RDC: Guverinoma yateye utwatsi imyanzuro y’inama ya Afurika Yunze Ubumwe

Sangiza iyi nkuru

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo nta masomo ikeneye y’abanyamahanga barimo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku kwita ku bibazo byayo imbere mu gihugu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma.

Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende yatangaje ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari igihugu gifite ubusugire bwacyo kandi gishoboye kwihitiramo ahazaza hacyo.

Sintekereza ko hari umuntu ufite uburenganzira bwo gutegeka urukiko icyo gukora ”, uyu ni Lambert Mende mu kiganiro n’itangazamakuru i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu.

Ibi Lambert Mende yabitangaje nyuma y’umunsi umwe habaye inama nyunguranabitekerezo ya A.U y’abakuru b’ibihugu na guverinoma yateraniye i Addis Abeba muri Ethiopia ikanzura ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye gusubika gutangaza ibyanyuma byavuye mu matora.

Abakuru b’ibihugu bari muri iyi nama basanze hari ugushidikanya kwinshi ku byavuye mu matora by’ibanze byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’Amatora ya Congo (CENI) nk’uko itangazo rya Afurika Yunze Ubumwe nyuma y’iyi nama rivuga.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko hataramenyekana ukuntu ibi bizubahirizwa mu gihe Itegeko Nshinga rya Congo rivuga ko impaka zishingiye ku  byavuye mu matora zigomba gukemurwa n’Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga mu gihe cy’iminsi irindwi y’akazi.

Mu gihe komisiyo y’amatora yatangaje ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora, Martin Fayulu bari bahanganye we avuga ko amajwi ye yibwe. Ni muri urwo rwego yitabaje uru rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga asaba ko amajwi yakongera kubarurwa.

Kuwa Kabiri ushize, itariki 16 Mutarama nibwo uru rukiko rwatangiye kumva ikirego cya Fayulu, umwanzuro ukaba utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 19 Mutarama mu gihe uwo bizemezwa bidasubirwaho ko yatsinze amatora azarahira kuwa 22 Mutarama 2019.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Lambert Mende yashimangiye ko yumva abanyamahanga badasobanukiwe neza imikorere y’ubucamanza muri Congo.

Yakomeje agira ati: “ Nta gihugu mu Isi gishobora kwemera ko imikorere y’ubucamanza bwacyo igenzurwa n’umuryango w’akarere, ariko ku bisigaye twiteguye kwakira abafatanyabikorwa bacu .”

Umuryango wa SADC wo wagaragaje ko ushyigikiye Congo uvuga ko ubwayo ari yo ifite uburenganzira bwo kwiharurira inzira ishaka uko hashyirwaho guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.

Iyi nama ya Afurika Yunze Ubumwe yari iyobowe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nka Chairman w’uyu muryango, yananzuye ko hakwiye koherezwa intumwa muri Congo zirimo Perezida Kagame ubwe n’abandi bakuru b’ibihugu, bakajya kuganira n’abayobozi ba Congo harebwa ko itangazwa ry’ibizava mu matora bitazateza imvururu.

Lambert Mende ariko asanga izi ntumwa ntacyo zizahindura.

Ati: “ Turi abanyamuryango ba Afurika Yunze Ubumwe. Twabwiwe ko intumwa zizaza kuwa Mbere. Turi kuganira nabo. Dutegereje izo ntumwa. Birashoboka ko bafite amakuru tudafite, ku bisigaye nta cyahindutse .”

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *