutumye numukoziw’IMANA Nzima.

  2. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Narabivuze ndavyongera President kagame nipresident wanje ninyanga mugayo ingomaye ntivakurisekibi. namwisizina baratangara(BUNAME)ntakosha arakabaho amahoro asazane ukugororoka nukuri kukwarikw’IMANA yamutumye numukoziw’IMANA Nzima.

  3. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Moise wa banyarwanda umuntu wese umwifuriza inabi azapfa yangara kuko twamuhawe ni mana
    nyakubawa poul kagame ndagukunda nzakugwa inyuma pee uri ingabire twahawe abo uyobora ntituzagutenguha

  4. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Moise wa banyarwanda umuntu wese umwifuriza inabi azapfa yangara kuko twamuhawe ni mana
    nyakubawa poul kagame ndagukunda nzakugwa inyuma pee uri ingabire twahawe abo uyobora ntituzagutenguha

  5. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Nyuma y’imbaga mbonye y’abanyamahanga bashima PrĂ©sident wa Repubulika y’iguhugu cyacu,abanyarwanda mwe muri hehe ? Berekanye ko akuzuye umutima gasesekara ku munwa!!
    Gusa ngo “Uwambaye ikirezi nta. ……

  6. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Nyuma y’imbaga mbonye y’abanyamahanga bashima PrĂ©sident wa Repubulika y’iguhugu cyacu,abanyarwanda mwe muri hehe ? Berekanye ko akuzuye umutima gasesekara ku munwa!!
    Gusa ngo “Uwambaye ikirezi nta. ……

  7. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Ndashima nyakubahwa wacu Poul KAGAME wewa duhuye Aho twaritugiye gushira twese ARAKARAMBA X7 ? ahmagara lngabo ze zukumva zogahoraho zigasarangana ubumwe bw’umutekano wigihugu, nukuri tukabona Amahoro, utasanga ahandi ?H.E Poul KAGAME ????????????????????

  8. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Ndashima nyakubahwa wacu Poul KAGAME wewa duhuye Aho twaritugiye gushira twese ARAKARAMBA X7 ? ahmagara lngabo ze zukumva zogahoraho zigasarangana ubumwe bw’umutekano wigihugu, nukuri tukabona Amahoro, utasanga ahandi ?H.E Poul KAGAME ????????????????????

  9. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Ariko,abantu bavuga ibyo biboneye! Bage babanza barebe umuperezida wakoze ibitangaza akazahura ubukungu bw’igihugu,imibanire y’abantu,ububanyi n’amahanga no guha agaciro abenegihugu nyuma ya genocide yakorewe abatutsi amahanga arebera,ninde wabigezeho usibye H.E? Mwavuga,mwabireka Irareba.Ni Mutarambirwa

  10. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Ariko,abantu bavuga ibyo biboneye! Bage babanza barebe umuperezida wakoze ibitangaza akazahura ubukungu bw’igihugu,imibanire y’abantu,ububanyi n’amahanga no guha agaciro abenegihugu nyuma ya genocide yakorewe abatutsi amahanga arebera,ninde wabigezeho usibye H.E? Mwavuga,mwabireka Irareba.Ni Mutarambirwa

  11. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Iteka abanyarwanda duhora dushima Imana kubwa President wacu kuko ni Impano y’Igihugu cyacu Imana yaduhaye. H.E turamushigikiye mubyo akora byose kandi twiteguye gutanga Imbaraga zacu kugira ngo tugere aho yifuza kutugeza.

  12. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Iteka abanyarwanda duhora dushima Imana kubwa President wacu kuko ni Impano y’Igihugu cyacu Imana yaduhaye. H.E turamushigikiye mubyo akora byose kandi twiteguye gutanga Imbaraga zacu kugira ngo tugere aho yifuza kutugeza.

  13. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Muri Ghana biremewe kuba wanenga umukuru w’igihugu cyanga undi mutegetsi. Sindumva aho perezida avugako azica uwaririmbye cyanga uwavuze ibitamushimishije! Naho kwemezako umuperezida yagejeje igihugu ku bukungu ubu n’ubu ntibyoroshye yuko muri Afurika akenshi abategetsi bazamura “agatsiko” k’abantu bake gusa. Hari abavugako no mu Rwanda ariko bimeze. Twongerehoko abategetsi b’Urwanda benshi bashyize ubukire bwabo hanze nko muri Dubai n’ahandi. Siniriwe muvga ibyo ibyegeranyo byinshi byashyize hanze nko kuba ubukungu bw’Urwanda bwihariwe n’ibyasahuwe muri Kongo! Ububanyi n’amahanga byo byasubiye inyuma yuko abaturanyi bose batwishisha kandi bikaba bifite ingaruka ku muturage. Mu Burundi, muri Kongo, muri Uganda baravuga ngo wapfa umunyarwanda!!! Ararekwa ntashira …!

  14. Kwirukana Dr. Gashumba kwatumye Perezida Kagame ataha imitima y’abanyamahanga
    Muri Ghana biremewe kuba wanenga umukuru w’igihugu cyanga undi mutegetsi. Sindumva aho perezida avugako azica uwaririmbye cyanga uwavuze ibitamushimishije! Naho kwemezako umuperezida yagejeje igihugu ku bukungu ubu n’ubu ntibyoroshye yuko muri Afurika akenshi abategetsi bazamura “agatsiko” k’abantu bake gusa. Hari abavugako no mu Rwanda ariko bimeze. Twongerehoko abategetsi b’Urwanda benshi bashyize ubukire bwabo hanze nko muri Dubai n’ahandi. Siniriwe muvga ibyo ibyegeranyo byinshi byashyize hanze nko kuba ubukungu bw’Urwanda bwihariwe n’ibyasahuwe muri Kongo! Ububanyi n’amahanga byo byasubiye inyuma yuko abaturanyi bose batwishisha kandi bikaba bifite ingaruka ku muturage. Mu Burundi, muri Kongo, muri Uganda baravuga ngo wapfa umunyarwanda!!! Ararekwa ntashira …!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *