Umuyobozi w’Akarere ka Anderaboukane gaherereye mu majyaruguru ya Mali yishwe arashwe n’ingabo za leta zimwibeshyeho nyuma yo kurasa ku modoka ye ngo yanze kwemera guhagarara.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cya Mali riravuga ko imodoka yakemangwaga yahagaritswe n’ingabo za leta ariko ikanga kubahiriza itegeko.
Igisirikare cyya Mali cyakomeje kivuga ko ibi byabereye mu gice gikunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba, ari yo mpamvu zarashe kuri iyo modoka nyuma yo kwanga guhagarara.
Meya Hamad Ahmed wari uri muri iyi modoka rero nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ikomeza ivuga, yishwe, mu gihe abandi bantu batatu bari bari kumwe bakomeretse bikomeye nk’uko itangazo ry’igisirikare rikomeza rivuga.
Itangazo rikaba risoza rivuga ko hatangiye iperereza rigamije kugaragaza umucyo ku byabaye.


