RDC: Havumbuwe ibyobo rusange bigera kuri 15 byashyinguwemo abantu

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Congo hagaragaye ibyobo rusange byashyinguwemo abantu bigera kuri 15 nyuma y’amakimbirane ashingiye ku moko yabaye mu kwezi gushize nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Monusco kuri uyu wa Kabiri.

Mu ntangiriro za Mutarama muri uyu mwaka wa 2019 nibwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko byibuze abantu 890 bishwe muri ayo makimbirane mu gihe kitarenze iminsi itatu.

Itsinda ridasanzwe ry’ingabo za Loni muri Congo (Monusco) ryagiye gukora iperereza ku byabaye nyuma y’ayo makimbirane ryabonye ibyobo rusange 11 n’imva 43 z’abantu mu nkengero z’umujyi wa Yumbi.

Ibindi byobo rusange bigera kuri bbine byashyinguwemo abantuu bagera ku 170 byagaragaye mu mujyi wa Bongende nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Monusco, Florence Marchal.

Amakimbirane ashingiye ku moko yazamukiye ku ishyingurwa ry’umuyobozi gakondo wa bumwe mu bwoko mu yahise ahangana niyo yateje imirwano hagati y’Abanunu n’Abatende bituma leta isubika igikorwa cy’amatora muri iki gice.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *