Perezida Museveni yasabye inzego z’iperereza gusuzuma iby’irasa rya Gen Kasirye Ggwanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda yasabye Urwego rw’Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) gukora iperereza bafatanyije na polisi mu kumenya neza icyatumye Rtd. Maj. Gen. Kasirye Ggwanga  arasa imodoka y’umuhanzi w’Ishyaka NRM, Catherine Kusasira.

Ikinyamakuru Spyreports kivuga ko amakuru cyakuye ahantu hizewe ari uko Museveni wari warakaye yasabye Umuyobozi wa CMI, Brig. Abel Kandiho n’uwa ISO, Rtd Col. Kaka Bagyenda ko basuzuma iki kibazo.

Umwe mu bantu ba hafi bo mu nzu y’umukuru w’igihugu yagize ati “  Perezida yarakaye yibaza impamvu  Jenerali uri mu kiruhuko yarasa imodoka y’umusivili mu ruhame. Nta kinyabupfura rwose kandi iperereza rikwiye gukorwa.”

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi muri Kampala, Spt Patrick Onyango, ngo kurasa byatewe n’ubwumvikane bucye hagati y’abana ba Maj. Gen. Ggwanga ndetse n’abafasha madamu Kusasira kubera urusaku.

Spt Onyango yagize ati: “ Abana ba Maj. Gen. Ggwanga bari bari kugura chips ubwo abafasha madamu Kusasira bahageraga n’imodoka, umuziki wasakuzaga cyane. Abana ba maj. Gen. Ggwanga babwiye abafasha Kusasira kugabanya volume, ariko baranga. Abana ba Maj. Gen. Ggwanga bavuze ko bashobora se agatwika imodoka yabo iciriritse ,”

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/01/30/uganda-maj-gen-rtd-ggwanga-aravugwaho-kurasa-imodoka-yumuhanzi-ukomeye-wa-nrm/

Mu 2017 Ggwanga icyo gihe wari ufite ipeti rya Brigadier, yagize atya atwika imashini yari irimo irahinga mu butaka yavugaga ko ari ubw’umukobwa we mu giturage cya Naziba ku muhanda ujya Entebbe. Icyo gihe kandi nta cyaha na kimwe yigeze ashinjwa cyangwa ngo ahanwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *