Ubushize twakoze inkuru dutanga igitekerezo cy’uko amasezerano y’ubwumvikane ya Angola yaba yarakubise igihwereye, (Bishatse kuvuga ko ashobora kudatanga umusaruro).Iki gitekerezo cyari gishingiye ku uguterana amagambo kw’abayobozi binyuze mu bitangazamakuru aho dushingiye kuri ibyo twashidikanyaga ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa.
Usubije amaso inyuma wakwibaza niba hari intambwe yamaze guterwa nyuma y’aho aya masezerano ashyiriweho umukono, bityo ukareba niba wayizera ugakomeza kuyahanga amaso cyangwa ugaheba.
Mu rwego rwo gusubiza icyo kibazo abashaka bavuga ngo ” yego”. Yego kuko bishingiye ku bikubiye muri ayo masezerano ya Angola byari biteganijwe ko inzego tekiniki zihariye zirimo iz’ububanyi n’amahanga, iz’iperereza n’umutekano byagombaga guhura mu rwego rwo kurebera hamwe no kunoza iby’ayo masezerano uko yakubahirizwa n’uko yashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi wazambye hashize imyaka ibiri. “Yego” rero kuko usibye gukubita igihwereye, hatewe agatambwe kamwe umuntu yagereranya n’akuruhinja rutangiye gukambakamba.
Iyo urihinja rukambakamba umubyeyi ntamenya niba ruzigera ruhaguruka rugatera intambwe rugatangira kugenda. Abaturage benshi bari bishimiye iterana ry’inama yahuje ibihugu byombi i Kigali kuya 16/9/2019, mu byo yagezeho hakaba harimo kuzongera guhura nyuma y’iminsi 30 i Kampala maze noneho bakaganira ku ngingo nyamukuru ireba ikanakora ku baturage y’urujya n’uruza rw’abaturage, ibicuruzwa n’ifungurwa ry’imipaka.
Oya. Abandi bashobora kuvuga ” oya” ko nta mpamvu yo guhanga amaso ariya masezerano hashingiwe ku byabaye bica intege binatuma bidatanga ikizere ko azubahirizwa . Abo bashingira ku bintu bibiri by’ingenzi aribyo
– kuba iminsi 30 yemejwe mu nama ya Kigali yararangiye kuri 16/10/2019, hakaba nta gitangazwa kukuba izaba cyangwa ntizabe.
– Intambara y’amagambo mu bitangazamakuru

Ku birebana n’iminsi 30 yarangiye hakaba nta bimenyetso bitanga ikizere ko izaba birashoboka ko Uganda yaba irimo iyitegura neza cyangwa yarabishingutsemo kubera ibimaze iminsi bitangazwa mu bitangazamakuru.
Ku birebana n’intambara y’amagambo agaragarira mu bitangazamakuru, ibihugu byombi byitana ba mwana kuburyo bishoboka kubera imbigamizi iyubahirizwa ry’amasezerano ya Angola. Gusa abakirana ari babiri byanze bikunze umwe aba yigiza nkana! Ese tuvuge ko ibihugu byombi ari ibinyamakosa? Birera se? Cyaba ikihe kibangamira ikindi?
Ntitujya gusubiza ibi bibazo kuko ikituraje ishinga ari ukubohora abaturage bakishyira kandi bakizana bagamije kwiteza imbere.Tugarutse ku ntambara y’amagambo bigaragarira mu bitangazamakuru, tuributsa ko imwe mu ngingo zikomeye yafashweho umwanzuro mu masezerano ya Angola ko ari ukudaharabikana mu bitangazamakuru.
Urebye neza kuva Angola uyu mwanzuro ntiwigeze wubahirizwa. Igitangaje nako icyagaragaye ni uko inkuru ziharabikana zisohorwa n’ibinyamakuru bikorera inyungu za Leta, umuntu akaba yakwemeza ko aba ari ubuhumekero rw’abategetsi bacishamo ibitekerezo. Ku ruhande rw’u Rwanda rurega Uganda gushyigimira imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo no gutoteza bamwe mu benegihugu barwo.
Kurundi ruhande Uganda ikavuga ko u Rwanda ruvogera ubusugire rwayo, yohereza intasi no gushimuta impunzi zahahungiye. Ibi birego impande zombi zikaba zibitera utwatsi. Vuba aha hari inkuru ebyiri zikomeye zasohotse zikora mu jisho u Rwanda. Iya mbere yavugaga ko prezida w’u Rwanda yagiranye umubonano na Dr Besigye umwe mu barwanya Museveni, babonanira i New York, ubwo bari mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ( ibintu u Rwanda rwahakanye).
Indi nkuru yababaje u Rwanda ni irebana n’urupfu rwa General Fred Gisa Rwigema, yavugaga mu buryo bunyuranye n’uko u Rwanda rubivuga. Ikindi kiriho kivugwa n’imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikari bigaragarira hafi y’imipaka y’ibihugu byombi bitera abatari bake kwibaza ikizakurikira.
Iyo witegereje neza rero uhereye kuri ibyo bivuzwe hejuru wibaza niba koko aya masezerano azubahirizwa cyangwa niba azaba ibipapuro aka wa mugani wa aya Arusha. Gusa ikidashidikanywaho ni uko abaturage bakeneye amahoro n’ituze kuko intambara isenya itubaka. Bityo isengesho ry’abaturage rikaba ari aho ryerekeza, risaba abo bireba bose kureba icyagirira umumaro abaturage.
Ni habeho ubushake bwa politiki, gusasa inzobe no kubwizanya ukuri, hirindwe kuryaryana no kubeshyana, kwigomwa no kurekura byo byonyine byakemura ibibazo. Gukambakamba no gutagataga ntibikenewe na gato kuko ariya masezerano ari amahirwe akomeye ku baturage b’impande zombi atakagombye guhonyorwa no gupfushwa ubusa
Samuel Munyakayanza



4 Responses
Rwanda- Uganda: Abaturage duhebe cyangwa dukomeze guhanga amaso amasezerano ya Angola?
Erega kuba ibihugu bitabanye neza rubanda rugufi nitwe tubigenderamo.
Rwanda- Uganda: Abaturage duhebe cyangwa dukomeze guhanga amaso amasezerano ya Angola?
sinkayo yose ahinkazirwaniye ibyatsinibyobihangirikira gsa naHIMANA
Rwanda- Uganda: Abaturage duhebe cyangwa dukomeze guhanga amaso amasezerano ya Angola?
sinkayo yose ahinkazirwaniye ibyatsinibyobihangirikira gsa naHIMANA
Rwanda- Uganda: Abaturage duhebe cyangwa dukomeze guhanga amaso amasezerano ya Angola?
Erega kuba ibihugu bitabanye neza rubanda rugufi nitwe tubigenderamo.