Umunyarwanda agiye gufasha Uganda gushyira ku murongo imikorere y’amatorero nko mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa leta muri Perezidansi ya Uganda ushinzwe ibijyanye n’imyitwarire n’ubunyangamugayo, Hon. Fr Simon Lokodo, agiye gufatanya n’impuguke y’Umunyarwanda wagize uruhare mu gushyiraho politiki igenga amadini yasize insengero zisaga 600 zifungwa mu mwaka ushize mu rwego rwo kugerageza gushyira ku murongo imikorere y’amadini muri Uganda.

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’amatorero y’abavutse bwa kabiri barimo Dr Joseph Serwadda na Apotre Charles Tumwine, Fr Simon Lokodo yasobanuye ko iyi mpuguke y’Umunyarwanda izafasha ubuyobozi bushinzwe imyitwarire n’ubunyangamugayo mu kugena politiki izagenga  amatorero yo muri Uganda.

Twabonye umu consultant, wafashije Perezida Kagame kuzana politiki yafunze insengero zisaga 600 mu Rwanda ,” uyu ni minisitiri Lokodo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa gikirisitu rwo muri Uganda, ugchristiannews.com ikomeza ivuga.

Yongeyeho ko kuri ubu iyi mpuguke yo mu Rwanda (itavuzwe amazina) iri muri Uganda kureba uko ibi byashyirwa mu mategeko ashimangira ko nta politiki cyangwa itegeko kuri ubu byari byashyirwaho nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru.

Iyi nama yaje ikurikira amakuru yageraga kuri minisitiri Lokodo (uri ku ifoto mu nama n’aba bayobozi b’amatorero) yamubwiraga ko Dr Serwadda, ukuriye ihuriro ry’abavutse ubwa kabiri (Apostle of the Born Again faith in Uganda), avuga ko afite icyangombwa cyemewe n’amategeko kimwemerera kwandika amatorero yose y’abavutse ubwa kabiri muri Uganda. Ibi ariko Dr Serwadda yarabihakanye kuwa gatatu ushize asaba ko na minisitiri yasaba imbabazi abaturage.

Umwanzuro

Biravugwa ko impande zombi kuwa Gatanu zemeranyije gushaka ababeshye minisitiri mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Dr Serwadda akaba yarabwiye minisitiri ati: “ Reka hagire itorero rivuga riti sinabwiwe gukorera ku mabwiriza ya Guverinoma cyangwa undi muminisitiri wa guverinoma. Ndashaka kumva iryo torero kandi twese tuzisobanura imbere y’Imana n’imbere y’iki gihugu n’imbere yanyu ,”

Yakomeje agira ati: “ Icyo nsaba ni uguteranyya inama nto nk’iyi. Reka Bishop Lwere azane n’umuntu umwe cyangwa babiri bbicare hano maze batubwire aho icyo cyyangombwa kiri. Kugirango aho kubasaba gusaba imbabazi, tureke abe ariwe wicuza kuko ari umukirisitu .”

Ifungwa ry’insengero mu Rwanda

Mu mwaka ushize nibwo Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) cyateguye ndetse gishyira mu bikorwa politiki ku myandikire n’imikorere y’amatorero mu gihugu nyuma y’uko hari hakomeje kuzamuka ibibazo by’ubutekamutwe n’iby’umutekano muri aya matorero.

Byatumye insengero zisaga 600 zifungwa ndetse n’imisigiti igera mu 100 kubera kutuzuza ibyo zasabwaga mu bijyanye no kubahiriza ubuzima bw’abayoboke, umutekano wabo ndetse no kugabanya urusaku rwavaga muri aya matorero rukabangamira abaturage bayaturiye.

Itegeko rishya rikaba risaba abashumba b’amatorero kuba barize theology mbere yo gufungura insengero.

Perezida Kagame washyigikiye iki cyemezo yabanje gutangazwa no kumva mu Mujyi wa Kigali gusa hari amatorero agera kuri 700, yibaza niba ari amarobine aha abaturage amazi biramuyobera.

Bamwe mu bayobozi b’amatorero mu Rwanda bagera kuri batandatu baje gutabwa muri yombi nyuma bakekwaho gutegura imyigaragambyo yo kwamagana iki cyemezo.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *