Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga amategeko mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya wabaye kuri uyu wa kabiri yijeje abanyarwanda ko abarahiye bazafasha mu gushaka umutekano w’Abanyarwanda n’akarere muri rusange.

Ubwo yagezaga ijambo kubari bateraniye mu nteko ishinga amategeko, Perezida Kagame yagarutse ku mutekano maze avuga ko kuri ubu isi yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano. Aha akaba yaboneyeho gusaba abamaze kurahira gufatanya n’abandi bagashakira hamwe umuti urambye kuko ari ikibazo kireba buri wese.
Perezida Kagame ati ” Ku isi hose ibibazo by’umutekano birarushaho gukomera. Ni byiza ko duhera iwacu tukamenya ko umutekano ari ryo shingiro ry’amajyambere twifuza kugeraho. Igisigaye ni ukuzuzanya kugira ngo amahoro aboneke haba mu gihugu cyacu, mu karere, ndetse no kurengaho.”
Agaruka ku bayobozi barahiye, Perezida Kagame yijeje ko imibereho n’ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda bizarushaho gusigasirwa; ndetse ko abayobozi basimbuwe, bamwe bamaze guhabwa indi mirimo, abatarayibona na bo ngo bagomba kuyihabwa.



Abarahiye ku munsi w’ejo ni Ministiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Brig. Gen. Charles Karamba, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.

Ministiri Diane Gashumba usimbuye Oda Gasinzigwa muri MIGEPROF, yigeze kuba Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, ndetse akaba ari n’umuganga wayoboyeho Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.
Andi mafoto





Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com


