Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385 ba Ofisiye, Su-Ofisiye ndetse n’abapolisi bato.

Iri zamurwa mu ntera ry’abapolisi riri mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 28 Mutarama 2019, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato 618 na ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato 3767 ba Polisi y’u Rwanda.

Dore uko amapeti ya Polisi y’u Rwanda akurikirana n’ibirango byayo:

  • Ipeti rya mbere mu gipolisi (PC), nta kirango rigira, bivuga ko umupolisi wese ugitangira mu ishuri ry’abapolisi bato, ahita atangirana iri peti.
  • Ipeti rya kabiri mu gipolisi, ni irya Corporal (CPL) rirangwa n’ikirango cy’inyuguti za V ebyiri.
  • Ipeti rya gatatu mu gipolisi cy’u Rwanda, ni irya Sergeant (SGT), rirangwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za V.
  • Ipeti rya kane mu gipolisi cy’u Rwanda, ni irya Senior Sergeant (SSGT), rirangwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za “V” hakajyaho n’akamenyetso kari mu ishusho y’umwashi.
  • Ipeti rya gatanu mu gipolisi, ni irya Chief Sergeant (CSGT) rirangwa n’ikirango cy’inuma izengurutswe n’uruziga rwanditsemo “Rwanda Police”, iri rikaba ari naryo peti rya nyuma mu bapolisi bato.
  • Ipeti rya gatandatu ari naryo rya mbere mu cyiciro cy’abapolisi b’abofisiye (officers) ni irya Assistant Inspector (AIP) rirangwa n’ikirango cy’inyenyeri imwe, cyambarwa ku ntugu zombi. Abari mu cyiciro cya ofisiye, bambara ibirango by’amapeti yabo ku ntugu zombi.
  • Ipeti rya karindwi ni irya Inspector (IP) rirangwa n’ikirango cy’inyenyeri ebyeri cyambarwa ku ntugu zombi.
  • Ipeti rya munani ni irya Chief Inspector(CIP), rirangwa n’ikirango cy’inyenyeri eshatu cyambarwa ku ntugu zombi.
  • Ipeti rya cyenda, ni irya Superintendent (SUPT) rirangwa n’ikirango gifite ishusho y’ikirangantego cy’igihugu.
  • Ipeti rya cumi, ni irya Senior Superintendent (SSP) rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego kiri kumwe n’inyenyeri imwe.
  • Ipeti rya cumi na rimwe, ni irya Chief Superintendent (CSP) rirangwa n’ikirango kirimo ikirangantego n’inyenyeri ebyeri.
  • Ipeti rya cumi na kabiri, ni irya Assistant Commissioner (ACP) rirangwa n’ikirango kigizwe n’ikirangantego cy’igihugu n’ishusho y’uruziga rufite umuzenguruko ukoze mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye.
  • Ipeti rya cumi na gatatu, ni irya Commissioner (CP), rirangwa n’ikirango kigizwe n’ikirangantego cy’igihugu, ishusho y’uruziga rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye, hanyuma hagati y’ibi birango hakaba harimo inyenyeri imwe.
  • Ipeti rya cumi na kane, ni irya Deputy Commissioner General (DCGP), rirangwa n’ikirango kigizwe n’ikirangantego cy’igihugu, ishusho y’uruziga rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye, hanyuma hagati y’ibi birango hakaba harimo inyenyeri ebyiri.
  • Ipeti rya cumi na gatanu ari naryo rya nyuma mu gipolisi cy’u Rwanda, ni irya Commissioner General (CGP). Iri rirangwa n’ikirango kirimo ikirangantego cy’igihugu, ishusho y’uruziga rurimo inuma ndetse n’ishusho y’uruziga rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati harimo imishyo ibiri isobekeranye.

Ikirenze kuri ibi benshi bakunze no kwibeshyaho, Inspector General (IGP) na Deputy Inspector General (DIGP) si amapeti, ahubwo ni imyanya y’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda. Ikindi ukwiye kumenya ku bijyanye n’ibirango by’amapeti y’igipolisi cy’u Rwanda, ni uko uretse ibirango byambarwa ku rutugu, guhera ku ipeti rya Chief Superintendent hatangira kwambarwa n’ibindi birango bakunda kwita ibirokoroko, byambarwa ku ikora ry’umwambaro wa Polisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *