Hon. Sebaba agiye kurasa murabe mwiteguye

sebaba_hon.jpg

Ubu nasetse natembagaye kubera ukuntu mbazi kuko wabona hari abagiye kwambuka imipaka bayabangira ingata kubera ubwoba. Ndabazi arega, kuko twaravukanye turanareranwa. None se nabibagirwa nte nibuka ko twiganye ubwo umupira w’igare waturikaga maze mu mwanya nko guhumbya ukaba wagurutse boshye impala cyangwa inyombya byikanze intare? Ndabazi cyane pe! Nakwibagirwa gute uburyo iyo batubwiraga ngo tujye […]

Uburemba bwatumye umusore w’umurokore arusenya ijoro rimwe ashyingiwe

Umusore umwe yari umurokore akaba yarakundaga gusenga, yubahaga akaninginga Imana. Yagendanaga ubumuga bwo kutagira agatege ngo abe yatera akabariro nk abandi bagabo. Ntabyo yari yarigeze abigerageza na rimwe mu buzima bwe ngo yumve uko bimera. Yagiraga ababyeyi bombi na bashiki be babiri mu mudugudu iwabo. Ngo bucye bashiki be bamuteraniraho bamubaza impamvu atarongora kimwe n’abandi […]

Impaka za Rukaka witumye mu murima w’ibigori by’abandi

Umunsi umwe Rukaka yari avuye ahitwa mu Byangabo yerekeje aho bita mu Rubaya, noneho ageze muri Karago akenera kwibohora. Nuko ajya munsi y’umukingo mu murima w’ibigori byari bimaze guheka. Avuyeyo, abonwa n’undi mugabo maze aramubaza ati: “yewe wa mugabo we ko witumye hafi?” Rukaka ati: “ngewe wayakuye mu Byangabo nkaba nyagejeje muri Karago urumva ari […]

Hon. Sebaba, atitizwa no kwipimisha SIDA

Si rimwe, si kabiri yemwe si na gatatu bimbayeho buri gihe mu muhango wo kuzirikana ububi bwa virusi itera ubwandu bwa SIDA, ku wa 1 Ukuboza buri mwaka. Iyi nyagwa ntimenyerwa ariko ntimwibaze ko ubwoba intera mbiterwa n’uko ndi inkubaganyi ya cyane cyangwa nkaba mbirusha abandi. Oya pe ni uko yampekuye cyane yo gahekurwa ariyo. […]

Ingabo za Congo ziravugwaho kwibasira bikomeye impunzi z’Abanyarwanda

Tariki ya 26 Ugushyingo 2019, amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ibigwi by’ingabo za Congo, FARDC ko zasenye ibirindiro by’umutwe ugizwe n’impunzi z’abanyarwanda. Ibi byatumye abarenga ibihumbi 14 bahunga bakwira imishwaro batatanyirizwa mu mashyamba yo muri Walikale, Kalehe na Masisi. Bino bitero bikaba birimo urujijo rukomeye kuko abatari bake bakomeza kwibaza icyo bigamije n’aho […]

Hon Sebaba aravuga iryo yiboneye i mahanga, abanyoni bashumikwa

Hon. Sebaba naragenze ndabona nsanga hano muri Uganda ho ibihano biba kwinshi. Ku mugoroba umwe mperutse kuba nikatisha muri karitsiye imwe ngiye kubona mbona ihiriri ry’abantu birukankana umugabo umwe maze nshungera nk’abandi ngo ndebe ikibaye. Nagiye kubona mbona basingiriye uwo muntu n’amajwi hejuru, anyibutsa Umwami Yesu ubwo bamufataga bashaka kumwica bagira bati : ” nimumubambe”! […]

DRC: Bwa mbere mu mateka teritwari ya Minembwe igiye gusurwa n’umukuru w’igihugu

ferex_.jpg

Ibi ni ibyemejwe mu nama y’Abaminisitiri ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yize ahanini ku mutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu, yayobowe na Prezida Felix Tshisekedi ubwe ku wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019. Mu byemejwe harimo ko ikibazo cy’umutekano kigomba guhagurukirwa nk’uko Umukuru w’Igihugu yabyiyemeje. Perezida Tshisekedi akaba yaribukije inzego zishinzwe umutekano ko hagomba […]

“Intambara ikomeye” mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Mu bitabo by’ubuhanuzi by’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, bagiramo igitabo gikomeye, gisomwa cyane n’abizera b’iri torero, cyitwa ” Intambara Ikomeye”. Nta sano ibikubiye muri icyo gitabo bifitanye n’intambara ikomeye yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari tugiye kuvugaho, kuko icyo gitabo cyo kigaruka ku ntambara umukristu ahoramo ahanganye n’umwanzi Satani. Yemwe nibutse ko isano ihari kuko intambara ihera […]

Harasabwa ko abakorera abanyamulenge jenoside bafatwa bagashyikirizwa ubutabera

Mu itangazo ryashyizweho umukono i Bukavu ku wa 20 Ugushyingo 2019 na Me Bukuru Ntwari, umunyamategeko, umushakashatsi akaba n’umusesenguzi mu byerekeye kurengera ikiremwa muntu, yifuje ko abo yise ko bakora jenoside y’abanyamulenge bagezwa imbere y’ubutabera. Muri iryo tangazo yerekanamo imitwe itandukanye n’amazina y’abantu bamwe bakwiriye kwamwaganwa ku isi yose, bagasabwa guhagarika guhonyanga ubwoko bw’abanyamulenge. Muri […]

Abanyamulenge batanze ubutumwa mu rurimi kavukire rwa Perezida Tshisekedi

Ubwo butumwa bwatangiwe mu rugendo rw’amahoro ku ngoro Perezida Trump akoreramo na ” Amahoro Peace Association” ishyirahamwe rigizwe ahanini n’abanyamulenge baharanira ubumwe n’ubwiyunge muri Kivu y’amajyepfo. Ubu butumwa bukaba buri mu rwego rwo kwamagana icyo bise ” jenoside” irimo kubakorerwa mu misozi miremire yo muri teritwari ya Minembwe. Uru rugendo kandi rwari rugamije kwereka no […]

Open letter to the UN Secretary-General

RE: Request for intervention to the Banyamulenge people. Secretary General, I am writing this letter to you to use your power and ability so that you can intervene on the side of the Banyamulenge people in the Congo who are facing the killings and massacres now. In fact, sir, the reason that drives me to […]

Ibaruwa ifunguye yadikiwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), itabariza Abanyamulenge

Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru Mbandikiye iyi barwa ifunguye ngamije kugira ngo mbatabaze, ku bwo ubushobozi bwanyu, kugira icyo mukora cyihutirwa mugatabara abaturage b’abanyamulenge muri Congo bugarijwe n’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’ubunyamaswa bibagirirwa muri iki gihe turimo. Ikinteye kubatabaza ni uko nzi kandi nizera ko mubifitiye ububasha n’ubushobozi cyane ko mufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, […]

DRC: Prezida Tchisekedi mu rugabangabo, Minembwe ihurizo ry’ibibazo

Ubwo prezida Tchisekedi aherutse i Bukavu mu murwa mukuru wa Kivu y’amajyepfo, mu ijambo yagejeje ku baturage baho, yivugiye ko yiteguye gupfa ariko hakaboneka umutekano n’amahoro muri Kivu y’Iburasirazuba. Abumvise aya magambo bamukomeye amashyi abandi baramukwena bibaza niba koko azagarura amahoro kandi akayageraho akigira mu ijuru cyangwa aho ibihe bidashira.Imvugo nk’iyi ikunze kuvugwa mu mbwirwaruhame […]

Uko mbibona: Impinduka muri guverinoma, umukoro ukomeye-Igice cya mbere

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umukuru w’igihugu yakoze impinduka zikomeye mu rwego rwa politiki n’urwa gisirikari. Muri ibyo bice byombi turagira ngo dutereremo ijisho turebe aho biganisha nubwo atari ihame, kuko tuticaranye ku meza amwe n’uwabikoze cyangwa ngo mbibwirwe n’uwagize uruhare muri icyo gikorwa. Igitekerezo ni igitekerezo nyine nkuko n’undi yatanga icye bwite kimeze cyangwa gihabanye […]

Ubuhanuzi bwa Hon. Sebaba ku Rwanda

Sebaba nongeye ndaje, nshweza kandi nuzuye amashagaga atagira uwo abangamira ariko agambiriye gushwanyaguza ibishenzi bidashira bikampoza mu gahinda kandi ataribyo Imana yandaze. Umurage nasigiwe n’ababyeyi n’abakurambere banjye ni uko nzaba mu gihugu cy’umugisha gitemba amata n’ubuki, kizira amaraso na ba rukarabankaba bo kabura gushora. Ubundi ubuhanuzi bujya bwemerwa ari uko busohoye , abahanga mu byo […]

Jenoside y’abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera?

bisengimana-2.jpg

Nk’umwanditsi kandi w’umunyamakuru nihaye gukoresha ririya jambo ” jenoside” nshingiye ku ubusobanuro ubwaryo ntirengagije ko rivugwa ari uko ryemejwe n’imiryango mpuzamahanga, kandi bigatwara igihe kirekire nk’uko twagiye tubibona mu mateka ya jenoside zakorewe mu bindi bihugu. Mureke tubanze tumenye icyo iryo jambo risobanuye. Abahanga bavuga ko jenoside ari icyaha cy’ubwicanyi ndenga kamere gikorwa n’agatsiko k’abantu […]

Rwanda- Uganda: Abaturage duhebe cyangwa dukomeze guhanga amaso amasezerano ya Angola?

Ubushize twakoze inkuru dutanga igitekerezo cy’uko amasezerano y’ubwumvikane ya Angola yaba yarakubise igihwereye, (Bishatse kuvuga ko ashobora kudatanga umusaruro).Iki gitekerezo cyari gishingiye ku uguterana amagambo kw’abayobozi binyuze mu bitangazamakuru aho dushingiye kuri ibyo twashidikanyaga ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa. Usubije amaso inyuma wakwibaza niba hari intambwe yamaze guterwa nyuma y’aho aya masezerano ashyiriweho umukono, […]

Amasezerano ya Angola yaba yarakubise igihwereye?

Abanyarwanda, abagande n’abanyamahanga bishimiye amasezerano aherutse gusinyirwa muri Angola hagati y’Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Ni amasezerano yasinywe kuwa 21 Kanama 2019, imbere y’abahuza Perezida wa Angola Lorenco, uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo FĂ©lix Tchisekedi, n’uwa Congo Denis Sassou Ngueso nk’indorerezi. Icyari kigenderewe kwari ukurangiza no […]

Igitekerezo: Duhashye baringa z’itangazamakuru gashozantambara

Intambara zigira amoko menshi, harimo izimenyerewe zikoresha ibya gisirikari, ibitwaro biremereye ari n’ibyoroshye. Hari n’intambara zishingiye ku bukungu ( Economic war), izo kuri internet n’izindi. Muri iyi nyandiko, ndibanda ku yindi ntambara ikomeye ikunze guherekeza, kujyana, gusasira no kubanziriza izo zindi: Itangazamakuru. Igihe cyose Itangazamakuru ridahabwa ubushobozi abaturage bazabihomberamo   Abazi neza ibya gisirikari, bavuga […]

Kutubaha ni imbuto iduha umusaruro w’ ubusharire – Rev. / Ev. Eustache

Soma Imigani 8:13 Tugomba gutekereza gushyira ingufu mu kwanga ibintu byatuzanira ibibazo cyangwa bikadusubiza mu bibazo twahuye nabyo mu igihe cyashize. Tugomba gushyira ingufu mu kwanga umwanzi, wanga ibyo umubyeyi wacu ashyira imbere, ibintu bihora mu ibitekerezo bye. Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” […]

Uko mbibona: Amaraso mashya n’impinduka muri dipolomasi y’u Rwanda

Tariki ya 15 Nyakanga 2019, umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, yakoze impinduka zikomeye muri diplomasi y’u Rwanda aho yashyizeho abamuhagararira bashya, n’abahinduriwe kumuhagararira muri za Ambasade. Iki si igikorwa umukuru w’igihugu akunze gukora kenshi cyane ko kohereza, kugarura no kwimura umudiplomate ari igikorwa gihenze cyane kikaba gitwara akayabo k’umutungo w’igihugu bityo kigasaba kugitegura neza n’ingengo […]

Ndigenga ariko sindi icyigenge- Hon. Sebaba

Mu nkuru zanjye nkunze kugaruka ku kintu cy’uko umuntu abona isi biterwa n’aho yicaye. Bivuga ngo uri umushumba wakuriye kandi ukarererwa mu nka akenshi ibitekerezo byawe bikunda kwerekeza ku bworozi, umuhinzi na we akabyerekeza ku isuka, umunyapolitiki akabyerekeza ku ngoma akorera, n’ahandi mushatse mwakongeraho. Kubera iki iyi nteruro? Nyijyanishije n’umutwe w’inkuru ni uko aho mperereye […]

11% by’abazize Jenoside mu yahoze ari Kibungo baguye muri za Kiliziya n’insengero

Ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka  y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, bugaragaza ko 11% by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Perefegitura baguye muri za Kiliziya n’insengero. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu zahoze ari Komine 11 zari zigeze icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, bugaragaza […]

Hon. Sebaba aribaza igihe azambukira umupaka!

Abantu batari bake bamaze kumpamagara ku simu yanjye ngendanwa bambaza icyo nabaye kuko nta gikoma nkaba ntacyumvikana. Bamwe bibazaga ko narwaye abandi bagakeka ko nahinduye umwuga wanjye. Buriya nuko banzi buke kuko burya mba nijijisha ngo mukumbure ariko ngaruke mfite icyo ngarukanye cyabagirira umumaro ntabasondetse cyangwa ngo mbapfunyikire ibirohwa. Ngaho re….ndatangiye byabindi byanjye byo gushweza […]

Hon. Sebaba arasaba kuyobora umutwe w'ingabo zidasanzwe ( Special forces )

Mumaze igihe mwarambuze bamwe muri mwe urukumbuzi rwari rwose. Nta kindi cyabinteye si ubunebwe cyangwa ubuswa, ahubwo ni uko nari mpugijwe no gutekereza uko nakwisabira kuyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe kugira ngo mpangane n’inyeshyamba zibangamira abaturage zibabuza amahwemo n’amahoro. Murumva ko ntari norohewe ariyo mpamvu byansabye gutuliya ngapanga mbere yo gushyira mu bikorwa. Ubu abatitizi batangiye […]

Igitekerezo : Perezida Paul Kagame muri twegerane

byukanye akanyamuneza, ibyishimo n’isheja, mwenyura nseka kubera uburyo mutangiye kwibaza uko perezida Paul Kagame yagendera muri twegerane kandi afite uburyo bugenwa n’itegeko uko arindwa, ibimugenerwa kubera umutekano we, birimo imodoka nziza zirimo n’imitamenwa kuburyo utapfa kumuhangara. Ndabizi amatsiko yabishe kuko hari abatangiye gukeka ko aherutse kureka iyo mitamenwa y’ibimodoka binabereye ijisho aho anyuze hose bigendana […]

Kubaka akazu n’icyenewabo mu butegetsi bishyira igihugu mu kaga

Ndagarutse nihagazeho noneho kandi nyuma yo kuzenguruka umugabane wacu mwiza n’indi yo hakurya yawo ariko nkuko mumenyereye ko ntajya ngenzwa n’ubusa nsanga ngomba gusangiza abakunzi, inshuti n’abavandimwe ibirebana n’iyubakwa ry’utuzu tw’ubutegetsi. Ubu rero ndiho mbabwira nicaye muri Nyakizu ya kera iruhande rw’Akanyaru ngira ngo nyaruke ntazuyaje nkirigite ibaba ryanjye neza, maze nshishimure mu buryo butomoye […]

Hon. Sebaba yageze mu Rugwiro: Aravuga ku ruzinduko rwa Kamerhe waje gutegurira inzira Sebuja

Aha niho nemerera politiki ko ari umukino uryohera abafana bayo kuko niyo abakinnyi barwana bageraho bakagwiza urugwiro, nta nzika ibaho iteka kuko iyo hajemo icyitwa inyungu z’igihugu buri kimwe gitsinda kimwe ku kindi, nuko umukino ugasozwa. Umukino wa politiki ntihazagire uwibeshya ngo n’umuhanga mu kuwusesengura, nubwo bishoboka, ariko imibare yayo iba ihanitse si nka bya […]

Kubaho utariho ubundi bimaze iki?

Ndimo kwisekera, natembagaye kandi nifitiye intimba n’agahinda byose byandayemo bimbyiganiramo mu gihe nta mwanya utubutse nibitseho mu mutima wanjye. None se kuki ibyo byose byangize isibaniro bikanangira indiri bikambuza amahwemo kugeza ntabasha gutora agatotsi nkabandi ngo mbashe kugoheka? Ninde wabantumyeho kumpindura ahagomba kubera urugamba kandi nikundira amahoro n’ituze muri njye? Ndakora nkikokora nkabona ibintungira urubyaro […]

RDC: Niba Felix Tchisekedi ndiho ni uko Yozefu Kabila andimo!

Biravugwa ko Yozufu Kabila yashyigikiye FĂ©lix akageza atangajwe nka perezida . Amatora aherutse kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 30 Ukuboza 2018 umwaka ushize, akomeje kuba agatereranzamba no kuba abantu bibaza ikizakurikiraho nyuma yayo. Ibi biraterwa n’impungenge abakongomani ubwabo ndetse n’amahanga bayabonamo ikimeze nk’uburiganya bwaturutse kuri Komisiyo y’amatora CENI iherutse gutangaza amajwi […]

Felix Tchisekedi yaba ahagaze ate muri Politiki? u Rwanda n’akarere byitege iki?

Nyuma y’aho komisiyo y’amatora itangarije amajwi y’agateganyo y’uwatsinze amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abantu banyuranye bakomeje kwibaza ibibazo byinshi kuri uyu mugabo wari umukandida mu bari bahanganye n’umukandida wo mu ihuriro FCC ry’amashyaka ashyigikiwe na Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila. Abantu bakaba bakomeje kwibaza byinshi ku bumenyi bwa Politike bwa Felix Tchisekedi, hibazwa […]

Iyo ufashe abaturage nabi bashobora kuba inyeshyamba zirwanira mu mitima

file-20171129-29092-xgvxqr.jpg

Abantu benshi bakunze kuvuga ko urugamba ruhoraho ” la lutte continue”, bashaka kuvuga ko ibibazo mu bantu, mu miryango, mu baturage , mu mashyirahamwe, mu kazi, mu gihugu bihoraho. Binyibutsa undi munyapolitiki wigeze kuvuga ko inyeshyamba zihoraho, nibajije uko zihoraho kandi nzi neza ko iyo hari intambara zitsinda cyangwa zigatsindwa ariko urugamba rukarangira.Nyuma naje gusobanurirwa […]

Igihe cyose Itangazamakuru ridahabwa ubushobozi abaturage bazabihomberamo

Itangazamakuru ni urwego rukomeye mu gusigasira no kubumbatira ibyagezweho n’ubuyobozi mu buzima bw’igihugu muri rusange, ariko uko bigaragara itangazamakuru riramutse ryirengagijwe ntirihabwe ubushobozi rishobora gushyira abaturage n’igihugu mu bibabazo. Itangazamakuru ni umuyoboro mwiza mu kubaka Sosiyete n’igihugu, ariko birushaho kugenda neza iyo ryubahirije amahame n’inshingano byaryo. Ayo mahame ahanini agendera ku kumenyesha abaturage ibyabereye hirya […]

Opinion: Ese Uganda n’u Rwanda byaba bipfa iki?

Kuvuga ku gatotsi kari hagati y’u Rwanda na Uganda ni nko kuvuga abavandimwe babiri bafitanye amakimbirane, bitewe n’amateka y’ibi bihugu byombi. Umuntu atagiye mu mateka ya kure, bizwi neza ko bamwe mu bari ku butegetsi mu Rwanda bafashije Museveni gufata ubutegetsi ahiritse Obote. Icyo gihe bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda zahisemo kujya mu gisirikari cya Museveni […]

Igitekerezo : Hakenewe inama y' Umushyikirano ku burezi mu Rwanda

Uburezi ni umutima w’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu byo ku isi yose, bufatwa nka kimwe mu biranga uko igihugu gihagaze mu buzima bwacyo bwose kuko nta rwego rw’igihugu rudakorwamo cyangwa rudakenerwa gukoreramo n’ abahawe uburere bwiza. Mu byukuri hakenewe ibiganiro bikomeye byihariye byatuma abanyarwanda bagira icyo bavuga no gufata ingamba zihamye zigamije kuvugurura uburezi, si […]