Tanzania: Vanessa Mdee yagize icyo avuga ku mabere ye benshi bakomeje kwibazaho

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Vanessa  Hau  Mdee uzwi ku izina rya Vee Money yatangaje ko amabere ye atigeze ayabagisha, mu gihe benshi bakomeje kuyibazaho.

Uyu mukobwa uzwi cyane muri muzika yo muri Tanzania, aganira na  Wasafi Tv y’umuhanzi Diamond Platnumz, yashimangiye ko nta muganga n’umwe wari wamukorera ku ibere ndetse ko nta mugambi afite wo kuyongeresha.

Yagize ati “Nta gice na kimwe cy’umubiri wanjye nari nongeresha, amabere yanjye nta nubwo yari yonsa, ameze neza kandi nezezwa n’imiterere yayo”.

Uyu mukobwa urimo kuzenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika amenyekanisha indirimbo ze, ashimangira ko nta gahunda afite yo kuba yakwibagisha kugira ngo agire imiterere y’umubiri we ahindura, akikoma abakomeza kugaruka ku mabere ye.

Vanessa ni umutanzaniyakazi wavutse ku wa 7 Kamena 1988, ni umwanditsi w’indirimbo, umunyamakuru kuri radiyo na Televiziyo,…Yatangiye kwigaragaza mu ruhando rwa muzika mu mwaka wa 2007.

Vanessa yagiye akorana indirimbo n’ibyamamare byo muri Tanzania nka A.Y bakoranye iyo bise ‘Money’, Ommy Dimpoz bakorana Me and you, yaje no kuba indirimbo y’umwaka ihabwa igihembo mu 2013 muri “Kilimanjaro Music Awards” inakundwa cyane muri aka karere, by’umwihariko mu Rwanda ikaba yaracuranzwe cyane.

Ikinyamakuru Indundi, gitangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gashyantare 2019, Vanessa Mdee asesekara mu Burundi aho agiye gukorera igitaramo, akazahava yerekeza no mu bindi bihugu bitandukanye.

YouTube player
vanessamdee
Vanessa Mdee, umukobwa w’imyaka 30

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *