Ubuyobozi bw’Ikipe yo muri Sporting Kansas City( SKC) butangaza ko abantu badakwiriye gushisdikanya ku buryo bwaguze uwari umukinnyi wa Rayon Sports, Abdul Rwatubyaye.
Iyi kipe kuwa 5 Gashyantare 2019 yatangaje ko yaguze Umunyarwanda, Rwatubyaye w’imyaka 22. Abakurikiranira hafi iby’ikipe ya SKC bakomeje kwibaza uko ikipe yabo yaba yarabengutswe Rwatubyaye wo ku wundi mugabane bavuga ko asanzwe atazwi. Aba bibazaga niba nta wundi mukino ubyihishe inyuma.
Umuyobozi wa SKC Ushinzwe Abakinnyi, Brian Bliss yatangarije ikinyamakuru MLS Soccer dukesha iyi nkuru ko bateye imboni Rwatubyaye.
Yagize ati “ Ujya kureba abantu mwakoranye mu gihe cyashize, ugashyirayo icyumvirizo. Ibi bikorwa n’abahagarariye kugura abakinnyi. Twafashe igihe turareba, twakoze umukoro wacu, duhamgara kuri telefoni, tureba ibindi bintu birimo amashusho. Twasanze yaba umukinnyi mwiza.”
Iyi kipe yemeza ko hari undi muntu wo mu Rwanda wari uziranye n’Umutoza Wungirije wa SKC, Zoran Savic.
Brian Bliss ati “ Mbabwira ko kugira ngo abantu bemeranye binyura ku kantu gato. Buri gihe birashoboka ko wabona telefoni nk’ebyiri z’abantu bakinanye, bahanganye mu ikipe mukeba cyangwa se uwamutoje. Twabonye umuntu utoza muri iriya shampiyona kandi aziranye na Zoran Savic , yarahatubereye.”
Uyu mugabo yaboneyeho kuvuga ko basanze Rwatubyaye ashoboye by’umwihariko mu guhangana n’ubusatirizi bunyaruka kandi bufite ingufu.
Ati “ Afite ingufu, arabangutse, yatera umupira uri mu kirere n’ubwo atari munini. Urebye imikino yakinnye ku myaka ye, wumva ko afite ubunararibinye kandi ko yabasha gusoma umukino.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Brian Bliss yemeza ko nta gihombo kiri mu kuba basinyisha Rwatubyaye n’ubwo yirinze gutangaza ayo bamuguze.
Rwatubyaye yerekeje muri SKC nyuma y’aho iyi kipe igurishije myugariro wayo Ike Opara mu Ikipe ya Minesota.
Sporting Kansas City ni ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikinira kuri kivuga cyayo cyitwa ‘Children Mercy Park’ cyakira abantu basaga ibihumbi 18.


