Opinion: Ese Uganda n’u Rwanda byaba bipfa iki?

Sangiza iyi nkuru

Kuvuga ku gatotsi kari hagati y’u Rwanda na Uganda ni nko kuvuga abavandimwe babiri bafitanye amakimbirane, bitewe n’amateka y’ibi bihugu byombi.

Umuntu atagiye mu mateka ya kure, bizwi neza ko bamwe mu bari ku butegetsi mu Rwanda bafashije Museveni gufata ubutegetsi ahiritse Obote. Icyo gihe bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda zahisemo kujya mu gisirikari cya Museveni kuko bari barabuze Epfo na Ruguru bangwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse n’ubwa Obote.

Museveni amaze gutsinda urugamba muri 1986, yahaye imyanya ikomeye bamwe muri abo Banyarwanda. Bigeze muri 1990, abo bari bafite imyanya mu butegetsi bwa Museveni bari barashinze umutwe FPR-Inkotanyi wo kubohora u Rwanda no gucyura impunzi zari mu buhungiro, bateye u Rwanda bafata igihugu muri 1994, impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zitaha mu gihugu.

Nyuma yo gutsinda urugamba kwa FPR ibyo byatumye ikindi gice cy’Abanyarwanda gihungira mu bihugu bituranyi harimo n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda. Muri 1997 u Rwanda rwohereje ingabo mu cyitwaga Zaire, icyo gihe byavugwaga ko hagamijwe gufasha Abakongomani bavuga ikinyarwanda nabo bari mu ntambara yo kubohora igihugu cya Zaire, ariko muri icyo iki gihe nabwo byavugwaga ko u Rwanda rwari rwagiyeyo gucyura impunzi zariyo z’Abanyarwanda no gukurikirana abasize bakoze Jenoside bari bagifite imigambi n’ingengabitekerezo yo kugaruka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Haba mu ntambara yo kubohora u Rwanda ndetse n’iyo muri Zaire, amakuru avuga ko Uganda yabaga itera inkunga cyangwa ifatanya n’u Rwanda.

Muri izo ntambara zombi zatsinzwe muri ubwo bufatanye, iyo muri Zaire niyo yagaragayemo ikibazo gikomeye kugeza basubiranyemo bari i Kisangani ku buryo ari Abakongomani bari batangiye kwibaza niba koko abateye igihugu baraje kubabohora nk’uko byavugwaga icyo gihe dore ko hapfuye abantu batari bake nta bisobanuro bafite, kuko abantu benshi basigaranye ibibazo byinshi bibaza niba barapfuye agasuzuguro cyangwa imitungo!.

Uko byagenda kose umuntu ntiyabura gukeka ko aho ariho hari izingiro ry’ikibazo n’inzika ikomeye. Nubwo ibihugu byombi byagerageje guhosha umwuka mubi wari umaze kugaragara abakuru b’ibihugu byombi bakerekana ko nta kibazo bifitanye, ibyakurikiyeho nyuma byerekanye ko ibyo bibazo kwari ukujijisha bitarangiye kuko muri ino myaka ibiri ishize ibintu byarushijeho kuzamba.

U Rwanda ruvuga ko Uganda ihohotera Abanyarwanda bariyo babaziza ko ari intasi, Uganda nayo ikavuga ko u Rwanda ruvogera igihugu cyabo no guhohotera impunzi z’Abanyarwanda zihaba no kuzishimuta zikisanga zageze i Kigali.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari baherutse guhurira mu mubonano i Entebbe bakaganira kuri ibyo bibazo, batangaje ko ibibazo bigiye kurangira bityo bakajya bahererekanya amakuru aho guhita bihutira kuyashyira mu binyamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Icyagaragaye ni uko uyu mwanzuro utabyaye umusaruro, kuko ku mpande zombi usoma amakuru aba adashimishije abasomyi cyangwa abaturage usanga hari amakuru ubona ko adafasha mu kunoza umubano bityo bikaba byaganisha ku ntambara.

Museveni and Kagame
U ganda n’u Rwanda bikomeje kuvugwaho kutavuga rumwe

Abazi itangazamakuru muzi neza ko bivugwa ko ari ubutegetsi bwa Kane, kubwifashisha rero bihatse byinshi gusa ni uko abaturage aribo ingaruka zibaho mu gihe habaye imirwano. Urugero ni Kangura yo mu Rwanda uko yahembereye amacakubiri.

Kuki ibibazo bihari bitashakirwa umuti mu nzira ya dipolomasi aho gushaka kubikemura cyangwa kubigaragariza mu itangazamaku? uko abasomyi babibona ni uko ibintu byacitse, kandi wenda bitari ku rwego bitabasha kubonerwa umuti bikabatera gukuka umutima.

Itangazamakuru muri rusange ryagombye kwirinda kugwa mu mutego watuma habaho intambara mu bihugu. Iyo niyo nshingano y’itangazamakuru!

Umwuka mubi umaze igihe ugaragara hagati y’ibi bihigu byombi nigeze kuvuga ntangira ko ushobora gukongeza akarere, cyane muri kino gihe u Burundi n’u Rwanda bitabanye neza.

Tanzaniya yo ntawe ujya amenya uko ihagaze muri ibi bibazo ariko amakuru yerekana ko naho bitari shyashya kuko ngo ariyo nzira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baca bagana i Burundi na Congo. Byaba byo bitaba byo ni ikindi kibazo cyiyongera ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda, u Rwanda n’u Burundi.

Igihugu cya Congo nacyo umubano ntiwakunze kuba mwiza hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda kubera imitwe yitwaje intwaro ibayo irimo n’igambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Impande zose urahasanga ibibazo, intambara wareba ugasanga si cyo gisubizo kuko ubona uyitangira ariko kuyisoza ntumenye uko irangiye. kwerekana imbaraga ( rapport de forces) sicyo abaturage baba bakeneye, kuko baba bishakira amahoro n’ituze.

Nsoza ndagaruka ku kibazo nibajije ku nteruro y’ iyi nkuru ko nta gisubizo ndibutange usibye igitekerezo ntizeye neza ko ababishinzwe babisoma cyangwa babyumva. Aho ntibishoboka kureka inkuru mu itangazamakuru zidafitiye cyane umumaro umusomyi kuko ziba ziganjemo ukuri cyangwa guharabikana kandi hari indi nzira ibibazo byashakirwamo umuti aho guhangana!, aha ndatekereza guha umwanya ibiganiro biciye mu rwego rwa dipolomasi, ikindi ni uko muri byo biganiro bagomba kuvugisha ukuri kuri nyirabayazana, kwemera amakosa yakozwe, kugira ibyo urekura ntutsimbarare ( loose) kugira ngo ugire icyo wunguka ( win).

Intambara irasenya ntiyubaka aka wa muririmbyi kandi ihame rya UNESCO Ku mahoro ivuga ko “Intambara zivukira mu mitima y’abantu, muri yo mitima ni naho hagomba guturuka ibyazana amahoro”

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda urakenewe kuko impande zombi zicumbikiye abaturage b’ibyo bihugu ku buryo hakenewe ko ibintu byajya mu buryo mu byihutirwa ibihugu byombi bikwiriye gushishikarira n’abavandimwe bagirana amakimbirane amaherezo bakumvikana, niba kandi ababishinzwe batareba iyo nyungu, aho hari uwakwizera ko azatsinda intambara? uyu yaba yibeshye, keretse agize iyerekwa Imana ikabihishura!, Gusa intambara y’amagambo yari ikwiriye guhagarara kuko ahembera intambara nyirizina.

Muri iki gitekerezo cyanjye ntekereza ko harimo igisubizo cyangwa umuti kuri iki kibazo nibajije ku mutwe wayo, nagerageje kugaragaza impungenge z’uko ibyo tumaze iminsi dusoma mu itangazamakuru niba bikomeje bityo hashobora kuvuka intambara hagati y’ibihugu byombi ndetse bikaba byakongeza akarere kose.

mzee2
Perezida Museveni  ubu ni umuyobozi wa EAC
Kagame Gabiro 7
Perezida Kagame ubu ni umuyobozi wa Africa yunze ubumwe

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *