Diamond Platnumz aravugwaho  kuba umubyeyi tereriyo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz aravugwaho kuba umubyeyi utita ku nshingano ze zo kurera abana babiri yabyaranye na Zari Hassan.

Mu minsi ishize nibwo Zari yifashishije instagram yatangaje ko ari we utunze umuryango we bityo bimusaba gukora cyane.

Yagize ati “ Igihe ari wowe wenyine wita ku bana wenyine, ukwiye gukora ari ko bitari cyane ariko nanone bitoroheje.”

Abakurikina Zari kuri instagram bahise batangira kuvuga ko ibi byaba bivuze ko Diamond ntacyo yaba akora mu gufasha uyu mugore kurera abana babyaranye mbere yo gutandukana muri Gashyantare 2018.

Ibi bihuzwa n’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko Diamond amaze iminsi itari mike atikoza muri Afurika y’Epfo ngo asure abana be.

N’ubwo bimeze gutyo, Diamond aherutse gushyira ku rukuta rwa instagram rwe abahungu be babiri; uwo yabyaranye na Mobetto ndetse na Zari agira ati “ Intare”

E5DE1A12 2CCA 425F 8408 EAE757371E72
Abahungu ba Diamond Platnumz ari bo Dyllan na Nillan

Ku rundi ruhande,  hamaze iminsi hari uguterana amagambo yagati ya Zari Hassan n’uwo Diamond ateganya kubana na we, Tanasha Donna. Ibi byagaragara nk’impamvu yatumye Zari yifatira ku gahanga mukeba we, abona nk’imbogamizi kuri Diamond ituma atibuka urubyaro rwe.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Diamond na Zari bafitanye abana babiri; Umukobwa Tiffah n’umuhungu witwa Nillan.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *