Ntibyashobotse ko Uganda yerekana Ben Rutabana

Sangiza iyi nkuru

Ababuranira Leta ya Uganda bananiwe kwerekana Ben Rutabana nk’uko byari byasabzwe n’urukiko.

Byari biteganyijwe ko Umunyarwanda Ben Rutabana yerekanwa mu rukiko Rukuru rw’igihugu i Kampala na Leta ya Uganda kuwa Kane tariki 27 Gashyantare.

Inkuru Bwiza.com yari yabagejejeho mu ntangiro z’iki cyumweru yagiraga iti ” Uganda: Inzego z’umutekano zategetswe kugaragaza Ben Rutabana mu rukiko.”

Ahabanza

Umunyamakuru Dear Jeanne ukorera muri Uganda yabwiye BBC ko abo mu nzego z’umutekano batangaje ko atari bo bafite Ben Rutabana mu butumwa bahaye urukiko.

Basabye urukiko ko rwabongera iminsi bakavugana n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo bemeze ko ari bo bafite Ben Rutabana.

Ababuranira Leta ya Uganda bavuga ko bishoboka ko inzego z’umutekano zaba zifunze Ben Rutabana ariko ko bishoboka ko ari ikibazo cyitaraganirwaho n’abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano w’igihugu.

Umuryango wa Ben Rutabana hamwe n’umwavoka we bafite impungenge ku ibura rya Ben Rutabana kuko ngo amaze igihe kirekire yarafashwe. Bavuga ko hashize amezi atanu n’ibyumweru bibiri umuntu wabo yarafashwe. Bemeza ko gukomeza gusubika urubanza ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Urukiko rwategetse abunganira Leta kuba bamaze gukora iperereza ry’aho Ben Rutaba aherereye mu minsi irindwi. Ni mu gihe bo bari basabye ibyumweru bibiri kuri iyi ngingo.

Urubanza ruzakomeza kuwa Kane w’icyumweru gitaha.

Hari amakuru avuga ko Rutabana yafatiwe i Kampala muri Nzeri umwaka ushize afashwe n’abantu bo mu nzego z’umutekano za Uganda nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga. Ivuga ko abafashe Rutabana ari abakozi ba CMI.

Ifatwa rye ryabanje guteza urujijo, rivugwaho byinshi bitandukanye, ndetse riteza umwuka mubi no gucikamo ibice mu ihuriro rya RNC (ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda), yari abereye komiseri.

Mushiki we Thabita Gwiza yumvikanye ashinja, abayobozi bakuru ba RNC kuba inyuma y’ibura rya musaza we, bimuviramo kwirukanwa muri komite ya RNC muri Canada ndetse na bamwe mu bari bayigize.

Bivugwa ko akimara gufatwa, Rutabana yajyanwe ku biro bya CMI, ahitwa Mbuya mu Mujyi wa Kampala akajyanwa kuri ISO, nyuma akagarurwa kuri CMI, aho kugeza ubu ibye bitazwi.

Nyuma yo kuburira i Kampala, aho yageze avuye i Buruseli mu Bubiligi, umuryango we wandikiye Ambasade y’u Bufaransa muri Uganda na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku itariki 28 Ukwakira 2019 usaba gufashwa kumubona ariko ntihagira icyo bitanga.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ntibyashobotse ko Uganda yerekana Ben Rutabana
    Nubwo Politike ikiza bamwe,ihitana benshi.Reba ukuntu mu gihe gito cyane Politike ihitanye Kizito na Rutabana.Iyo batishora mu gushaka kurwanya Leta,ubu bari kuba bameze neza mu gihugu.None Politike irabahitanye.Kuba Rutabana ataboneka,birashoboka cyane ko yapfuye.Igitangaje nuko bavuga ko ishyaka yarwaniraga,RNC,ariryo ryamurigishije.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Guhangana,kurwana,ubwicanyi,kubeshya,amatiku,amanyanga,etc…Niyo mpamvu bamwe banga kujya muli politike,kubera kwirinda gukora ibyo Imana itubuza,bikazababuza ubuzima bw’iteka.

  2. Ntibyashobotse ko Uganda yerekana Ben Rutabana

  3. Ntibyashobotse ko Uganda yerekana Ben Rutabana
    bizagorana cyane! Birazwi ko Rutabana atakiri ku butaka bwa Uganda. Aho ari kandi ntibazigera bemera kumutanga ndetse kuberako byashakuje, ntibazamushyikiriza inkiko. Bizagenda bite rero?

  4. Ntibyashobotse ko Uganda yerekana Ben Rutabana
    bizagorana cyane! Birazwi ko Rutabana atakiri ku butaka bwa Uganda. Aho ari kandi ntibazigera bemera kumutanga ndetse kuberako byashakuje, ntibazamushyikiriza inkiko. Bizagenda bite rero?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *