Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, yatangaje ko abakozi ba leta n’ab’ibigo byigenga bagiye kujya bakatwa 0.5 by’umushahara wabo, aya mafaranga akajyanwa mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB kunganira Mituelle de SantĂ©.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, rivuga ko ariya mafaranga azajya akatwa ku mushahara wa buri kwezi umukozi ahembwa.
Ni itangazo rigira riti” Minisiteri yâabakozi ba leta nâumurimo imenyesha abakoresha bose mu nzego za leta nâizâabikorera mu Rwanda ko 0.5% avuga muri iryo teka mu ngingo yaryo ya kabiri igika cya 10 akatwa nâumukoresha ku mushahara utahanwa nâumukozi.â
Itangazo rikomeza rivuga ko umukoresha ari we uzajya akusanya buri kwezi uwo musanzu akawushyikiriza RSSB kuri konti yayo iri muri Banki Nkuru yâu Rwanda yitwa RSSB CBHI SCHEME.
Mifotra yemeje ibi nyuma Iteka rya Minisitiri wâIntebe no 034/01 ryo ku wa 13/02/2020 ryerekeye inkunga zâubwisungane mu kwivuza riteganya ahantu hatandukanye hagiye kujya hava amafaranga yo kunganira ubwisungane mu kwivuza.
Ni iteka rivuga ko mu mafaranga azajya aturuka muri Leta yo kunganira Mituelle de santĂ©, arimo miliyari 6 Frw azajya aturuka mu ngengo yâimari yâumwaka, yishyurwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Iteka rya Minisitiri w’intebe isobanura ko buri mwaka Minisiteri y’imari izajya itangira 3 000 Frw buri muntu utishoboye uri mu cyiciro cya mbere cyâUbudehe.
Ku mafaranga yishyurwa ku iyandikwa ryâimiti nâibikoresho byo mu buvuzi yishyurwa na Minisiteri y’ubuzima, 50% azajya na yo agenerwa kunganira Mutuelle de SantĂ© mu gihe amafaranga yose (100%) yishyurwa nâabakora ubushakashatsi mu rwego rwâubuzima nayo azajya agenerwa kuyunganira.
10% byâamafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete yâubucuruzi akora ibikorwa byâimikino yâamahirwe izwi nka Betting, yishyurwa Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano na yo azajya agenerwa kunganira ubu bwishingizi.
Amafaranga yose atangwa mu kugenzura imiterere yâibinyabiziga âContrĂŽle Techniqueâ ndetse na 10% acibwa abakoze amakosa mu muhanda, asanzwe yishyurwa Polisi yâigihugu na yo agiye kujya agenerwa kunganira Mutuelle de SantĂ©.
Hari kandi amafaranga asanzwe acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, yishyurwa ikigo cya Leta gifite ubuziranenge mu nshingano zacyo iri teka risobanura ko yose(100%) agiye kujya yunganira ubu bwishingizi ndetse nâamafaranga 100Frw ava ku mahoro yakwa kuri parikingi zâibinyabiziga kuri buri saha imwe bihagaze, yishyurwa nâUmujyi wa Kigali.
Iri teka rigaragaza ko 10% byâamafaranga ava mu bukerarugendo agenewe uturere bireba, yishyurwa nâUrwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) agiye kugenerwa ubu bwishingizi.
Hari kandi ibihumbi 20Frw asanzwe ava mu ihererekanywa ryâimodoka yaguzwe nâibihumbi 10 Frw kuri moto asanzwe yishyurwa ikigo cyâimisoro nâamahoro nayo agiye kuzajya yunganira ubu bwishingizi.
Rivuga ko 4.000 Frw kuri hegitari imwe yâubutaka bwâigishanga na 5.000 Frw kuri hegitari imwe yâubutaka bwâimusozi na 2.000 Frw kuri hegitari imwe yâamaterasi yâindinganire, yishyurwa nâAkarere bireba azajya agenerwa kunganira ubu bwishingizi.
Iri teka rivuga ko uretse inkunga ya Leta igenewe abatishoboye itangwa bitarenze tariki ya 30 Nzeri buri mwaka, inkunga ya Leta ivugwa muri iyi ngingo itangwa buri gihembwe.
Iri teka rigaragaza ko hari nâinkunga izajya itangwa na sosiyete zâubucuruzi bwâitumanaho nâziâubwâibikomoka kuri peteroli izajya igenerwa kunganira Mutuelle de SantĂ©.
Buri sosiyete yâubucuruzi bwâibikomoka kuri peteroli yishyura inkunga mu bwisungane mu kwivuza ingana nâamafaranga 20 Frw kuri buri litiro yâibikomoka kuri peteroli igurishije nayo azajya yunganira ubu bwisungane mu kwivuza.
Ikigo cya Leta gifite ubwisungane mu kwivuza mu nshingano zacyo nicyo iri teka riha ububasha bwo gukora igenzura rigamije kumenya ko inkunga yishyuwe yabazwe uko biteganywa.
Ikigo kigomba kwishyura iyi nkunga kitazajya kiyitangira igihe kizajya kishyuzwa inyungu zâubukererwe ingana na 2% buri kwezi.
Kubura inyunganizi za Mituelle de santĂ© byatumaga Ikigo cyâigihugu cyâubwiteganyirize (RSSB) gihomba agera kuri miliyari 20Frw buri mwaka kubera ko amafaranga yatangwaga nâabanyamuryango ari make ugereranyije nâayo RSSB yishyura muri serivisi z’ubuvuzi.
Icyemezo cya Mifotra kitezweho kugabanya iki gihombo, ndetse kikanazamura umubare w’abafite ubwishingizi bwa Mituelle de SantĂ© bahagaze ku kigero cya 88%.



4 Responses
Abakora muri leta bagiye kujya bakatwa 0.5% by’umushahara wabo kajyanwe muri RSSB
Iyi gahunda Ni nziza cyane, bizanatuma ikibazo cyimiti y,abagenerwabikorwa ba Mutuel kibona igisubizo.Dufite ubuyobozi bwiza bureba igifitiye abaturage akamaro. Mutuel Ni ingenzi mu mibereho y,abanyarwanda.
Abakora muri leta bagiye kujya bakatwa 0.5% by’umushahara wabo kajyanwe muri RSSB
Iyi gahunda Ni nziza cyane, bizanatuma ikibazo cyimiti y,abagenerwabikorwa ba Mutuel kibona igisubizo.Dufite ubuyobozi bwiza bureba igifitiye abaturage akamaro. Mutuel Ni ingenzi mu mibereho y,abanyarwanda.
Abakora muri leta bagiye kujya bakatwa 0.5% by’umushahara wabo kajyanwe muri RSSB
Umushahara w’umuntu no ntavogerwa.
Abakora muri leta bagiye kujya bakatwa 0.5% by’umushahara wabo kajyanwe muri RSSB
Umushahara w’umuntu no ntavogerwa.