Hon. Sebaba aramagana amanyanga mu mitangire y’akazi

Sangiza iyi nkuru

Umuntu aravuka agakura, akiga akaminuza, agashyingirwa, akabyara, agashaka ikibeshaho umuryango. Gushaka uko wabeshaho umuryango wawe ni ihame rikomeye kuko mu gihe utabikoze amategeko abiguhanira. Hari uburyo butandukanye wabigeraho ariko ngiye kwibanda gusa ku kubona akazi muri leta.

Kugira ngo ubone akazi mu butegetsi bwite bwa Leta bibona umugabo bigasiba undi. Impamvu ni nyinshi zibitera nko kuba abize ari benshi ugereranyije n’imyanya y’akazi iboneka. Ni yo mikeya iboneka kuyisaranganya biba bitoroshye ari nabwo hakunda kumvikana amanyanga mu kuyipiganira.

Iki kibazo kirakomeye kandi gikwiriye gusuzumanwa ubushishozi no gushakirwa igisubizo gihamye. Ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe kuri icyo kibazo burabigaragaza. Komisiyo y’abakozi ba leta ubwayo ntibihakana, inteko ishingamategeko nayo izi iki kibazo, minisiteri ishinzwe abakozi ba leta nayo irakizi, umuvunyi mukuru nawe azi iki kibazo.

Izo nzego zose zirakizi kuko zidahwema kugezwaho ugutakamba ku ihohoterwa kw’abakozi n’abashaka akazi ntibagahabwe bagatsindiye, ubundi bamara gutsinda bakumva ngo imyanya yakuwe ku isoko, guha akazi abatagatsindiye cyangwa abaje nyuma y’abandi mu manota, kwibirwa amanota no guhabwa ibibazo by’ikizame mbere y’uko gikorwa, ruswa y’amafranga cyangwa igitsina n’ibindi binyuranye nk’ibyo by’amanyanga mu mitangire y’akazi.

Ubu ikigereranyo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda bivugwa ko kiri hejuru ya 20% ku banyeshuri byibuze 30,000 (habayeho kugereranya) barangiza amashuri makuru na kaminuza buri mwaka. Muri bo harimo abamaze imyaka irenga 15 barabuze akazi abandi bakora imirimo batishimiye.

Abo Banyarwanda, ababyeyi babo babatanzeho amafaranga atagira ingano, barikokora barirya barimara bagira ngo abana babo biteze imbere bagire icyo bimarira mu buzima. Ibi rero byagize ingaruka ku ubukungu bw’imiryango kuko abana bato bananiwe gukomeza amashuli.

N’ubwo byagize ingaruka ku miryango, ntibyasize na leta ubwayo kuko bamwe muri bo bigiye ku nguzanyo ya leta ubu bakaba batabasha kuyishyura. Ikindi gihombo bitera leta kibarirwa muri za miliyari, ni uko kubera ayo manyanga n’akarengane biboneka mu bakozi ba leta, bishora leta mu manza akenshi igatsindwa ikishyura akayabo k’indishyi z’akababaro n’izishingiye ku makosa anyuranye. Ibyo kurenganya abakozi byagiye bigaragara cyane mu turere tunyuranye, mu bigo byigenga n’ibya leta, muri za minisiteri n’ahandi.

Abahuye n’ako karengane baba abagabo bo ku bihamya. Hari ibimaze iminsi byandikwa mu bitangazamakuru binyuranye, inzandiko zicacana zitabaza ku karengane abakozi bahura nako, aho hose aho barenganurwa ni hake ku buryo usanga imitima yaraboze.

Iyo bigeze aho wibaza niba komisiyo ishinzwe abakozi ba leta yarananiwe inshingano zayo ikaba yavaho cyangwa igahindurirwa abayobozi. Hari n’abibaza kandi niba iyo komisiyo itarabaye iya politiki aho gukora inshingano zayo mu buryo bufasha koko abaturage. Hari igihe ujuririra iyo komisiyo ikagusubiza ibogamye kandi wajya mu nkiko zibishinzwe ugatsinda. Leta yishyura umurengera ku bw’amakosa yakozwe kandi ibyo Komisiyo yakagombye kuba yabibonye ikabikumira. None niba MINIJUST ivuga ko abahombya leta bagombye kubibazwa, harabura iki?

Hari aho muri minisiteri runaka bamanitse amanota y’uwapiganiraga akazi yabonye 5/50 bivuga ngo ntiyari yemerewe kugira Oral Test kuko ubyemererwa aba afite amanota ari kuva kuri 25/50. Bwarakeye uwo mukozi akora ikizamini cy’ibazwa mu magambo kandi yaratsinze. Nimwumve abo bahigitse barengana uko bangana. Si we wenyine kuko byakozwe ku bakozi bandi batatu batambutsa abo bashaka bafite amanota ari hasi kurusha ababonye ayo hejuru.

Akandi gakoryo gakwiriye kumenyekana ni uko ushinzwe abakozi muri iyo minisiteri, yasabye mugenzi we w’indi minisiteri ( byitwa ngo n’ugukorera mu mucyo), gutegura ikizamini cyanditse arangije agiha abashomeri bene wabo baza gukora ikizamini bazi n’ibisubizo. Aho umuntu wese ugerageje kuzamura ngo kumenyekanisha ayo manyanga bakamwita umunyamatiku, udakunda igihugu n’ibindi bipfuye nk’ibyo.

Hari ahandi hakozwe ikizame mu kigo gishinzwe imiyoborere myiza, abatsinze kuko byagaragaye ko batabashakaga bwarakeye umwanya barawusiba. Ubwo buryo bwo gusiba imyanya ku baba batsinze si aho gusa byagaragaye kuko na vuba aha ari ko byagendekeye abari batsindiye akazi mu Karere ka Musanze, Rutsiro, Kirehe,…

Izo ngero nke hamwe n’izindi tutazi n’izindi tutifuza kuvugaho uyu munsi bigaragaza ko hari ikibazo kidakwiriye kujenjekerwa, kigakurikiranwa n’abo kireba ariko batari abo babigizemo uruhare. Inteko ishingamategeko yakagombye kubaza iby’ayo manyanga avugwa. Umuvunyi nawe akagihagurukira mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Akarengane ni imbogamizi ku gihugu kuko kagira ingaruka zitandukanye ku wagakorewe no ku gihugu ubwacyo. Iki kibazo nigiharukirwa bizatuma icyizere kirushaho kuba cyinshi kuri izo nzego. Ni habeho guharanira kurwanya ababigiramo uruhare bose, gutinyura abo byagizeho ingaruka bakabigaragaza nta bwoba, gufatira ibyemezo umuntu cyangwa urwego rwabigizemo uruhare cyane nko gushora leta mu manza ziyitera igihombo.

Mu rwego rw’uko icyo kibazo cyabonerwa umuti hejuru yo kubirwanya, hakwiye guhindurwa uburyo ibizamini bikorwamo. Natekereje ko abahanga mu by’ikoranabuhanga bashaka ‘Logiciel’ ibishinzwe bityo ibizamini bitanga akazi bikaba ari ho bikorerwa, no gukosora bikaba ako kanya bihita byikora muri iyo logiciel. Ikibazo cyaba gisigaye ku bategura ibyo bizamini ni ukureba niba nabo ubwabo batabiha abo bashaka. Aha nkumva, ababitegura babitegurira hamwe mu cyumba kimwe, hari n’abantu b’inyangamugayo nka bariya basaza bagize akanama k’igihugu ngishwanama.

Gusa iki gitekerezo kiramutse kidafashije, uko byagenda kose hashakwa undi muti ukemura icyo kibazo cy’itangwa ry’akazi ubu cyahungabanyije benshi, ubu ubukene bukaba ari bwose ku bashomeri mu gihugu. Birababaje kubona uwarangije kaminuza akora mu kabari nk’ umu serveur (umuhereza), abandi ni abayede. Ku bana b’abakobwa bo nirinze kuvuga uko bibagendekera. Nta gishya nzanye hano kuko bisanzwe bizwi ariko ukibaza igituma iki kibazo kidahagurukirwa bikakuyobora. Nti bavuga ko “ibuye iyo rigaragaye riba ritacyishe isuka?” Ni ahanyu rero bayobozi!

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hon. Sebaba aramagana amanyanga mu mitangire y’akazi
    Kwamagana harya ubwo ni kimwe no kurwanya ? Bizahoraho rero nushaka wirekerere. Kwamagana ntacyo byaba bimaze niba udafite imbaraga zabirwanya, kuko ababikora barazikurusha. Birubatse ku buryo n’iyo waba umeze ute utabihangara tuza rero !

  2. Hon. Sebaba aramagana amanyanga mu mitangire y’akazi
    Kwamagana harya ubwo ni kimwe no kurwanya ? Bizahoraho rero nushaka wirekerere. Kwamagana ntacyo byaba bimaze niba udafite imbaraga zabirwanya, kuko ababikora barazikurusha. Birubatse ku buryo n’iyo waba umeze ute utabihangara tuza rero !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *