Mahama: Hatangiye kubakwa ikigo kizarushaho guhuza impunzi n’abaturage baturiye inkambi

Sangiza iyi nkuru

Mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda hatangijwe iyubakwa ry’ikigo kizarushaho guhuza izi mpunzi ndetse n’Abanyarwanda baturiye iyi nkambi .

Iyubakwa ry’iki kigo kiswe “ Restoration Hozagara ” ryatangijwe ku mugaragaro na Maison Shalom ndetse n’Umuryango utegamiye kuri leta wo mu Busuwisi witwa Inshuti z’Ikiremwamuntu.

Iki kigo kizubakwa kuri meterokare 600 uhereye ku marembo y’inkambi ya Mahama, kizaba kirimo uburiro n’ubunywero (Resto-Bar), aho kurara (motel), ubusitani, icyumba cy’inama n’aho gukorera ubucuruzi butandukanye.

Biravugwa ko uyu muryango w’Abasuwisi wateye inkunga iki gikorwa y’Amayero 100,000 (asaga miliyoni 100 mu manyarwanda).

Umuyobozi wa Maison Shalom, Marguerite Barankitse, yavuze ko iki kigo kizaba nk’ikiraro hagati y’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda baturiye iyi nkambi ya Mahama.

Ati: “ Niyo mpamvu twacyubatse hanze y’inkambi. Abakozi b’iki kigo birumvikana bazaba ari Abanyarwanda bo muri iki gice n’urubyiruko rw’Abarundi rwakurikiye amahugurwa mu bijyanye no guteka .” Yongeyeho ko n’ibizakenerwa nk’ibyo kurya, imbuto n’ibindi bizajya bigurwa hano.

Madamu Barankitse yakomeje avuga ko ibi biri mu rwego rwo gusubiza icyubahiro impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama.

Uyu mushinga wakiriwe neza n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi, HCR, Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abaturage baturiye inkambi.

Aba baturage bakaba bemeza ko Mahama igenda itera imbere kubera izi mpunzi z’Abarundi.

Bati: “ Aha hantu haragenda hatera imbere kubera akazi gahabwa Abarundi. Tugiye kubona akazi, isoko ryo gushoramo umusaruro wacu ndetse n’ahantu ho kwidagadurira no gukorera iminsi mikuru. Mu by’ukuri ni ugusangira ubuzima .”

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kigo izamara amezi atatu nihatagira igihinduka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *