Nyamasheke: Yapfuye urw’amayobera nyuma y’ibyumweru bitatu umugabo we yishwe

Mu mudugudu wa Rusambu, akagari ka Kanazi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’urupfu rw’amayobera rwa Nyiransabimana Betty  wari ufite imyaka 31 y’amavuko, rubaye hashize ibyumweru bitatu umugabo we, Munyaneza Onesphore w’imyaka 32 y’amavuko yishwe atewe icyuma n’abagizi ba nabi. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kanazi, muri uyu murenge, ngo […]

Gicumbi: MTN na banki y’abaturage byafungiwe imiryango

Ibiro by’Ikigo cy’itumanaho cya MTN, ishami rya Gicumbi hamwe na Banki y’abaturage, ni bimwe mu byafungiwe imiryango bisabwa gukorera mu nyubako zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi wa Gicumbi. Ibi bigo kimwe n’abandi bacururizaga mu mujyi wa Byumba bari barahawe iminsi 30 yo kuba bashatse ahandi bakorera ibikorwa byabo, basabwa kubaka cyangwa bagashaka ahandi bakodesha ariko ari mu […]

Perezida Kagame yongeye kugaragara mu mpuzankano za gisirikare

Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yongeye kugaragara mu mpuzankano za gisirikare nyuma y’igihe kinini atayambara bigatungura abatari bacye, kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Gashyantare 2019 yongeye kugaragara muri uyu mwambaro mu Kigo cya gisirikare cya Gako. Nk’uko bigaragara kuri twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, […]

U Rwanda ntabwo ruhagaze neza ku rwego rw’akarere – Depite Frank Habineza

Umudepite akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (Green Party), Frank Habineza atangaza ko u Rwanda rudahagaze neza mu rwego rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ruherereyemo ugereranyije n’uko bimeze ku rwego mpuzamahanga. Mu kiganiro cyihariye yagiranye  na Bwiza.com kuwa Mbere tariki 4 Gashyantare 2019 kuri hoteli Meridiye (Merdien), Frank Habineza yavuze ko u Rwanda muri rusange ruhagaze […]

Ingabo z’u Burundi zikanze igitero gikaze ziva muri Congo

Abasirikare b’u Burundi n’Imbonerakure bari baroherejwe muri Congo kurwanya n’inyeshyamba zirwanya Leta [y’u Burundi’, ngo basubiye mu gihugu. Izi ndwanyi ngo zasubiye mu gihugu ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019, ngo bakaba bari bamaze ibyumweru bitatu muri Congo. Abaturage bahaye ikinyamakuru RPA amakuru ari nacyo dukesha iyi nkuru, bavuga ko ahagana saa moya […]

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyoni 400 z’amadolari yo gutunganya gaz yo mu Kivu

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika yo gutunganya umwuka wa gaz méthane wo mu kiyaga cya Kivu. Byitezwe ko ukurwamo umwuka ushyirwa mu macupa wifashishwa mu bintu bitandukanye birimo no kuwutecyesha. Ikiyaga cya Kivu kizwi na bamwe mu bahanga mu bya […]

Uganda: Abagore bafite amabuno manini bagiye kugirwa ibikoresho byo gukurura ba mukerarugendo

Minisiteri y’ubukerarugendo muri Uganda yongereye abagore bafite amabuno manini n’abateye neza ku rutonde rw’ibicuruzwa bigomba kurushaho gukurura ba mukerarugendo muri iki gihugu, ibintu bitakiriwe kimwe n’abantu batandukanye barimo abasanga ari ugutesha agaciro abagore. Ubwo yatangazaga uyu mugambi I Kampala kuri uyu wa kabiri, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda, yatangaje ko hagiye kuba irushanwa […]

Ubuyobozi kwa Sporting Kansas bweruriye abakemanga igurwa rya Rwatuyaye bise ‘intamenyekana’

Ubuyobozi bw’Ikipe yo muri Sporting Kansas City( SKC) butangaza ko abantu badakwiriye gushisdikanya ku buryo bwaguze uwari umukinnyi wa Rayon Sports, Abdul Rwatubyaye. Iyi kipe kuwa 5 Gashyantare 2019 yatangaje ko yaguze Umunyarwanda, Rwatubyaye w’imyaka 22. Abakurikiranira hafi iby’ikipe ya SKC bakomeje kwibaza uko ikipe yabo yaba yarabengutswe Rwatubyaye wo ku wundi mugabane bavuga ko […]

Mali: Umuyobozi w’akarere yishwe arashwe n’ingabo za leta

Umuyobozi w’Akarere ka Anderaboukane gaherereye mu majyaruguru ya Mali yishwe arashwe n’ingabo za leta zimwibeshyeho nyuma yo kurasa ku modoka ye ngo yanze kwemera guhagarara. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cya Mali riravuga ko imodoka yakemangwaga yahagaritswe n’ingabo za leta ariko ikanga kubahiriza itegeko. Igisirikare cyya Mali cyakomeje kivuga ko ibi byabereye mu gice gikunze kwibasirwa […]

Diamond Platnumz aravugwaho  kuba umubyeyi tereriyo

Umuhanzi Diamond Platnumz aravugwaho kuba umubyeyi utita ku nshingano ze zo kurera abana babiri yabyaranye na Zari Hassan. Mu minsi ishize nibwo Zari yifashishije instagram yatangaje ko ari we utunze umuryango we bityo bimusaba gukora cyane. Yagize ati “ Igihe ari wowe wenyine wita ku bana wenyine, ukwiye gukora ari ko bitari cyane ariko nanone […]

Tshisekedi muri Angola yavuze ku masezerano avugwaho kugirana na Kabila

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo kuri uyu wa Kabiri, itariki 05 Gashyantare yageze I Luanda muri Angola mu ruzinduko  rw’akazi rw’amasaha macye ari narwo rwa mbere agiriye hanze y’igihugu kuva yarahirira kuyobora igihugu kuwa 24 Gashyantare. Mu kiganiro n’itangazamakuru yasubije ibibazo birimo icy’amasezerano avugwaho kugirana na Kabila. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro […]

Ruhango: Umusekirite kuri Duterimbere yatawe muri yombi ashinjwa kwiba umunyamahanga

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi ushinzwe umutekano w’ikigo cyigenga ushinjwa kwiba amafaranga 300,000 n’ibindi bintu by’agaciro by’uwitwa Gottfried Woelft w’imyaka 39, umumisiyoneri ukorera Diyoseze ya Ruhengeri ukomoka muri Autrichia. Polisi iravuga ko ukekwaho iki cyaha ari uwitwa Ancille Uwingeneye w’imyaka 25 ushinzwe umutekano w’Ikigo cy’imari cya Duterimbere giherereye mu Karere ka Ruhango, mu […]

Uganda: FDC iribaza icyihishe inyuma  y’iyirukanwa ryihuse  ry’Umunyarwandakazi

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni bo mu Ishyaka rya Forum For Democratic Change (FDC) batangaza ko batiyumvisha neza icyihishe inyuma y’iyirukanwa ry’Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge wakoreraga MTN wirukanwe ashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu. Polisi ya Uganda mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2019, yirukanye Annie Tabura n’Umufaransa Prentout. Aba bashinjwaga kuba barumvirije amabanga y’igihugu mu gihe cy’imyaka […]

Tanzania: Vanessa Mdee yagize icyo avuga ku mabere ye benshi bakomeje kwibazaho

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Vanessa  Hau  Mdee uzwi ku izina rya Vee Money yatangaje ko amabere ye atigeze ayabagisha, mu gihe benshi bakomeje kuyibazaho. Uyu mukobwa uzwi cyane muri muzika yo muri Tanzania, aganira na  Wasafi Tv y’umuhanzi Diamond Platnumz, yashimangiye ko nta muganga n’umwe wari wamukorera ku ibere ndetse ko nta mugambi afite wo […]

Burundi: Umupolisi yarashe umunyonzi bicyekwa ko yari amwimye ruswa

Umunyonzi yarashwe n’umupolisi ahita apfa ubwo yari amwambuye igare rye, bikurura imvururu hagati y’abapolisi n’abanyonzi. Ibi byabaye ahagana saa munani (14:00) zo ku wa Kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2019, muri zone Rohero, i Muyinga mu mujyi wa Bujumbura . Ababonye iryo sanganya bakavuga ko umunyonzi yahagaritswe n’abapolisi babiri b’abofisiye bari bambaye imyenda ya gisivile […]

Rusizi: Ababyarira ku Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura baratabaza

Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Gikundamvura mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi barifuza ko Minisitiri w’ubuzima yabasura akareba  ingorane zikomeye babyariramo kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi. Aba babyeyi bavuga ko bajya kubyara bitwaje udutadowa, utagafite  akajyana agatelefoni acanisha cyangwa agatoroshi, ibi bakabibonamo ibyago ku buzima bwabo ndetse n’abana babyara. Ubwo Bwiza.com yageraga kuri […]

Loni yahishuye ko Koreya ya Ruguru itigeze ihagarika gukora ibisasu bya kirimbuzi

Inzobere z’umuryango w’Abibumbye zitangaza ko Porogaramu za Nikleyeli na Misile bya Koreya ya Ruguru bikiri uko byari kandi ko iki gihugu gikomeje gukoresha ibibuga by’indege ari nako itegura intwaro kugira ngo itazatungurwa ikaba yagabwaho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri raporo basohoye ku wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2019, bavuga ko ibihano […]