Umutekano uraba ntamakemwa yaba mu Rwanda no hanze yarwo “Perezida Kagame” ( Amwe mu mafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga amategeko mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya wabaye kuri uyu wa kabiri yijeje abanyarwanda ko abarahiye bazafasha mu gushaka umutekano w’Abanyarwanda n’akarere muri rusange.

kagame 1
Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko umutekano uzaba mwiza

Ubwo yagezaga ijambo kubari bateraniye mu nteko ishinga amategeko, Perezida Kagame yagarutse ku mutekano maze avuga ko kuri ubu isi yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano. Aha akaba yaboneyeho gusaba abamaze kurahira gufatanya n’abandi bagashakira hamwe umuti urambye kuko ari ikibazo kireba buri wese.
Perezida Kagame ati ” Ku isi hose ibibazo by’umutekano birarushaho gukomera. Ni byiza ko duhera iwacu tukamenya ko umutekano ari ryo shingiro ry’amajyambere twifuza kugeraho. Igisigaye ni ukuzuzanya kugira ngo amahoro aboneke haba mu gihugu cyacu, mu karere, ndetse no kurengaho.”
Agaruka ku bayobozi barahiye, Perezida Kagame yijeje ko imibereho n’ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda bizarushaho gusigasirwa; ndetse ko abayobozi basimbuwe, bamwe bamaze guhabwa indi mirimo, abatarayibona na bo ngo bagomba kuyihabwa.
Karamba
Brig Gen Charles Karamba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere arahira

Musemakweri
Major Gen Jacques Musemakweri umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka

Nzabamwita
Brig Gen Joseph Nzabamwita Umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano NSS

Abarahiye ku munsi w’ejo ni Ministiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Brig. Gen. Charles Karamba, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.
dr-gashumba-2
Dr Diane Gashumba Minisitiri mushya w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango

Ministiri Diane Gashumba usimbuye Oda Gasinzigwa muri MIGEPROF, yigeze kuba Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, ndetse akaba ari n’umuganga wayoboyeho Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.
Andi mafoto
foto 1
foto 2
foto 3
foto 4
foto 5
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *