Kampala: Abapolisi bakozanyijeho n’umusekirite umuntu umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 24 Mutarama, abapolisi bo kuri  Station nkuru ya polisi ya Kampala mu gihugu cya Uganda bakozanyijeho n’umusekirite ukorera ikigo cy’umutekano kigenga cyitwa SWAT Security Company hakoreshejwe imbunda, umuntu umwe ahasiga ubuzima, ndetse umunyeshuri umwe wiga muri kaminuza arahakomerekera.

Guhererekanya amasasu byaje nyuma y’aho abapolisi bumvise amasasu arasirwa ku Muhanda Ben Kiwanuka maze mu kujya kureba impamvu, basanga umusekirite witwa Cwlwb Muhwezi ukorera SWAT Security Company yishe umuntu ndetse yakomerekeje undi w’umunyeshuri wo muri kaminuza, mu gihe bagerageje kwambura imbunda umusekirite, andi masasu arahererekanywa kugeza polisi imurushhije imbaraga imwambura imbunda mbere yo kumuta muri yombi, ” uyu ni umuvugizi wa polisi wungirije muri kampala, Luke Oweyesigyire.

Luke Oweyesigyire wemeje aya makuru yavuze ko uwishwe ari Brenda Bukoye w’imyaka 36 wari utuye ahitwa Nsambya, naho umunyeshuri wakomeretse akaba ari Anita Nanyonjo wiga kuri Kampala International University.

Luke kandi nk’uko Spyreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yavuze ko uyu munyeshuri yakomeretse bikabije akaba yajyanywe ku Bitaro bya Mulago aho amerewe nabi ariko abasha gufata imiti.

Naho uyu musekirite witwa Celeb nyuma yo gutabwa muri yombi yahise ajyanwa kuri station nkuru ya polisi ya Kampala ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi, aho biteganyijwe ko azashyikirizwa urukiko nyuma y’iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *