Mu cyumweru cyashize nibwo humvikanye amakuru y’uko abaturage b’Akarere ka Rubavu batemerewe kugurisha imitungo yabo. Ibi byari bikubiye be mu ibarurwa Umuyobozi w’ako Karere, Habyarima Gilbert yandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa ku wa 17 Mata 2020 asaba ko abaturage badakwiriye kugurisha imitungo yabo harimo n’ubutaka.
Ibintu bitashimishije na gato abaturage kuko kuribo bavuga ko icyo cyemezo cy’akarere gihabanye n’uburenganzira bahabwa n’itegekonshinga mu ngingo yaryo ya 34 aho iyo ngingo ivuga ko umutungo w’umuturage ari uburenganzira bwe bwite, keretse awambuye ku nyungu rusange z’igihugu. Abo baturage bakavuga ko gusohora iryo bwiriza bitakozwe ku nyungu rusange z’igihugu kuko nabyo iyo bikozwe bigira inzira bicamo nko kugenerwa ingurane n’ibindi bigusha kuri ubwo burenganzira bwabo.
Uko kutavuga rumwe kuri icyo kibazo bikaba bishingiye urebye kuri kino gihe ubona ubukungu busa n’ubwahungabanye, abantu baraheze iwabo mu ngo kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bityo bakaba batabona amikoro cyangwa ibibaramira mu gihe bamerewe nabi. Ubuyobozi bw’akarere bigaragara bufata icyo cyemezo bwashakaga kurengera abaturage ngo batimaraho imitungo bayigurisha abagihanyanyaza, bityo ejo cyangwa ejo bundi ibintu byasubira mu buryo bakisanga mu bukene bukabije.
Ku ruhande rw’ubuyobozi usanga icyo cyemezo cyumvikana. Ku rundi ruhande siko bimeze kuko abaturage bazamura ikibazo twavuze haruguru kijyanye n’uburenganzira bahabwa n’itegego risumba ayandi yose mu Rwanda, Itegekonshinga. Kuri icyo hakiyongeraho n’impamvu bagurisha imitungo yabo cyane muri kino gihe cy’inzara n’ubukene ngo babashe kuramuka.
Nta makuru agaragaza ingano y’imitungo abaturage bagurishije yateye akarere gutanga ayo mabwiriza, gusa nta gushidikanya ko hari raporo zaba zihari ko hari igurishwa ku bwinshi kw’imitungo y’abaturage.
Buriya rero mu giturage hari ibintu bijya bibaho bigatambuka rimwe na rimwe ntibitangirwe ibisubizo mu gihe hari umucyo uba ukenewe kuri byo kugira ngo abaturage bave mu gihirahiro n’akangaratete.
By’umwihariko kuri iki kibazo kitavugwaho rumwe, inzego ziba zikuriye akarere zikaba ari zo kireba ahanini kugira ngo gikemurwe, mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza. Kuko udashobora gukemura ikibazo kimwe utera ikindi ni ngombwa ko iki kibazo cyasuzumwa neza, harebwa niba icyemezo cy’akarere kibuza abaturage kugurisha imitungo niba gikwiriye, kiboneye cyangwa niba gifasha, kidafasha umuturage.
Kureba ku rundi ruhande niba umuturage yaba atabangamiwe n’icyo cyemezo mu gihe yumva ko yaba avukijwe uburenganzira bwe ahabwa n’Itegekonshinga. Igikomeye kurusha ibyo byose hakitabwa ku gucukumbura no kumenya impamvu zatumye abaturage bahagurukira kugurisha ibyabo ngo bibatabare.
Biramutse bigaragaye ko biterwa n’ingaruka za Covid- 19, izo akaba arizo akarere kakwitaho mu byihutirwa, mu gihe kaba gatsimbaraye ku cyemezo kafashe. Ibyo gufasha abaturage kwivana mu bibazo barimo byaba bidashobotse, bakareka abaturage bakitabara, bakagurisha imitungo yabo ariko wenda ubuyobozi bubegereye bukaba hafi ngo ba “rusahurira mu nduru” batanahenda banafatiranya mu ri ibi bihe bikomeye. Intara na MINALOC byari bikwiye kongera gusuzuma iki cyemezo no kureba niba kitaratekerejweho neza.


