Uganda: FDC iribaza icyihishe inyuma  y’iyirukanwa ryihuse  ry’Umunyarwandakazi

Sangiza iyi nkuru

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni bo mu Ishyaka rya Forum For Democratic Change (FDC) batangaza ko batiyumvisha neza icyihishe inyuma y’iyirukanwa ry’Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge wakoreraga MTN wirukanwe ashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu.

Polisi ya Uganda mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2019, yirukanye Annie Tabura n’Umufaransa Prentout. Aba bashinjwaga kuba barumvirije amabanga y’igihugu mu gihe cy’imyaka itandatu yose.

Umuvugizi w’Ishyaka FDC, Depite Edward  Semujju Ibrahim Nganda  avuga ko Abanyarwanda benshi bamaze iminsi birukanwa ku butaka bwa Uganda ariko ko ibi iki gihugu cyaba kibikora mu rwego rwo guhisha intege nke zacyo.

Aganira na Capital FM mu kiganiro ‘Capital Gang’, Semujju yagize ati “ Bigaragara ko Leta yananiwe gusobanura neza iby’iri yirukanwa.”

Umujyanama wa Perezida Museveni, Moses Byaruhanga  yongeye kunga mu byo polisi yatangaje, ahamya ko Annie Tabura na Prentout bari babangamiye umutekano wa Uganda.

Ati “  Aba bari bafite uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Inkuru bifitanye isano:  https://bwiza.com/2019/02/03/annie-tabura-uherutse-kwirukanwa-muri-uganda-yahishuye-uko-byamugendekeye/

Umunyamategeko utagira ishyaka abogamiyeho, Robert Kirunda  yavuze ko bitumvikana uburyo  Uganda yahise yirukana Tabura na mugenzi we shishitabona aho kugira ngo ibashyikirize inkiko.

Ati “ Niba ibakekaho [Uganda] kuba intasi yari kubageza mu nkiko za hano. Kuki itabikoze? Kwirukana umuntu bikwiriye kuba bifite ibimenyetso bifatika.”

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2017, bamwe mu Banyarwanda bagiye birukanwa ku butaka bwa Uganda. Benshi muri aba bagiye batabwa muri yombi bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ibi birego bagiye babihakana bakavuga ko baba bagiye muri Uganda gushaka uburyo bw’imibereho. Ni mu gihe Leta ya Uganda yemeje ishimitse ko nta Munyarwanda wafashwe agasubizwa iwabo adafite aho ahuriye n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano wa Uganda.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *