Uganda: Anthony Katamba uvugwaho uruhare mu iyirukanwa rya Tabura na bagenzi be yirukanwe muri MTN

Sangiza iyi nkuru

Anthony Katamba, wari umwe mu bayobozi bakuru muri MTN-Uganda, wari unashinzwe ibibazo bijyanye n’amategeko, avuga rikijyana, yirukanwe azira amakosa atandukanye arimo kuba yaratanze amakuru yaviriyemo kwirukanwa ku butaka bwa Uganda bagenzi be b’abanyamahanga bakoranaga barimo Umunyarwandakazi Annie Tabura.

Biravugwa ko umuyobozi Mukuru wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte yirukanye Katamba nyuma y’aho kuwa Kabiri yahamagajwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) ngo asubize ku birego bivuga ko aba bakozi ba MTN Uganda birukanwe mu gihugu mu kwezi gushize baba barahawe uburenganzira bwo gukomeza akazi kabo ariko batari muri Uganda. CMI ngo ikaba itumva ukuntu MTN yaba yaremereye aba bantu gukomeza gukorera ikigo kiri mu gihugu birukanwemo.

Ubwo ikinyamakuru Chimpreports cyifuzaga kumva icyo avuga kuri aya makuru mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize, Katamba ngo ntiyasubije ubutumwa yohererejwe.

Ariko abayobozi bavuganye n’iki kinyamakuru bavuze ko Katamba mu ntangiriro z’iki cyumweru yirukanwe ku mpamvu zitandukanye zirimo ikinyabupfura no guca inyuma abayobozi be bakuru.

Katamba kandi ngo anashinjwa kuba ari we wasohoye amakuru yatumye abakozi bakuru ba MTN Uganda birukanwa muri iki gihugu.

Nubwo iyi nkuru itavuga abo bakozi abo ari bo, mu minsi ishize nibwo abakozi bakuru batatu ba MTN-Uganda b’abanyamahanga, barimo Umunyarwandakazi Annie Tabura, birukanwe ku butaka bwa Uganda bashinjwa kwijandika mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Uyu mugabo kandi anashinjwa gufata nabi no kwirukana abakozi akuriye uko abishatse. Bikavugwa ko kuva yatangira kuyobora ishami rishinzwe business za MTN yirukanye abakozi benshi mu buryo budasobanutse.

Mu gihe cy’ubuyobozi bw’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru (CEO) wa MTN-Uganda, Brian Gouldie, ngo Katamba avugwaho kuba yarakoze ibikorwa byinshi byabangamiye akazi ke.

Umwe mu bakozi ba MTN akaba yemeza ko hari n’igihe Katamba yigeze gutongana bikomeye na Gouldie bari mu nama y’abayobozi bakuru bikaba ngombwa ko asohorwa mu nama.

Gusa, Katamba ngo yagaragaraga nk’ushyigikiwe na Chairman wa MTN bita Charles Mbiire. Benshi mu bakozi bakaba batarasobanukirwa impamvu Mbiire yari yaratinze kumwirukana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *