Nk’umwanditsi kandi w’umunyamakuru nihaye gukoresha ririya jambo ” jenoside” nshingiye ku ubusobanuro ubwaryo ntirengagije ko rivugwa ari uko ryemejwe n’imiryango mpuzamahanga, kandi bigatwara igihe kirekire nk’uko twagiye tubibona mu mateka ya jenoside zakorewe mu bindi bihugu.
Mureke tubanze tumenye icyo iryo jambo risobanuye. Abahanga bavuga ko jenoside ari icyaha cy’ubwicanyi ndenga kamere gikorwa n’agatsiko k’abantu , ahantu runaka, bigaturutseho ubwako cyangwa gatumwe cyangwa gashyigikiwe n’ubutegetsi runaka hagamijwe kurimbura ubwoko runaka , kubanyaga ibyabo , kubakorera iyicarubozo bazira uko bavutse cyangwa imyemerere yabo ishingiye ku idini.
Kubera uburemere bw’icyo cyaha kandi akenshi gishoboka kubera gushyigikirwa n’inzego z’ubutegetsi nakwita ” zananiwe kuzuza inshingano zabo” ahubwo zikagendera ku ivangura ry’abaturage, bihembera kandi bigatiza umurindi ubwicanyi, biri mu mpamvu zitinza kwemeza ko jenoside yakorewe ahantu rimwe na rimwe bigasobanurwa mu buryo bworoshye ko ari abaturage basubiranyemo.
Nkoresha iri jambo rero ni aho nagendeye ntagamije gupfobya cyangwa gukerensa aho ryabereye ahubwo ari ugukangurira abo bireba bose kutarangara maze ibiriho biba cyangwa bikorerwa ubwoko bw’abanyamurenge abantu bakareka kurebera no kubifata mu buryo bworoshye kuko nibikomeza isi yaba yongeye gutsindwa nk uko yipfumbase abarenga miliyoni imwe y’Abatutsi mu Rwanda bakicwa barebera mu myaka 25 ishize. Ibyo ni ubugwari kandi ni ikimwaro n’isoni ku muryango mpuzamahanga!
Tutagiye mu mateka ya za jenoside zabaye, tugaruke ku birimo bikorerwa ubwoko bw’abanyamurenge umuntu wese abirebye neza ubona ntaho bitaniye na bwa busobanuro twavuze hejuru ( definition of genocide) kuko ibyangombwa byose byibanze cyangwa se ibimenyetso byerekana nta gushidikanya ko ibintu birimo kwerekeza ku cyaha ndengakamere.
Tukiri aho mwibuke ko mu mateka ya vuba aha abanyamurenge bakomeje gukenda bicwa ariko kubera kutagira ubuvugizi na kirengera bihagije bakarira, bagakora ibiriyo , barangiza bagakaraba bakihanagura bikarangirira aho.

Gen. Bisengimana ni umwe Mubanyamurenge bakomeye mu butegetsi bwa Congo
Muribuka ibyababayeho mu Gatumba mu Burundi, muribuka uko bishwe muri za 1997 no mu bihe byakurikiyeho kugeza uyu munsi bisa naho hari gahunda yo kubarimbura neza neza. Abantu baratatanye babaye impunzi mu gihugu cyabo abandi bari mu buhungiro imahanga, abandi barishwe, baranyazwe, nta butabazi bafite, nta byo kurya nta miti iyariyo yose, iyo uganiriye nabo bari mu gahinda kenshi kubera ibibakorerwa.
Usoma iyi nyandiko ashobora kwitega ko ndibuze kuvuga ababakorera ubwicanyi aba aribo. Icyo sicyo iyi nyandiko igendereye usibye kubatabariza ni no kuvuga ngo kuki ubwoko bumwe mu moko asaga 500 agize Congo, abanyamurenge aribo bonyine batotezwa nkaho badafite uburenganzira ku gihugu cyabo?
Aha rero niho hatavugwaho rumwe kuko iyo usomye ibyandikwa n’abahezanguni bavuga ko abanyamurenge bagomba gusubira iwabo ngo kuko ari abanyarwanda. Iyo mitekerereze ukayisanga no mu ntiti ndetse no muri bamwe mu banyapolitiki b’abakongomani.
Abanyamurenge nibyo koko ikizwi ni uko bafite inkomoko mu Rwanda kuva mu kinyejana cya 18. Ibyo kandi si igitangaza kuko amoko yose ya Congo atahakomoka nkuko bamwe babyiyumvamo kugeza bumva ko bamenesha abandi. Ndibuka tucyiga amateka ya ” Zaire” batubwiraga ko abaturage ba mbere batuye muri icyo gihugu ku ruzi rwa ” Congo- Zaire” bari abatwa ( pygmées), hagakurikira abahinzi ( bantous) bahageze bakurikira ubutaka bwo guhingamo, hagakurikira aborozi ( nilothics) baje bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo. Abandi ubutaka bwabo bwometswe kuri Congo kubera icyiswe ( Berlin Conference) yagabanije cyangwa yashyizeho imipaka y’ibihugu bya Afurika maze usibye ubutaka n’abaturage bari abanyarwanda bisanga muri Congo, n’abandi babaye impunzi mu bihe bitandukanye zimwe zikemererwa ubwenegihugu bishingiye ku itegeko ryashyizweho umukono n’uwari Prezida Mobutu.
Ugendeye kuri ibyo twize mu mateka ya Zaire biragaragara ko nta basangwabutaka babaho, ahubwo ko bose ari ba kavamahanga batandukaniye gusa kuba baraje mu bihe bitandukanye. Abifuza kwirukana abanyamurenge rero byaba ari ubuyobe no kwigiza nkana kuko biramutse binemewe ( usibye ko bidashoboka) abatwa aribo bakwirukana abanyekongo bose kuko aribo andi moko yahasanze.
None icyirengagizwa nabo bahezanguni bahembera ubwicanyi ku banyamurenge ni uko hari abanyapolitiki, abasirikari, abapolisi n’abashinzwe umutekano mu nzego nkuru z’igihugu ( abo ndabagarukaho nyuma).
Uwitwa Me Azarias Ruberwa Manywa, yabaye vice president wa Congo mu bihe byashize, ubu ni umwe mu ba minisitiri bakomeye ku ngoma ya Tchisekedi, Me Moise Nyarugabo yasoje manda ye nk’umusenateri mu bihe bishize, ubu ni umudepite, uwitwa General Bisengimana yayoboye polisi yose ya Congo, n’abandi ba jenerali n’abacoloneli ntababwira amazina yabo ndetse n’abandi bayobozi bakomeye byerekana ko atari abanyamahanga kuko nta munyamahanga wahabwa iyo myanya ikomeye mu gihugu runaka.
Kubera iki abaheza nguni bibanda ku maraso y’aho umuntu akomoka aho kureba kure , ese byabagirira kamaro ki ko ahubwo bibatera urwango rwo hejuru ushatse wabonamo ishyari , ari nabyo biganisha kuri cya cyaha ndenga kamere nigeze kuvuga ntangira? Yaba abakongomani basomaga iyi nkuru nari kubibutsa mu baturanyi babo muri Kenya ko umuyobozi mukuru wa polisi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu bihe byashize bitari kera bari bafite inkomoko muri Somalia, baba barumvise imvururu zavutse zishingiye kuri abo basomali? Harya Mobutu ntibatubwiraga ko yari afite inkomoko muri Centrafrica? Ko yategetse Congo bikemera?

Azarias Ruberwa na Moise Nyarugabo bakomeye k’ubutegetsi bwa Kabila n’ubu bafite ijambo
Ngarutse ku banyamurenge rero ubu bivugwa ko abaturage amagana bamaze kwicwa bazira ubwo buhezanguni bwa bamwe bifuza kubamenesha. Ibihumbi n’ibihumbi byabandi banyamurenge bahungiye abo bicanyi mu nkambi zitandukanye aho batagira kirengera nta bufashwa ubwari bwo bwose. Inka zabo zaranyazwe kandi arizo zari zibabeshejeho. Abana bahagaritse amashuli. Mbese bari mu kaga gakomeye.
Ibyo byose bigakorwa ubutegetsi bw icyo gihugu , amahanga ( monusco), nta gikozwe ngo barengerwe. Ibi rero bikantera kwibaza uzabazwa ziriya npfu , noneho cyane cyane intera ubwicanyi bukomeje gutera n’aho biriho bigana kugeza ubu niba nta gikozwe.
Mubakomeje gutungwa agatoki muri ibyo bikorwa by’ubunyamaswa bakaba ari amoko akikije imisozi miremire y’imurenge ( ababembe, abafulero, abanyentu) baba mu mutwe witwara gisirikari w’aba Mai Mai, n’indi mitwe bivugwa ko ikomoka mu bihugu byo mu karere nk’u Burundi n’u Rwanda.
Ku giti cyanjye nkaba nsanga hari igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ariko byose bigamije gutabaza no kubakorera ubuvugizi mu rwego rwo hejuru kugira ngo hakumirwe icyo cyaha ndengakamere. Mwibuke ko jenoside itemezwa bitewe n ‘mubare w’abishwe ahubwo biterwa n’ingengabitekerezo iganisha ku umugambi wo kurimbura abaturage.
1)Ku banyamurenge ubwaboAutomatic word wrap
Gukomeza kwirwanaho batabaza ubutegetsi bwa Congo ndetse n’imiryango mpuzamahanga kubarinda no kubarengera
2. Abayobozi b’abanyamurenge bari mu myanya ikomeye mu gihugu cya Congo kugira icyo bakora gikomeye cyiyongera kukugaragaza ikibazo mu bitangazamakuru
3. Imitwe ya gisirikari ikomoka mu karere guhagarika guhembera ubwicanyi bukorerwa abanyamurenge
4. Monusco n’imiryango mpuzamahanga kugira iki kibazo icyabo no kugikemera mu maguru mashya mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyazitwa indi ” jenoside ” mu karere.
Maze ibihugu bikava mu gutangaza amakuru y’ibyabaye gusa cyangwa gusohora amatangazo yamagana nkuko bimenyerewe ahubwo agafata ibyemezo bifatika ku bantu bose cyangwa ibihugu byenyegeza iki cyaha.
Abanyamurenge mwihangane kuko nta mvura idahita, nta joro ridacya mukomere kandi mube intwari kuko musenga kandi mugakorera Imana, iyo niyo n’ubundi izakomeza kubarengera.

Haribazwa impamvu abakomeye badakoresha ijwi ryabo ngo batabarize benewabo

22 Responses
Jenoside y’abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera?
Abayobozi baba Nyamurenge ntako batagize ngo batabarize abarikwicwa ariko reta ikicecekera hari nabaturage bahungiye ku I camp ya gisirikari n’inka 400 ahitwa kwitara about basirikare ba reta nibo bashoreye izo nka bazisingiriza adui(maï_maï)zuwitwa Gerard abanyamurenge bagerageze kuzigaruza abasirikari barabarasa barahunga ikindi kibazo Rd tabara niyo ifatikanyije na ba man-made kwica inzirakarenga kukagambane ka reta nigihugu cya baturanyi

biragaragara ko wanditse iyu nkuru nta information ufite zihagije. jya kuri Youtube wandikemo Nyarugabo Moises. hanyuma usubire inyuma ukosore inkuru yawe!

Ndumva uwanditse iyi nkuru afite amakuru ahagije ku bijyanye na position abakomeye b’Abanyamulenge bafashe muri iki kibazo cya Genocide yakorewe Abanyamulenge, kubera impamvu zikurikira:
1. Kuva ubwicanyi, ubusahuzi be’amatungo no gusenyerwa kw’Abanyamulenge ntacyo bigeze bavuga kugeza uyu munsi aho genocide igeze kundunduro;
2. Aho gutabara, bahisemo gucamo abari batabaye, kugeza uyu munsi, bakaba batavuga rumwe kubera babaciyemo;
3. Aho gutanga ibikoresho byo gufasha abasenyerwa bahisemo gutanga impamba yo kubaherekeza;
4. Kuba abo bakomeye barasabye Gakunzi, watabaye avuye Kenya kwihuza na RED Tabara.
5. Gucamo Gumino bagamije kuyisenya ngo bubake undi mutwe uzafashwa n’u Rwanda. Hariho n’ibindi bihamya byinsi bigaragaza ko bitabareba. Mwibuke ko Azarias Ruberwa ariwe watangaje iriya ntambara yo mu Minembwe. Twavuga tugahekeza he.
Urwishe ya nka, ruracyayirimo

Birababaje cyane kubona hari ubwoko bubangamiwe ngo nuko bufite inkomoko ahandi hantu. Twibukiranye ko atari abanyamurenge gusa badafite inkomoko muri zaire kuko nabo biyita bakavukire bakomoka muri za Cameroun, Nigeria, Cote D’Ivoire ndetse nahandi hatandukanye. Imiryango ibishinzwe yahaguruka ikarenganura izo nzira karengane. Icyibazo wakunze kugarukaho kivuga ngo « Ese nigute hari abanyamurenge bakomeye munzego za leta batagira icyo bavuga ngo barenganure bene wabo? » abahanga mu bya politiki bavugako nta rugamba rutagira bakajoriti kand ko kugira ugere kubutegetsi hagomba kubaho ibitambo. Ndacyeka nawe usobanukiwe cyane wakuramo ibyingenzi. Nkuko watangiye uvuga ko uri umwanditsi kandi numunyamakuru, nibyiza kuba umunyamwuga kuruta kuba umurwanashyaka. Twese dukunda ahotuvuka nabo tuvukana ariko iyo bigez mukazi nkaka kitangaza makuru bigusaba gushishoza no kwitwararika kugirango inkuru yawe ihabwe agaciro nabayisomo. Ibi mbitewe namarangamutima wakoreshej muriyi nyandiko ndetse bigera naho uvukako abanyamurenge aribo bwojo bwinyine butitezwa muri congo. Nagirango nkubwireko ubu hari ibihumbi birenga amagana byimunzi zaba congomani bahererey muce zitandukanyi zisi kandi bose si abanyamurenge. Harimo abatutsi bomuce zitandukanye za congo ndetse nandi moko atorohewe. Ikindi biba byiza iyo ugaragaje imibare ifatik yabanyamurenge bakuwe mubyabo kuko nugufasha abona aho ahera. Wakoze gutabariza abavandimwe bacu barimukag. Komerezaho!!

Niba nawe ukoze ubutwari urabyanditse!ariko kwibaza uko ubwo bwicanyi bwahagarara ntakundi byagenda uretse kubwira Mukadomo(Rwanda)bagahagarika gufasha ibo bicanyi bica Abanyamurenge Ndetse bagakurayo RDF

murakoze kuganira neza gusa abaceceka ibihe bizabibabaza udakoresheje ubudyo ufite knd wahawe nuwo wirengagiza biragatsindwa ninko kwima uwaguhaye iyo bahaguruka ijwi ryabo nirinini cane kubudyo bari kumvirwa << n'ishano kbs

Urakoze gutabariza abavandimwe babanyamulenge, ukoze akazi kawe neza nk’umunyamakuru w’umwuga.

Ibyo abanyamurenge birasa na ibya abayahudi muri Bibliya, mu gitabo cya Esther. Genocide yabo yahagaritswe na Mordecai na Esther basenze babwira umwami ikibazo cy’ubugambanyi. Abanyamurenge bakeneye abavugizi naho Imana Yo Irikumwe na bo. Ababo bagera “ibwami” bwa Congo bagire “souci du bien commun” ntibirebeho! Babe nka Esther.

Iyi nkuru yatangiye neza ariko uyu munyamakuru agenda avangamo ibinyoma. Abayobozi b’abanyamurenge ntako batagize ngo batabarize abanyamurenge kd nubu barakomeje. isa nkaho ushaka kwigarurira Imitima b’abanyamurenge mu Gihe nkiki kubg’inyungu zawe zitarasobanuka. Muje mwirinda gusebanya pe. Nkubu uwasoma iyi nkuru yahita yumva ko abayobozi bacu batugambaniye kandi ataribzo peee. Ndangije njubgira ko mu kinyamurenge bavuga ko isave itinda ikazabzara, ibuguma ikagurishwa cg igasabana n’imbugita. Mu minsi itari myinshi cane ndifuza ko uzaba ugihumeka kugira uzabona uko abanyamurenge bazahabga intebe muri gakondo yabo( Kivu, RDC) Amahoro aganze

Ariko njyewe hari ikintu mpora nibaza kandi cyanyobeye.Abanyamulenge nakomeje gusuzuma imico yabo nsanga ari abanyarwanda bujuje byose cyane nshingiye Ku muco wabo bakomora Ku bakurambere.Ariko nibaza impamvu ibyago byo kwicwa bihora bibasatira muri RDC bikanyobera.buriya bazerekera he he?ese bazamera bate ko nkeka ko bashobora kuzazimira amaherezo?mubyukuri ko basenga Imana,ko bagwa neza,ko batataye umuco,ko rwose ubona ari abantu duhuje byinshi mu Rwanda,bakomeze bakorerwe jenoside ONU irebera nkuko mu Rwanda byagenze mu 1994?
Ibihugu bya Afurika cyane mu biyaga bigari bikwiye kugira icyo bikora ndetse n,isi yose kdi RDC ikazabazwa buriya bwicanyi kuko igomba gukingira abanyagihugu bayirimo umutekano