Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke busanga kugira ngo abanyarwanda bose biyumve mo umuco w’ubutwari ari uko ababyeyi batera intambwe yo kuwutoza abana babo bakiri bato, bagakura bakunda igihugu cyabo,bumva neza aho cyavuye kugira ngo kibe kigeze ku rwego rwo kubahwa n’amahanga yose, birinda ko iyi ndangagaciro yasubira inyuma.
Ni bimwe mu byo umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Uwimana Damas yabwiye abaturage b’umudugudu wa Gashirabwoba,akagari ka Kagatamu muri uyu murenge kuri uyu wa mbere Gashyantare,2019,ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari, aho buri muturage yasabwe guhora aharanira ubutwari ,haba iwe mu muryango,mu baturanyi be ndetse n’ahandi hose abasha kugera.
Uyu murenge wa Bushenge usanzwe ufite amahirwe menshi y’iterambere ari mo ubutaka bwera neza, isoko rihagije ry’ibyo beza kubera abanyekongo benshi baza kubihaha, imihanda myiza iri mo n’uwa kaburimbo bahawe na Nyakubahwa perezida Kagame ugana ku bitaro bya Bushenge na byo yabahaye nyuma y’uko ibyo bari bafite mbere bishenywe n’umutingito wa 2008, abaturage bavuga ko hari byinshi bagikeneye gukora ngo barusheho kwiteza imbere,bahereye ku bakiri bato.
Bavuga ko utavuga ko uri intwari igihe ubyara abo udashoboye kwita ho,bazahazwa n’imirire mibi,badashobora kubona uburyo bwo kwivuza cyangwa bitwara nabi mu baturanyi babateza mo imidugararo,agasanga uburere bwiza ari bwo butwari bwa mbere ku mubyeyi wese.
Mukagasana Francine w’imyaka 45 utuye mu mudugudu wa Gashirabwoba mu kagari ka Kagatamu muri uyu murenge, avuga ko nubwo atagize amahirwe yo kugera kure mu mashuri kubera kuvukira kuri Leta mbi z’ibigwari zitabahaga amahirwe yo kwiga ngo biteze imbere, yafashe ingamba zo kwigisha abana be umuco w’ubutwari bahereye ku gukunda ishuri n’umurimo.
Yagize ati’’ ubutwari si ukurwana uharanira uburenganzira bwawe gusa kuko no kubanira abandi neza, kutishimira ibyago byabo, gufasha mugenzi wawe wagize ikibazo,ugaharanira ko abaturanyi bawe bose babaho neza na bwo ari ubutwari. Ni byo nigisha abana banjye mbabwira ko nibiga neza bakagera kure, bagakunda umurimo n’igihugu cyabo,bagaharanira kurinda ibyo igihugu cyageze ho bazaba ari intwari kandi numva bazabigera ho kuko bafite amahirwe yo gukurira mu gihugu cyiza.’’
Ngiruwonsanga Théogène ,umukuru w’umudugudu wa Gashirabwoba muri uyu murenge, avuga ko icya mbere biyemeje mu muco w’ubutwari no guharanira kwigira ari uko nta mwana wo mu mudugudu wabo n’umwe uzigera arwara indwara zijyanye n’imirire mibi, guharanira ko umwana wese yiga, guca ikijyanye n’amakimbirane cyose mu mudugudu wabo no gutoza abana umurimo.
Ati’’ turashaka ko nitunava ku isi tuzasiga intwari mu bo twabyaye ni yo mpamvu tugomba kubatoza umurimo no kwirinda ikibi cyose baturebeye ho kuko ntawatanga icyo adafite. Ubutwari buraharanirwa ni yo mpamvu natwe tubuharanira no mu bo tubyaye.’’
Uyu murenge ugizwe n’abaturage 24630 abenshi bakaba urubyiruko, nyuma yo gusobanurirwa ko hari abana b’u Rwanda bitanze ngo barukure mu icuraburindi rwari mo bakaruha icyerekezo kizima rugendera ho ubu,Gitifu wawo Uwimana Damas avuga ko badakwiye gutatira iyi ndangagaciro ko ahubwo buri mwana wese akwiye kuyigishwa akayikurana,cyane cyane ko nta mwaka n’umwe w’ubuzima ubutwari buhagarara,buri wese mu kigero cye akitangira abandi uko ashoboye.


