Uko mbibona: Impinduka muri guverinoma, umukoro ukomeye-Igice cya mbere

Sangiza iyi nkuru

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umukuru w’igihugu yakoze impinduka zikomeye mu rwego rwa politiki n’urwa gisirikari. Muri ibyo bice byombi turagira ngo dutereremo ijisho turebe aho biganisha nubwo atari ihame, kuko tuticaranye ku meza amwe n’uwabikoze cyangwa ngo mbibwirwe n’uwagize uruhare muri icyo gikorwa. Igitekerezo ni igitekerezo nyine nkuko n’undi yatanga icye bwite kimeze cyangwa gihabanye n’icyanjye.

Kubera iki nateruye mvuga ko izi mpinduka ari umukoro ukomeye?

Nta gisubizo nko mu mibare aho bavuga ko guteranya rimwe ukongeraho irindi ubona kabiri, mu gihe bihabanye no muri politiki kuburyo imibare nkiyo yaguha kane cyangwa gatanu bikemera kandi ukabisobanura.

Ugereranije n’impinduka zakozwe igihe hashingwaga guverinoma nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu, guverinoma yashimwe cyane n’abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, n’izi mpinduka ziherutse usangamo umukoro utoroshye ukaba wakwibaza aho biganisha ntubashe kubona igisubizo. Nk’uko nari mbivuze icyemezo cyose cya politiki gihorana igisubizo iruhande rwacyo.

Dusubize amaso inyuma bitari kera cyane, hari abadipolomate bigeze guhamagarirwa indi mirimo imbere mu gihugu aho gutaha bagahitamo gufata iy’ubuhungiro. Ingero zirahari! Hari n’abemeye ariko gutaha batigeze bahabwa iyo mirimo bahamagariwe, ubu bibereye ku gatebe igihe kikaba kimaze kuba kirekire. Umuvuno wo kubahamagara rero urasa n’uwahindutse mu rwego rwo kwirinda iryo hunga rya hato na hato ubu bamwe bakaba bahabwa izo nshingano bakiriyo nko kujya guhagararira u Rwanda mubindi bihugu cyangwa ukaba wazamurwa mu ntera bigaragara ko ikomeye.

Nk uko n’ubundi nigeze kubigarukaho muri imwe mu nyandiko nanditse mvuga kubari bafite amahirwe yo kuyobora MINAFFET basimbura Louise Mushikiwabo, nerekanye ko mu bintu bikomeye biranga umudiplomate ari ukuba intyoza mu mivugire no mu myandikire.

Ibi bifite umumaro ukomeye kuko igihe cyose uhetse ubutumwa bw’igihugu, bw’umukuru w’igihugu ugomba kubwumva no kumenya kubutanga neza, ukamenya icyo umukuru w’igihugu akunda, icyo ashaka bityo ukabigeraho byanze bikunze. Twagiye tubona bene abo badiplomate badafite ubwo bushobozi. Hari n’umuminisitiri runaka ntavuze wigeze gukora amahano agorwa no kuyobora inama y’umutekano ahantu mu mahanga kuko kuriwe igifaransa byari ingorabahizi. Abandi nabo kuko baba bibereye mu mahanga aho badakurikiranwa cyane n’igihugu bagakora amahano nkayo.

Prezida wa Repubulika iyo yabonye umwanya ajya akoresha ibiganiro n’abanyamakuru ( press conference). Kuki no mu zindi nzego bidakorwa? Ibi byatuma abantu bamenya n’u rwego abayobozi bafite mu gusobanura politiki ya leta ahagarariye.

Mvuye kuri ibyo, impinduka mu byagisirikare ho ubona nta kindi usibye ingamba zirebana n’umutekano w’igihugu. Ninayo mpamvu hagaruwe MININTER yari imaze imyaka irenga itatu ikuweho kandi igahabwa umusirikari mukuru. Mu bihe u Rwanda rurimo ubona gukaza umutekano warwo ari ingenzi kubera ibibazo rufitanye na bimwe mu bihugu byo mu karere birukikije.

Igiteregerejwe uko bigaragara ni uko hagomba kwitegwa n’izindi mpinduka nko gusezererwa mu gisirikari kwa bamwe kubera impamvu zinyuranye, bakiyongera kubasivili nabo biyicariye ku gatebe nk’abari bagize inteko ishingamategeko imitwe yombi bacyuye igihe, benshi muribo bibereye mu nzuri n’ubuhinzi kubabifite….!

Usibye ko hari n’abamaze igihe ku gatebe baherutse kwibukwa nka Rose Mukankomeje na Marc Kabandana nyuma y’ibibazo by’ubutabera bahuye nabyo. Uko mbibona rero izi mpinduka zirimo udukoryo twijimye tuzasobanuka neza mu bihe biri imbere, kubwanjye nkazibonamo umukino ukomeye! Tubihange amaso.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *