Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yongeye kugaragara mu mpuzankano za gisirikare nyuma y’igihe kinini atayambara bigatungura abatari bacye, kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Gashyantare 2019 yongeye kugaragara muri uyu mwambaro mu Kigo cya gisirikare cya Gako.

Nk’uko bigaragara kuri twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, Perezida Kagame yerekeje ku Ishuri rya GisirikareĀ rya Gako kuri uyu wa Gatatu aho byari biteganyijwe ko agirana ikiganiro n’abasirikare bakuru bagera ku 1000.

Gusa ariko, nta byinshi biramenyekana ku butumwa umukuru w’igihugu yaba yashyiriye aba basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.


Yaherukaga kugaragara muri uyu mwambaro ku itariki 12 Ukuboza 2018 ubwo yagaragaraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, aho yakurikiranaga isozwa ry’imyitozo ya Gisirikare yiswe Hard Punch III.


Bitandukanye n’ubushize aho yari yambaye impuzankano zisanzwe zambarwa n’abasirikare bashinzwe umutekano we, kuri iyi nshuro aragaragara mu mpuzankano z’abasirikare b’u Rwanda basanzwe.


