Ubwo butumwa bwatangiwe mu rugendo rw’amahoro ku ngoro Perezida Trump akoreramo na ” Amahoro Peace Association” ishyirahamwe rigizwe ahanini n’abanyamulenge baharanira ubumwe n’ubwiyunge muri Kivu y’amajyepfo. Ubu butumwa bukaba buri mu rwego rwo kwamagana icyo bise ” jenoside” irimo kubakorerwa mu misozi miremire yo muri teritwari ya Minembwe.
Uru rugendo kandi rwari rugamije kwereka no gusaba igihugu cya Amerika ndetse na Ambasade ya DRCongo kugira uruhare mu gutuma hatabaho umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abanyamulenge. Muri video yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga hagaragayemo umugore wamaganye ibirimo gukorerwa bene wabo mu rurimi bita ” Tchiluba” ruvugwa n’abaluba mu ntara za Kassai zombi ubwoko Perezida Tchisekedi akomokamo.
Birashoboka ko byakozwe muri ubwo buryo kugira ngo bereke Tchisekedi ko ari aba kongomani nyabo. Aho hose haba kuri Ambasade ya Kongo muri Amerika no ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Amerika akoreramo, abanyamulenge bahatanze inyandiko isobanura akarengane bagirirwa baboneraho no gusaba ko ubwicanyi bubakorerwa bwahagarara.
Mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, cyavugaga ku umutekano wo mu burasirazuba bwa Kongo, aho cyibanze ku iyicwa ry’abanyamulenge, umuyobozi wa Amahoro Peace Association, Bwana Jean Paul Ruhosha, yumvikanye muri icyo kiganiro avuga ku karengane bene wabo bagirirwa umuryango mpuzamahanga ucecetse. Yagarutse byumwihariko ku mitwe igizwe n’amoko atera akica, agasahura, akanyaga, agatwika akanamenesha abanyamulenge barokotse.
Yagaragaje muri icyo kiganiro ko ibibakorerwa bitumvikana, agaragaza ikimeze nk ivangura kuko atiyumvusha impamvu hamwe bavuga ngo ” never again” bivuga ngo ntibikabe ariko byagera ku banyamulenge ntibivugwe cyangwa ngo hagire igikorwa. Yakomeje atunga agatoki imitwe y’amahanga nka RED-Tabara ifatanya n’iy’abakongomani mu kugaba ibitero ku banyamulenge.
Avuga kuri iyo mitwe y’amahanga yerekanye ko nka RED-Tabara ugizwe n’abarundi bamwe bashatse guhirika ubutegetsi bwa Prezida Nkurunziza, umugambi ukabapfubana nyuma ngo bakaza guhungira mu Rwanda no muri Congo, bityo akibaza icy’uwo mutwe ugamije mu kwiyunga no kwifatanya na Mai Mai bica abanyamulenge. Yanibajije kandi uruhare rw’ibihugu bituranyi abo barwanyi bacamo bazanywe no guhungabanya umutekano w’abaturage muri Congo.
Abandi bari mu kiganiro ni Dr Agée Shyaka Mugabe, Pastor Tito n umushakashatsi Kayira Jean Paul. Aba mvuze nyuma bahakanye ko nta ruhare rw’ibihugu by’amahanga mu kwenyegeza jenoside ibakorerwa bavuga ko nta bimenyetso bibigaragaza.
Abatumirwa muri icyo kiganiro bahuriye ku uburyo basanga ko ibimenyetso biranga jenoside bimaze kwigaragaza , nkuko Kofi Anan yabyivugiye ngo ” ni ubwicanyi butangirira ku muntu umwe bugakomeza kuri benshi bazira ubwoko bwabo”.
Ubwicanyi burimo gukorerwa abanyamulenge bumaze gufata intera ndende kuko abantu bamaze kwicwa ( imibare ntiramenyekana), inka zisaga ibihumbi ijana zaranyazwe, hakaba havugwa abantu ibihumbi byegera 50 bazitiwe ahitwa Minembwe abandi bakaba barafashe iy’ubuhungiro.
Amajwi atabaza nayo akaba amaze kuba menshi kandi bigikomeza ariko kugeza ubu haba guverinoma ya Congo cyangwa n’Umuryango w’Abibumbye bakaba ntacyo barabikoraho.
#SaveMULENGE#


