Uburemba bwatumye umusore w’umurokore arusenya ijoro rimwe ashyingiwe

Sangiza iyi nkuru

Umusore umwe yari umurokore akaba yarakundaga gusenga, yubahaga akaninginga Imana. Yagendanaga ubumuga bwo kutagira agatege ngo abe yatera akabariro nk abandi bagabo. Ntabyo yari yarigeze abigerageza na rimwe mu buzima bwe ngo yumve uko bimera. Yagiraga ababyeyi bombi na bashiki be babiri mu mudugudu iwabo. Ngo bucye bashiki be bamuteraniraho bamubaza impamvu atarongora kimwe n’abandi dore ko ari we wari imfura iwabo.

Ubwo yari mu kigero cy imyaka nka 27. Nyamusore ibyo kumubwira kurongora ntiyabikozwaga yanangaga umuntu wese umuzanaho icyo kiganiro. Nuko bashiki be bakomeza kumumerera nabiiiii, bigeraho nawe arabasarana ababwirana umujinya mwinshi ati “ariko igihe mwampereye muntesha umutwe ko mufite abakobwa b’inshuti zanyu kuki mutampangira umwe muribo?”

Baba babitaye mu gutwi, nuko sikuva hasi baba bamurangiye umukobwa umwe basenganaga mu rusengero rwabo. Gahunda z’ubukwe ziba ziratangiye, bafata irembo, barasaba no gukwa, bajya muri komini barasezerana imbere y’Imana.

Hagati aho umusore mbere y’ubukwe nyirizina yararimo kwibaza uko azabigenza nibamuzanira umugeni kuko yari azi ko ari ikiremba. Akomeza kwihagararaho ariko iwabo ibyishimo ari byose kuko bakekaga ko umwana wabo bamuhumanyije kuko atiyegerezaga abakobwa yajoraga yiyumanganya no kwijijisha ko abiterwa no kwizera.

Ubukwe rero buba buratashye abatumiwe bararya barananywa bigera n’igihe cyo gutwikurura. Uwo muhango wa nyuma uhumuje, haba hageze igice noneho cyo kurongora nyirizina.

Nyamusore abantu bose batashye aganiriza umugeni ati “rero Chérie ndashima Imana yakumpaye kandi narayisenze iranyumva, rero urabizi ko ntakurongora ntabanje kuyishimira no kuyisenga kugira ngo iduhire, izanaduhe urubyaro.” Umugeni ati “niko biri Chéri.”

Nuko umusore ati “twubahe Imana dusenge duhumirije dupfukamye. Bombi batangira ubwo gusenga cyane maze umusore ajya mu mwuka atangira kuvuga mu ndimi sinababwira. Yesu ugira neza, Mana ihambaye isumba izindi zose. Ndagushimira urukundo ungirira kandi wankunze kuva kera. Ndibuka ubwo narongoraga Jeanne, kubera imbaraga wampaye yaguye ku buriri bwanjye. Uribuka na Beyata ko ariko byamugendekeye akampfiraho. Siliviya nawe yanguye ho uko. Ndakwinginze Mana noneho uyu ntangweho kuko urabizi niwowe wamumpaye Mana. Umusore arasenga arasenga, nyamugeni agira ubwoba ko nawe agiye gupfa kimwe n’abamubanjirije.

Nuko aranyonyomba gahorogahoro arakingura, yahukana atyo atarongowe kubera amayeri y’umukwe ngo hato atazaseba imbere y’umukobwa ko atuzuza inshingano ze uko bikwiye!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *