Uganda: Maj.Gen. (Rtd) Ggwanga aravugwaho kurasa imodoka y’umuhanzi ukomeye wa NRM

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda muri Kampala kiri mu iperereza ku iraswa ry’imodoka y’umuhanzi w’ishyaka NRM, Catherine Kusasira, bivugwa ko yarashwe na Maj. Gen. (Rtd) Kasirye Ggwanga. Ibi bikaba byabereye muri Makindye mu nkengero za Kampala kuri uyu wa Kabiri.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi muri Kampala, Spt Patrick Onyango, ngo kurasa byatewe n’ubwumvikane bucye hagati y’abana ba Maj. Gen. Ggwanga ndetse n’abafasha madamu Kusasira kubera urusaku.

Spt Onyango yagize ati: “ Abana ba Maj. Gen. Ggwanga bari bari kugura chips ubwo abafasha madamu Kusasira bahageraga n’imodoka, umuziki wasakuzaga cyane. Abana ba maj. Gen. Ggwanga babwiye abafasha Kusasira kugabanya volume, ariko baranga. Abana ba Maj. Gen. Ggwanga bavuze ko bashobora se agatwika imodoka yabo iciriritse ,”

Ntabwo bigeze birirwa bahamagara rero kuko Gen Ggwanga yahageze mbere y’uko bqmuhamagara nawe akinjira mu ntonganya zzari zihari akomeza gushimangira ko abafasha ba Kusasira bagabanya umuziki ariko bagatsimbarara bakanga.

Spt Onyango ati: “ Abafasha Kusasira babwiye maj. Gen. Ggwanga ko atari hejuru y’amategeko. Habayeho gutongana. Biravugwa ko maj. Gen. Ggwanga yategetse umwe mu barinzi be kumuzanira imbunda, hanyuma akarasa ipine ry’imodoka ya Kusasira.

Catherine Kusasira entertaining people in Rwampara
Catherine Kusasira ni umuhanzi ukomeye w’ishyaka NRM ukunze kwigaragaza mu bikorwa byo kwamamaza

Nyuma nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga, Gen. Ggwanga ngo yahise ajya mu modoka ye aragenda.

Hagati aho, abapolisi bahamagawe bagera ahabereye ibyo bintu bafata n’ubuhamya bw’abari bahari ariko igipolisi nticyemeza niba madamu Kusasira yari ari mu modoka ye yarashwe cyangwa atari ahari.

Gusa, mu 2017 Ggwanga icyo gihe wari ufite ipeti rya Brigadier, yagize atya atwika imashini yari irimo irahinga mu butaka yavugaga ko ari ubw’umukobwa we mu giturage cya Naziba ku muhanda ujya Entebbe. Icyo gihe kandi nta cyaha na kimwe yigeze ashinjwa cyangwa ngo ahanwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *